Page 1 U Rwanda ni igihugu cy'ubwiza n'uburanga kamere. Gitatswe

rw'urusobe rw'ibirunga byo ku isunzu rya Congo Nili. Aha hantu ... ikigo cy'Ubushakashatsi kizwi ku izina rya "Karisoke Research Center" cyashinzwe na Diana.
1MB taille 51 téléchargements 361 vues
Ahantu nyaburanga 20 ukwiye gusura mu Rwanda Yanditswe kuya 23-08-2014 na Richard IRAKOZE

U Rwanda ni igihugu cy’ubwiza n’uburanga kamere. Gitatswe n’imisozi miremire n’ahantu nyaburanga henshi huje ibibaya, inzuzi, imigezi n’ibiyaga. Uwageze muri iki gihugu hari ahantu agomba gusura kugira ngo arusheho kukimenyaho byinshi kuko ari igihugu kihariye. Byongeye kandi, u Rwanda rutatswe n’urunyurane rw’inyamanswa n’urusobe rw’ibindi binyabuzima bikurura ba mukerarugendo benshi ku buryo uwageze muri iki gihugu ntatemberere aha hantu twashyize ku rutonde, aba anyazwe bidasubirwaho. Ntiwarondora ahantu nyaburanga n’ahandi henshi watemberera mu rwa Gasabo ngo uhamareyo ; ariko IGIHE twagerageje gukusanya 20 h’ingenzi : 1. Pariki y’Igihugu y’Ibirunga

Kimwe mu byiza bitatse Intara y’Amajyaruguru y’u Rwanda ni ibirunga bitanu ; Karisimbi, Bisoke, Sabyinyo, Gahinga na Muhabura. Ibi birunga biri mu munani bigize uruhererekane rw’urusobe rw’ibirunga byo ku isunzu rya Congo Nili. Aha hantu nyaburanga kandi hakunzwe kuba harangwa n’imvura, amashyamba, n’imigano. Ikirunga gisumba ibindi ni Kalisimbi, gifite metero 4,507 z’ubutumburuke. Ibi birunga byirengeye mu misozi miremire itatse uturere twa Musanze na Rubavu, hamwe mu hantu hakunda gutemberwa na ba mukerarugendo banyuranye. Ibi birunga by’u Rwanda bihana imbibi n’ibirunga birimo ibyazimye byo muri Congo nka Mikeno, Bisoke na Nyiragongo. Iyi pariki irimo kandi amashyamba y’amoko menshi y’ibihingwa n’ibiti birebire bigize ubwiza n’uburanga bukurura abantu. Ubu butumburuke nibwo butuma u Rwanda ruba hamwe mu hantu hake cyane ku Isi haba ingagi kuko zikunda iyi misozi miremire. Izi ngagi ziri hake, dore ko ziri no mu bwoko bw’inyamaswa buri gucika cyane ku Isi. Ubu habarwa ingagi zo mu birunga zigera kuri 720 ku Isi yose, kandi zose ziherere mu majyaruguru y’igihugu cy’u Rwanda, mu Majyepfo ya Uganda ndetse no mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Muri iyi parike harimo kandi n’ibiyaga birimo icya Burera n’icya Ruhondo hamwe n’indi migezi iteye amabengeza kuyitegera uyireba. Iyi pariki yatangijwe mu mwaka w’ 1925 ikaba iri mu za mbere zabayeho muri Afurika. Irimo ikigo cy’Ubushakashatsi kizwi ku izina rya "Karisoke Research Center" cyashinzwe na Diana Fossey, impuguke mu by’ubumenyi bw’inyamaswa wakomokaga muri Amerika. 2. Ikiyaga cya Kivu

Ntako bisa kuruhukira ku Kiyaga cya Kivu kiza ku mwanya wa gatandatu mu bunini muri Afurika. Uwatembereye aha aba yitegeye ibirunga, mu mahumbezi y’imisozi miremire igize Akarere ka Afurika y’u Burasirazuba. Niho hantu heza cyane hari amazi ha mbere mu

Rwanda wasohokera. Hari amahoteli meza kandi ari ku rwego mpuzamahanga harimo na Serena Hotel. Kuruhukira ku mucanga waho, koga amazi yaho cyangwa kuhafatira akarahure wota akazuba wumva amahumbezi aturuka mu kiyaga n’ibindi byiza bya Kivu byagufasha kurangiza weekend yawe neza. 3. Kigali City Tower

Benshi mu basura Kigali batayiherutse bavuga ko uyu mujyi ugenda utera imbere cyane. Hari abavuga ko batungurwa cyane n’inyubako nyinshi nziza zigenda zirushaho kwiyongera muri Kigali. Kigali City Tower niwo muturirwa musumbazose muri Kigali, ukaba ufite inyubako 18 zigerekeranye kandi ukaba uri mu nyubako nziza ziheruka kubakwa vuba.

