Menya uburyo Nyirarucyaba yanyaye hasi, hakavuka iriba ryamwitiriwe Kuya 19-03-2015 yanditswe na Ernest NDAYISABA
Iriba rya Nyirarucyaba ribarizwa ku musozi wa Kabuye mu Murenge wa Nemba ho mu Karerere ka Gakenke, ni kamwe mu duce ndangamateka y’u Rwanda, rikaba ryarabayeho nyuma y’uko Nyirarucyaba anyaye mu kibumbiro mu gihe abaturage bari bugarijwe n’amapfa ndetse n’izuba ryinshi. Uretse kuba iyo uri kuri uyu umusozi wa Kabuye ahari umuyaga n’amafu bitangaje uba wumva ikirere cyahindutse, iyo uzamutse uyu musozi ufite ubutumburuke bwa metero ibihumbi bibiri (2000), ubasha kubona ibice bitandukanye by’u Rwanda nk’Umujyi wa Kigali, Rubavu, Musanze uba ubirera hejuru. Iyo ugeze mu mpinga y’umusozi utangira kumva ubukonje budadanzwe n’amafu ni yo izuba ryaba riva. Uvuye aho imodoka igarukira hari urugendo rugera ku isaha uzamuka kugira ngo ube washobora kugera ku mpinga zawo, ahari ibyatsi byihariye abatuye ako gace bita matorala. Mu nzira uhahurira n’abantu batandukanye n’abanyamahanga bajya kuhasura. Uyu musozi ku mpinga yawo habarizwa amariba abiri, rimwe ryitiriwe Gihanga, irindi ryitirirwa nyina Nyirarucyaba.
Iyo uri ku mpinga ya Kabuye ubasha kubona ibice byinshi by’u Rwanda
N’ubwo bigoye kwiyumvisha uburyo amariba nkayo yaboneka ku isongero ry’umusozi ureshya gutyo, aya mariba anafite umwihariko wo kuba amazi yayo ahoraho kandi ntagabanuke no mugihe cy’izuba.
Habimana Pastor
Mu gushaka kumenya byinshi ku iriba rya Nyirarucyaba, twaganiriye na bamwe mu bahaturiye bafite icyo bazi ku mateka yayo barimo Habimana Pastor, umusaza utuye mu Mudugudu wa Kirehe, Akagari ka Gisozi, Umurenge wa Nemba ho mu Karere ka Gakenke atubwira bimwe mu bivugwa ku mateka y’iri riba n’inkomoko yaryo. Habimana atangira agira ati :”Mwirinde kumbaza ubuhanga bwakoreshejwe kuko uwahanze ririya nta mashuri yandi yakoresheje cyangwa ubundi buryo buhambaye bwa kizungu ngo
abashe gushyira amazi ku mpinga y’umusozi muremure nk’uyu wacu, byose tubikesha Gihanga wahanze u Rwanda”. Yakomeje agira ati :”Ubundi Gihanga yabanje guhanga iriba rye, ariko nyuma yo kurihanga nyina Nyirarucyaba araza dore ko batabanaga. Gihanga yabaga ukwe na nyina akaba ukwe. Hari mu gihe gikomeye cy’amapfa, nta wubona icyo kurya cyangwa icyo kunywa bimworoheye. Nuko nyina aje, abwira ummwana we ati iri riba rero tugomba kurifatanya kuko rizadufasha muri byinshi.” Habimana avuga ko icyifuzo cya Nyirarucyaba cyo gufatanya iriba kitigeze cyemerwa n’umuhungu we Gihanga, ahubwo yahisemo kujya kumwereka irye. Aha yagize ati :” Gihanga yaragiye yigira hirya y’iriba rye, yereka nyina ikibumbiro cy’inka aramubwira ati dore iriba ryawe, ariko nyina amubaza impamvu amuhaye iriba ridafite amazi kandi irye riyafite. Gihanga yabwiye nyina kunyaramo, nuko inkari za Nyirarucyaba zihinduka amazi mu iriba, ritangira gukoreshwa gutyo ndetse ritangira kumwitirirwa.” Habimana avuga ko aya mariba yombi uretse kuba yarifashishwaga mu gutanga amazi yaba anyobwa n’abantu cyangwa amatungo cyane cyane mu gihe cy’amapfa, ngo yakunze gukoreshwa cyane mu kuvura indwara zitandukanye, aho abagabo bavurwaga n’umugabo n’abagore bakavurwa n’umugore.
Umusozi uri mu miremire mu gihugu
Amazi yaryo ntajya akama