Page 1 Filip Reyjens umushakashatsi akaba n'umwalimu w'umubiligi

uwifatanya n'umugizi wa nabi nawe aba ari umugizi wa nabi kandi ngo kubishyira. Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kandi ngo ziracyanakomeje kugakora ...
1MB taille 12 téléchargements 163 vues
Filip Reyjens umushakashatsi akaba n’umwalimu w’umubiligi aherutse gutangaza ko : « Mugihugu cy’u Rwanda si igihugu gifite igisilikare ahubwo ni igisilikare gifite igihugu ».

Perezida Kagame yahaye ubuyobozi bw’ingabo za RDF impanuro ku myitwarire Yanditswe kuya 27-01-2014 na Fiacre Igihozo

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, akaba n’umugaba mukuru w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda, kuri uyu wa 27 Mutarama 2014, yagiranye ikiganiro n’ubuyobozi n’ingabo za RDF, abaha impanuro n’icyerekezo bakwiye guhorana mu mikorere yabo ku buryo nk’ingabo z’igihugu bazabasha kuba ab’ibanze mu gutuma u Rwanda ruzamuka rukagera ku rwego rwo kwinjiza ubukungu buringaniye vuba rubikesha igisirikare.

Perezida Kagame aganira na bamwe mu bayobozi bakuru b'ingabo barimo Gen Kabarebe, Gen Nyamvumba, Maj Gen Kamanzi, Lt Gen Ibingira, Lt Gen Karake, Lt Gen Kayonga, na Brig Gen Demali

Hari mu rwego rwo gusoza umwiherero w’ubuyobozi bw’ingabo za RDF, aho Perezida Kagame yabahaye impanuro zitandukanye, ariko ahanini yibanda ku myitwarire myiza (discipline) ikwiye guhora iranga ingabo z’u Rwanda ikazitandukanya n’izindi ngabo zose ku isi, kandi ikazifasha kugira no kugaragaza uruhare rufatika mu iterambere ry’igihugu cyazo cy’u Rwanda.

Umukuru w’igihugu yibukije aba basirikare bayobora abandi ko imyitwarire myiza ya buri umwe wese mu bagize igisirikare, ariyo ituma igisirikare cyiyubaka neza, bikanubaka igihugu. Perezida Kagame yabwiye aba basirikare ko imyitwarire ya buri muntu ku giti cye igomba gushyirwa ku rwego rwiza kurushaho agira ati : “Kugira ngo ushobore kubaka igisirikare cya RDF, ni uko ugomba kubaka imyitwarire myiza ya buri muntu umwe mu bagize RDF.”

Umuvugizi wa RDF Brig Gen Joseph Nzabamwita

RDF yakoze ibikomeye kandi iracyakomeje guhangana n’umwanzi wese FDLR nk’ikibazo kinini kijya kibangamira u Rwanda ndetse n’abiyunga nayo, umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda yavuze ko aba bose bakorana na FDLR badakora neza kuko uwifatanya n’umugizi wa nabi nawe aba ari umugizi wa nabi kandi ngo kubishyira ahagaragara bituma akazi ka RDF koroha, kuko bituma imenya neza umwanzi ihanganye nawe. Umuvugizi wa RDF yanagarutse ku kazi gakomeye Ingabo za RDF zakoze zihagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kandi ngo ziracyanakomeje kugakora n’ubu, aho zifasha n’abanyamahanga kugera ku mahoro n’umutekano mu bihugu byabo, biciye mu butumwa bw’amahoro butandukanye ingabo za RDF zirimo hirya no hino. Si ubwa mbere Perezida Kagame agiranye ibiganiro n’ubuyobozi n’ingabo bya RDF, kuko buri mwaka ubusanzwe agira igihe cyo guhura nabo bakaganira ku bibazo bitandukanye, gusa ngo ubu ho bibaye hatarinze gushira umwaka wose kuko baherukaga guhura tariki ya 22 Kamena 2013, nabwo akabaha impanuro.

Kuri uyu wa 27 Mutarama 2014, ubwo yongeraga guhura n’ingabo z’u Rwanda, ngo zikaba zanamweretse aho impanuro yari yazihaye ubushize zigeze zishyirwa mu bikorwa.