Ku banyakigali benshi nta gishya babona mu gusura uyu muturirwa. Ariko ku batuye mu Ntara cyangwa bava hanze, hari impamvu nyinshi zatuma uhasura. Habamo inzu yerekana filimi ku buryo bugezweho bwa 3D na 5D ku buryo uhasohokeye n’umukunzi byakubera urwibutso rwiza. Hari ahantu hanyuranye heza wafatira amafunguro ateguranywe ubuhanga. Ku bakeneye serivise zinyuranye zaba iz’amabanki, guhaha n’ibindi muri iyi nyubako hakoreramo Banki ya Kigali, Nakumatt n’abandi baguha izo serivise ukeneye ku buryo bwihuse kandi bunoze. 4. Ingoro Ndangamurage yo kwa Richard Kandt

Richard Kandt, umukoloni washinze akanayobora Kigali, yanavumbuye isoko ya Nile mu 1898, mu ishyamba rya Nyungwe ribyara Nyabarongo, nk’uko bigaragazwa n’urubuga rwa wikipedia. Ntibigira uko bisa gusura inzu yo mu buryo bugezweho ya mbere yubatswe muri Kigali mu myaka 100 ishize. Iyi nzu yubatswe na Richard Kandt, akaba ari nawe wayibagamo nk’inzu ye y’ubuturo n’ibiro byo gukoreramo dore ko ari nawe wabaye Rezida (Résident) wa mbere w’u Rwanda. Usuye iyi nzu iri ku Muhima, wabona intebe Kandt yicaragaho yandika, ameza yandikiragaho, igitabo yanditse cy’ukuntu yabonye isoko ya Nile mu ishyamba rya Nyungwe, amapine y’imodoka ye n’ayimodoka zabayeho mu gihe cy’intambara ya mbere y’Isi yose n’ibindi bya kera.

Uwageze muri iyi Ngoro kandi asobanurirwa ibijyanye n’amateka y’Isi akanagira amahirwe yo kwerekwa inyamaswa ziganjemo iz’ibikururanda nk’inzoka zo mu bwoko butandukanye burimo impiri, uruziramire, inshira, ikiryambeba, Cobra, inziramire, insharwatsi, n’iniri (inzoka z’umukara) nka bimwe mu bigize amoko y’inyamanswa ziri mu mateka y’u Rwanda. 5. Akarwa k’Amahoro ku Kibuye

Aha ni ku karwa k'Amahoro mu kiyaga cya Kivu

Ku wifuza kurangiza weekend neza, Akarwa k’Amahoro ni hamwe mu hantu heza wahitamo ukanyurwa n’akayaga gahehera gaturuka mu kiyaga cya Kivu. Niwo mutima w’uburanga n’ubwiza bw’iki kiyaga. Aka karwa kari mu Kivu hagati, mu rugendo rw’iminota nka 20 mu bwato uvuye ku nkombe. Ni kamwe mu turwa 16 turi mu Karere ka Karongi kakaba mu byiza bitatse aka gace. Habera imikino inyuranye, aho uba unareba zimwe mu nyamanswa zirimo inkende ukanabasha kwitegera ikiyaga neza ureba n’amashyamba meza agize Kivu. Ku bahageze bahifotoreza amafoto y’urwibutso rw’ibihe bidasanzwe bagiriye kuri aka karwa. 6. Pariki y’Igihugu y’Akagera

Inzovu Mutware, twiga, Impala, imisambi, intare, isatura, imbogo, ingwe, musumbashyamba (giraffe) izi ni zimwe mu nyamanswa ziba mu Rwanda ariko utapfa kubona udatembereye mu Ntara y’i Burasirazuba muri Parike y’Akagera. Uretse izi nyamanswa, muri iyi Pariki, ifite ubuso bwa 1,200 km², unabasha kuhabona imigezi inyuranye irimo uw’Akagera. Hari kandi amahumbezi aturuka mu kibaya cy’imbibi z’u Rwanda na Tanzaniya, aho bakwakiriza amafi arobwa mu biyaga byinshi bigize aka karere. 7. Ikiyaga cya Muhazi Kayonza

