Page 1 Rice ni ikimenyetso cy'umuperezida umaze kunanirwa

Nta kuntu wasobanura ko ufite umubare w'abagore ukamuheza muri gereza, naho abanyamakuru b'abagore ukabakatira imyaka itagira . Izi ngero n'izindi ...
200KB taille 0 téléchargements 161 vues
Imvugo Perezida Kagame yakoresheje asubiza ambasaderi Suzan Rice ni ikimenyetso cy’umuperezida umaze kunanirwa !

Amagambo perezida Kagame yasubije ambasaderi Suzan Rice ni ikimenyetso gikomeye ko perezida Kagame amaze kugera ku ntera y’abanyagitugu bahanitse!

Tariki ya 26 ugushyingo uyu mwaka, perezida Kagame yakoresheje imvugo idahwitse, yihenura ku baterankunga b’u Rwanda, ubwo yavugiraga mu muganda wabereye mu murenge wa Nduba mu karere ka Gasabo. Perezida Kagame yagize urubuga rwo kwihenura ku baterankunga, avanira inzira ku murima abanyarwanda, ko adateze gutanga ubwisanzure na demokarasi mu gihugu. Kimwe n’abandi banyagitugu bose, perezida Kagame yavuganaga ijwi ry’ubukana, asubiza ambasaderi wa Amerika muri Loni, Suzan Rice, ubwo yari mu ruzindiko rw’iminsi ine mu Rwanda. Uyu mushyitsi yaboneyeho umwanya wo kubwiza ukuri perezida Kagame dore ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafashije u Rwanda kuva jenoside yarangira, kugeza magingo aya. Ku munsi ambasaderi Suzan Rice yagombaga gusozerezaho uruzinduko, ni bwo perezida Kagame yatumyeho intore ze bahurira mu karere ka Gasabo, mu rwego rwo gushaka urubuga yatukiramo abaterankunga, kubera ko bamubwije ukuri, bamusaba guca inkoni izamba, akunamura icumu, akaba yanaha abanyarwanda uruvugiro. Nyuma y’imyaka 17 Leta ya Kagame imaze ku butegetsi, ifashwa n’abaterankunga hafi 60% ya budget ya bo, nyamara perezida Kagame izi mfashanyo zabo azigereranya n’imizigo iremereye u Rwanda, aho kurutura umutwaro w’ubukene rwikoreye. Hari amagambo adahwitse umuperezida atagakoresheje mu ruhame, asubiza abayobozi b’ibihugu by’inshuti nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Icyo ambasaderi Suzan Rice yasabye perezida Kagame, ni uko yatanga demokrasi, ubutabera n’ubwisanzure mu gihugu abantu ntibakomeze kumera nk’imfungwa mu gihugu cyabo. Suzan Rice yanagize impungenge z’igitugu cya perezida Kagame,

igitugu gishobora kubangamira ku buryo bugaragara iterambere igihugu cyari kimaze kugeraho. Aho kugirango perezida Kagame afate mu mutwe iyi nama ambasaderi Rice yamugiraga, yamusubije mu mvugo abanyagitugu bose bakunze gukoresha, ko ngo abaturage be bamukunze kandi ko ngo bamwihitiyemo, nyamara akirengagiza ko ibyo yavugaga ari nko kubasonga, mu gihe azi neza ko amaze igihe kinini ababeshyera ko bamutoye, ubwo yibaga amajwi yabo. Kuba perezida Kagame avuga ko ambasaderi Rice Suzan agomba kuba afite ikibazo kubera ko yamugiriye inama yo gutanga demokarasi n’ubwisanzure bw’itangazamakuru mu gihugu, Kagame agashimangira ko bihari kubera ko ngo u Rwanda rufite umubare w’abagore benshi mu nteko ishinga amategeko, ko n’itangazamakuru rya ngombwa ngo rihari, birimo kwigiza nkana no kwiyibagiza ko ikinyoma kitaramba. Nta kuntu wasobanura ko ufite umubare w’abagore benshi mu nteko mu gihe unanirwa kwihanganira umugore umwe gusa waje kwiyamamazanya na we, ukamuheza muri gereza, naho abanyamakuru b’abagore ukabakatira imyaka itagira ingano kubera ko ngo batinyutse kukunenga. Izi ngero n’izindi zakabaye zihagije kumvisha perezida Kagame ko igitugu cye agikorera ku mugaragaro, akanagikorera abanyarwandakazi abeshyera ko yateje imbere. Ku bijyanye n’ubwisanzure bw’itangazamakuru, perezida Kagame akwiriye kwibuka ko iyo afunze ibinyamakuru abanyarwanda bavugiragamo, akica abanyamakuru, agafunga imbuga zose za Internet abanyamakuru bigenga bakoresha, ari gihamya zihagije ko ari mu baperezida bamaze kunanirwa, dore ko barangwa no kutagira umunyamakuru n’umwe bihanganira, no gufunga imiyoboro y’ibyo binyamakuru abaturage bakavugiyemo. Biratangaje kubona perezida Kagame asubiza kuriya ambasaderi Rice n’abanyarwanda yavugiraga, dore ko bo badashobora no gutinyuka kuvuga ibyo yavuze. Kagame ntateze gutanga demokarasi n’ubwisanzure, n’ubwo avuga ko u Rwanda rumaze kugera kw’iterambere kandi ko ngo abana b’abanyarwanda bigira ubusa. Yiyibagiza ko iryo terambere avuga ko u Rwanda rumaze kugeraho, rituruka mu mafaranga y’abaterankunga n’abanyarwanda muri rusange, akomeje gukandamiza. Amagambo perezida Kagame yasubije ambasaderi Suzan Rice ni ikimenyetso gikomeye ko perezida Kagame amaze kugera ku ntera y’abanyagitugu bahanitse, ku buryo adateze kumvira buri muntu, yaba abanyarwanda cyangwa abaterankunga b’igihugu cyacu, aho baturuka hose. Johnson, Europe. TEXTE : Umuvugizi.com PHOTO : Igihe.com