Gen Sultani Makenga yishyize mu maboko y'ingabo za Uganda

Nov 7, 2013 - biravugwa ko Sultani Makenga yitanze ari kumwe n'amajana y'abandi barwanyi ba M23 muri pariki ya Mgahinga. Umusirikare wa Uganda ...
187KB taille 22 téléchargements 241 vues
Gen Sultani Makenga yishyize mu maboko y’ingabo za Uganda

Yanditswe kuya 7-11-2013 na Jean Claude Ntawitonda

Sultani Makenga witanze ku ngabo za Uganda

Igisirikare cyo muri Uganda cyatangaje ko cyafunze umugaba w’inyeshyamba za M23 Sultani Makenga mu gihe hagitegerejwe ko impande zombi (abahagarariye M23 n’aba guverinoma) zirangiza gusinyana amasezerano y’imishyikirano i Kampala. Nk’uko BBC yabyanditse, aho Sultani Makenga afungiwe muri Uganda ntiharamenyekana cyane ko n’uwatanze ayo makuru yizewe ariko akaba atagaragajwe amazina ye. Gusa biravugwa ko Sultani Makenga yitanze ari kumwe n’amajana y’abandi barwanyi ba M23 muri pariki ya Mgahinga. Umusirikare wa Uganda wavuganye na BBC yagize ati : "Ndababwiza ukuri ko Sultani Makenga ari kumwe natwe kuva kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Ugushyingo kandi tumufungiye ahantu ari kumwe n’abandi bayobozi akuriye." Uwatanze aya makuru akaba n’umusirikare ukomeye muri Uganda ni we washimangiye ko Makenga na bagenzi be bazarekurwa ari uko amasezerano y’i Kampala amaze gusinywa. Nyuma yo gukubitwa inshuro mu mirwano yabereye mu duce dutandukanye mu Burasirazuba ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, M23 yari yamaze gutangaza ko ihagaritse imirwano ku mugaragaro. Mu ntangiro z’iki cyumweru M23 yavuze ko iri mu marembera y’amezi 19 imazemo irwana, yari nyuma y’amasaha make Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yigambye intsinzi ya gisirikare. Hari abavuze ko Sultani Makenga n’abasirikare 1700 bashyize intwaro hasi kandi bakaba bari mu maboko y’ingabo za Uganda i Mgahinga, hafi y’umupaka wa Congo. Mu ntangiro z’iki cyumweru abayobozi ba Congo bavuze ko Col Makenga yahunze yambuka umupaka wa Uganda cyangwa w’u Rwanda. Uganda imaze igihe yakira ibiganiro by’amahoro hagati y’inyeshyamba za M23 na Guverinoma ya Congo. Nyamara nta masezerano y’amahoro arasinywa. M23 yavumbutse mu Burasirazuba bwa Congo kuva muri Mata 2012. Abenshi mu barwanyi bayo batorotse igisirikare cya Guverinoma bajya gutangiza uwo mutwe.