Uyu ni umusambi, bumwe mu bwoko bw'inyamanswa zigaragara ku Kiyaga cya Muhazi Mu Karere ka Kayonza, ku muhanda uva Kayonza ujya Kagitumba, niho hari ikiyaga cya Muhazi. Ni mu birometero bike uturutse ku muhanda ugana mu Mujyi wa Kigali. Aha niho ubonera ubwiza nyaburanga bw’umwimerere bw’u Rwanda. Ushobora kuharuhukira witegeye imisozi myiza isobetse n’ibibaya n’imigezi bitemba amazi. Wakirwa n’abakozi ba Jambo Beach, iyi akaba ari hoteli yubatse kuri iki kiyaga. Wahisemo kuhatemberera, uzahabona ibintu byinshi bigufasha kuruhuka harimo n’imisambi iba ikinagira hafi y’amazi. Iki kiyaga kizenguruka kikagera no mu Ntara y’Amajyaruguru, muri Gicumbi, giteye amabengeza, kandi kiri ahantu heza wakwishimira kugera. 8. Pariki y’Igihugu ya Nyungwe

Ishyamba rya Nyungwe riri mu mashyamba amaze imyaka ibihumbi amagana ribayeho ku buryo riri mu mashyamba amaze igihe kirekire muri Afurika. Nyungwe ifite imisozi miremire irimo uwa Bigugu ufite uburebure bwa metero 2950. hari inyoni z’amoko 310 harimo amoko 26 asanzwe amenyerewe. Muri iyi pariki hari urusobe rw’ibindi binyabuzima rw’ingeri zose, inyamanswa ndetse n’ibimera. Muri iyi pariki kandi niho hubatswe ikiraro cyo mu bushorishori kizwi ku izina rya "Canopy Walkway" nacyo kiri mu bikurura ba mukerarugendo benshi mu Rwanda. Iyo ugiye gusura iyi parike kandi, ubasha kubona igihingwa cy’icyayi, kimwe mu bintu bihingwa byiza bigaragaza ubwiza bw’u Rwanda.

9. Kibeho

Gusura Kibeho iri ku musozi wa Nyarushishi mu Karere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda byaba kimwe mu bitekerezo byiza byo kurushaho kumenya neza ibijyanye n’amabonekerwa yahabereye mu 1981. Wamenya neza uko Bikiramariya yagiye aganira mu bihe binyuranye n’abakobwa batatu ; Alphonsine Mumureke, Natalie Mukamazimpaka na Marie Claire Mukangango bo mu ishuri ryisumbuye ry’ i Kibeho riyoborwa n’ababikira bo mu Muryango wa Benebikira. Kibeho ni umujyi muto ariko watoranyijwe ku mugabane wose wa Afurika, ukaba ari wo ushyirwaho ishusho ya Yezu Nyir’Impuhwe ifite uburebure bwa metero esheshatu (6), igapima ibiro magana cyenda na mirongo itanu (950 kg), ubusanzwe igaragara kuri buri mugabane mu yigize isi, muri Afurika ikaba iri i Kibeho. Ni heza, hari amahoteli n’ibindi bikorwa byorohereza ba mukerarugendo kandi hagufasha kugira byinshi wiyungura n’ibyo uhindura mu kwemera kwawe urushaho kwegera Imana mu masengesho. Igihe cyose wahasura ariko bikaba byiza kuhajya kuwa 15 Kanama kuko ari wo munsi mukuru hizihirizwa ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya hakoraniye imbaga nini y’abantu baba baturutse imihanda yose. 10. Ku Nzu i Gisenyi

Mu nyubako gakondo, hafi y’ikiyaga cya Kivu aha hantu hitwa Ku Nzu ni hamwe abashyingiwe bakunze kujya kurira ukwezi kwabo kwa buki. Niba wararambiwe kurara mu mahoteli, uri umuntu ukunda udushya aha hantu hakubera heza kuharuhukira. Izi nyubako zubatse ku mazi zijyanye n’imisozi yirengeye ihakikije, ku buryo hahora amafu n’ikirere cyiza ku wifuza kuruhuka koko. 11. Ingoro Ndangamurage y’u Rwanda

Ugeze i Huye muri Butare ubwirwa na buri wese ko uyu mujyi ari igicumbi gihatse amateka y’u Rwanda. Aha niho hari inzu usura ukamenya neza amateka yose y’u Rwanda.

Hari amafoto yerekana imigenzo yose yakorwaga, imyambarire y’Abanyarwanda bo hambere, imibereho yabo n’uko ubuzima bwose bwagiye butera imbere kugeza ubu. Ku giciro kijyanye n’uwo uri we n’aho uturutse, utemberezwa ibice binyuranye biranga iyi Ngoro aho usobanukirwa neza ibijyanye n’amateka y’u Rwanda byose. 12. Ingoro Ndangamurage ya Nyanza- mu Rukari

Ni mu birometero 88 uvuye mu murwa mukuru wa Kigali. Ni mu Mujyi wa Nyanza, aho bakunze kwita mu Rukari ; niho hari amateka y’abami, aho utambagizwa ingoro Mutara II Rudahigwa yatuyemo kandi yubatswe mu buryo bwo hambere. Ni ingoro ishamaje yubakishijwe ibikoresho bya Kinyarwanda nk’uko yari imeze mu kinyejana cya 19. Uzashimishwa no kuhasanga inka zifite amahembe maremare z’inyarwanda zizwi ku izina ry’Inyambo, kimwe mu by’ingenzi bigize umuco nyarwanda. Ni ku gasozi gaturanye na Rukari kitwa Mwima, hari umusezero w’Umwami Mutara III n’imva y’umugore we, umwamikazi Rosalie Gicanda. 13. Umusozi w’ubukerarugendo wa Rubavu

Mu bwiza gakondo bubereye ijisho, Umusozi wa Rubavu ni ahantu watemberera ugasobanukirwa neza inkomoko y’izina u Rwanda rw’Imisozi Igihumbi. Uyu musozi wubatseho utuyira muyoborwamo n’ababishinzwe babatemberezamo babasobanurira iby’amateka yawo. Ugeze hejuru ku gasongero uba witegeye Umujyi wa Rubavu ureba no muri Congo ukanyurwa n’uburanga bwabyo. Nta bikorwa remezo byinshi byari byakorwa kuri uyu musozi ariko hateganywaga gushyirwa amahoteli n’amaresitora ku buryo kuhatemberera byaba igitekerezo cyiza. 14. Ikiyaga cya Mirayi mu Bugesera

Ni ku muhanda ugana i Burundi, mu Karere ka Bugesera ahitwa i Gashora. Aha ni ahantu heza ho gutemberera muri itsinda ry’inshuti zishyize hamwe. Kuri iki kiyaga munezezwa no kurangazwa no kureba uko baroba namwe babibigisha. Hari ibyo kunywa n’ibyo kurya by’ubwoko bwose n’ibyumba byiza mu gihe wifuza kuhamara umwanya ukaharuhukira. 15. Ibere rya Bigogwe

Ababonye uyu musozi w'urutare batangazwa n'izina witwa rya "Ibere rya Bigogwe"

Umuntu wese unyuze ku muhanda munini uva Musanze werekeza Rubavu iyo ageze mu Murenge wa Kanzenze ahari uyu musozi muremure witwa "Ibere rya Bigogwe" atangazwa n’uko ari muremure cyane. Uhaciye wese ahavana amakuru avuga ko abasirikare bo hambere bajyaga bahakorera imyitozo yo ku rwego rw’ubuparakomando bawuzamukaho ku migozi. Gusa uhasuye wabiteguye nibwo warushaho kumenya amateka nyayo y’uko uyu musozi uri mu Kagari ka Nyamirango, wiswe gutya mu rwego rwo kuzirikana umukobwa witwaga Nyirabigogwe wahabaye wari ufite amabere ateze nk’uyu musozi. Aha wahasanga bamwe mu bakambwe bari bawuturiye kuva mu 1926, bashobora kukwibwirira imbonankubone uko uyu Nyamirango yakundaga kuharagirira inyana n’uko yaje kuwitirirwa. Uyu musozi w’urutare rurerure ruteye koko nk’ibere, ni kimwe mu byiza nyaburanga utembereye muri aka gace wasura ukazahorana urwo rugendo nk’urwibutso ku mutima. 16. Nyabugogo

Abahanzi nyarwanda bahavumbuye mbere batangiye kuhagaragaza mu mashusho y’indirimbo zabo, ariko uko iminsi itera imbere aha hantu hagenda harushaho kuba ahasurwa n’ab’ingeri zose. Hubatse hoteli yakira abakiriya ikabafasha kugira ibihe byiza bagatemberezwa muri iki cyuzi cya Nyabugogo. Uba witegeye imisozi miremire ya Gisozi. 17. Muhazi ku Rwesero

Kuba ari hafi y’Umujyi wa Kigali bituma benshi basohokera aha hantu haherereye mu Ntara y’Amajyaruguru, ahahoze hitwa Byumba. Ni ku mazi, ku Kiyaga cya Muhazi, aho ubishaka utemberezwa mu bwato ukazenguruka iki kiyaga unyurwa n’amahumbezi ya Muhazi. Ni hafi y’Iseminari Nto ya Rwesero, ku muhanda w’ibitaka aho niba uvuye hanze y’u Rwanda nibura wavuga ko wageze ahantu h’igiturage. Imyubakire ya kinyarwanda y’inyubako ziri kuri iki kiyaga, ifi n’inkoko byaho ni bimwe mu bishobora gutuma uharara ukazahora wibuka ijoro ryo ku Rwesero. Haba kandi imisambi n’utundi dukoko tubereye ijisho kutureba uruhuka. Bigerageze uzambwira ! 18. Ikirwa cya Nkombo

Umwana wo ku Nkombo afite isambaza mu rukweto ruzwi ku izina rya "boda-boda"

Wakoreye urugendo i Cyangungu, ntiwavuga ko wahombye ngo ni uko rwakubanye rurerure. Amavunane yose wumva ashize ugeze kuri iki kirwa ukaganira n’abaturage baho wumva ubuzima babayeho. Ni Abanyarwanda ariko bafite izina bihariye bitwa ry’Abashi. Kuri iki kirwa babayeho ubuzima bwabo bihariye mu mibereho y’abatuye rwagati mu Kiyaga cya Kivu. Ururimi rwabo usanga mu duce twa Kamembe, Busekanka, Rusizi, Goma, Nkombo ni Ikinyarwanda ariko kivanzemo Igiswayire kuko baturanye n’igihugu cya Congo. Haratangaje kandi byagushimisha kugera muri aka gace. Kugera kuri iki kirwa bigutwara iminota icumi, ni mu birometero 11 uvuye mu murwa mukuru wa Kamembe. Ntibyoroshye kuhabona icyo kurya kuko hasa nko mu giturage gisanzwe, ariko unyurwa no kubona ubuzima bw’Abanyarwanda batunzwe ahanini n’uburobyi. Iki kirwa cya Nkombo kiza mu birwa binini bigize ikiyaga cya Kivu, nyuma y’ibindi birimo Ijwi, Iwawa n’ibindi. 19. I Rugende ahaba Amafarasi

Aha ni aho bita Rugende, i Kabuga hazwi cyane ikigo gihuriramo urubyiruko cya Rugende Training Center. Ni hamwe muri hake haba amafarasi mu Rwanda. Aha ni hamwe mu hantu hatuje wasohokera hegereye Kigali, cyo kimwe n’uko wajya ahitwa Juru Park ku i Rebero, cyangwa se Meraneza i Nyamirambo. Aha hose ndondoye ni ahantu hitaruye ho gato Kigali, heza hari ubusitani n’ibindi bikorwa nk’izi nyamanswa warangarira ukaruhuka. Aha ni mu nkengero z’umujyi ku buryo bidasaba igihe kinini cyo gutegura kuhajya. 20. Urutare rwa Kamegeri mu Ruhango

Bivugwa ko uru rutare kera rwatukuraga nyuma y'aho rutwikiweho umutware Kamegeri

Uru rutare ruri mu Karere ka Ruhango rufite amateka menshi ; aha niho umutware Kamegeri yatwikiwe ku ngoma y’umwami Mibambwe Sekarongoro Mutabazi nyuma y’aho asabiye iki gihano abanyabyaha. Uru rutare kuva icyo gihe rwahise rumwitirirwa, kandi bivugwa ko kuva icyo gihe rwakomeje gutukura. Binavugwa kandi ko uru rutare rwabagaho nta zina rugira ariko kuva aho rutwikiweho Kamegeri rwakomeje kujya rumwitirirwa mu kwibuka uko yari umutware w’umugome cyane wafataga ibyemezo bikarishye kugeza ubwo urwo yaciriye uwari wagomeye umwami ari we ruhitanye atwikirwa ku rutare. Ese ni gute utasura aha hantu, ngo wiyumvire ubuhamya bw’abahatuye ? Ahandi.... Uretse aha tubabwiye, hari n’ahandi hantu tutiriwe turondora hateye amabengeza wasura mu Rwanda harimo nk’Ibiyaga bya Cyohoha, Rweru, Ruhondo n’ahandi hatatse ubwiza kandi hateye amabengeza nko ku ijuru rya Kamonyi, ku Kibuye cya Shali, Bazilika yitiriwe Mutagatifu Yozefu y’i Kabgayi, ku Musozi wa Kigali hazwi nko kuri Meraneza, ku rutare rwa Ndaba, Ubuvumo bwa Musanze, i Maraba (Kawa), ku Gisoro cya Ruganzu n’ahandi. Hari ahandi waba uzi tutavuze ? [email protected]