Page 1 IKINYAMAKURU KIMURIKIRA ABATURARWANDA Na none

mw'ishyamba, hanyuma wenda azashake uburyo 'abeliminetinga barageze mu ...... n'umuryango wa Higiro Martin impamvu aho kugirango inteko iyo urubanza ...
6MB taille 49 téléchargements 639 vues
IKINYAMAKURU

KIMURIKIRA ABATURARWANDA

Itohoza: Maneko za Ndahiro muri Green Party

Umwaka VIII: No 390, 11 - 18 Mutarama 2010, B.P 4353 Kigali-Rwanda. Tel: 0788354880. E-mail: [email protected]. Frw 500, Ush 1500, Fbu 1000,

Na none: Polisi irashinjwa kwica abasivile

Min. Musoni aravuga ku RDF muri Kongo inshuro 2, Umoja rukundo rwe na Kirabo

Wetu, Kimia II, Amani Leo: Byose ni imfabusa Eugene Torero: Ishusho y'ubwirasi n'iterabwoba bw'umutegetsi nyarwanda

Rudahigwa Musoni n'Umuseso mu rukiko kuri uyu wa kane yahaye u Rwanda

U Rwanda gusubira mu ntambara na Congo Itohoza: RDF kurema Repubulika ya Kivu

abapadiri, Kagame we aruhaye umwamikazi

This is a Rwanda Independent Media Group (RIMEG) Publication. B.P. 4353 Kigali - Rwanda, Telefone. 0788354880, Email: [email protected]. Printed by The New Vision

Urup. 2

UMUSESO

No 390, 11-18 Mutarama 2010

IBIRIMO UKO MBYUMVA

Didas M. Gasana arerekana ikiguzi cyo gukemura ikibazo cya FDLR....P.4

IBIMBABAZA Charles B. Kabonero arakwereka ko ruswa no gusahura ari umwera waturutse i bukuri....P.14

Umwanditsi aribaza neba Perezida Paul Kagame yaratinye amatora.. P.8

AMAKURU

Na none: Polisi mu majwi kwica abasivile

M

uri Nyakanga 2007, Polisi y’u Rwanda nibwo yashyizwe mu majwi cyane kuba yica abasivile b’abagororwa, nyuma ya raporo yasohowe n’umuryano uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, Human Rights Watch.Iyo raporo ikaba yaremezaga ko polisi y’u Rwanda yishe nibura abagororwa 20, kuva mu kwezi kw’Ugushyingo 2006, kugeza muri Nyakanga 2007.Icyo gihe, uwari komiseri mukuru wa Polisi, Andrew Rwigamba, yatangaje ko abo bagororwa baraswaga na Polisi, bashaka gutoroka, ariko siko ubwo busobanuro bwakiriwe na bose.Icyo gihe, ibihugu bitera inkunga ikomeye u Rwanda- Leta zunze ubumwe z’Amerika n’u Bwongereza, basabye Polisi y’u Rwanda ibisobanuro kuri ubwo bwicanyi, Polisi isubiza ko izakora iperereza.Umwe mu bantu bashyizwe mu majwi kuba bararashwe na Polisi, harimo Emmanuel Ndahiriwe, warashwe kuwa 20 Mata 2007.Usibye ko iryo perereza ritakozwe, cyangwa se rikaba ryaragizwe ibanga, ubu na none Polisi y’igihugu yongeye gushyirwa mu majwi kwica abasivile, ku mpamvu zitaramenyekana kugeza ubu.Urupfu Polisi ishinjwa ubu ni urwa Charles Byiringiro, mwene Theophile Kimandwa na Nyinawabega Verena, wapfuye kuwa 30 Ukuboza 2009.Nkuko itohoza ry’ikinyamakuru Umuseso ribigaragaza, Charles Byiringiro yafashwe na Polisi kuwa 29 Ukuboza 2009. Hamwe n’abandi, yarajwe ahantu kugeza ubu hataramenyekana, ariko bucyeye bwaho, we n’abo bari kumwe, bajyanywe ahitwa kwa Kabuga- Guantanamo ya Kigali, ariko we ntiyagezeyo. UbuhamyaAmakuru

Yakatiwe imyaka 3, agororerwa kuyobora Umurenge....P.9

Ikinyamakuru Umuseso gikesha abavandimwe ba Nyakwigendera Charles, ariko badusabye ko tudashyira ahagaragara amazina yabo, yemeza ko Charles yarashwe na Polisi mu nzira, ajyanwa i Kabuga, ariko Polisi ikavuga ko yashatse gutoroka, agasimbuka mu ikamyo, akikubita hasi agapfa.Umwe mu bavandimwe be ba hafi yatangarije Umuseso ati: “Twamenye ko yapfuye uwo munsi, duhurujwe na bagenzi be, tujya CHK, dusanga umurambo we, ariko impamvu tutemera ko yapfuye ashaka gutoroka ni nyinshi.”Yakomeje agira ati: “Umuntu wasimbutse ikamyo, akagwa, ntashobora kubura ibikomere ku mubiri bigaragaza ko yaguye, nko

ya Polisi muri CHK asaba umurambo we, bamutumye indangamuntu ya Byiringiro Charles. Ayizanye, uwayimusabye avugana n’undi muntu kuri telephone, arangije abaza Jean Sauveur niba Byiringiro Charles ari we bakundaga kwita izina rya Rasta, amusubiza ko atari we.Mu bushishozi bw’umwe muri bagenzi ba Charles bakoranaga, birashoboka ko Polisi yamurashe, izi ko irashe uwo Rasta. Ibi birashoboka ko byaba ari byo, cyangwa se atari byo, ariko ntabwo Polisi y’u Rwanda ibikozwa. Version ya Polisi

Manda ye itangiye atorohewe: Brig. Gasana (Photo/ Archives) gusenuka, cyangwa se imyenda ye igahindana, ariko we igikomere yari afite, ni umwobo munsi y’ugutwi, n’undi ku rundi ruhande rw’umutwe. Aho niho hadudubizaga amaraso. Twe dusanga ari isasu, kuko ntabwo ibyo bikomere byari ibituruka ku kugwa.”Undi muvandimwe we nawe wahageze mu ikubitiro, yagize ati: “Polisi yatubwiye ko bari mu ikamyo, we agashaka gutoroka, ariko ntibyumvikana ukuntu umuntu yaba ari mu ikamyo yicaye, polisi iri hejuru ku ikamyo ibarinze, agahaguruka, akurira ikamyo, kugera aho asimbuka, polisi itaramufata. Ntibishoboka.”Uyu munyamakuru yagiye kuri sitasiyo ya Polisi mu bitaro bya CHK, gushaka uwakiriye uwo murambo kuwa 30 Ukuboza 2009, kugirango amubaze uko uwo murambo wari ukomeretse, ariko umupolisi twahasanze, atubwira ko iyo ‘case’ atayizi, ariko uwo muvandimwe yakomeje atubwira ko ubwo yasubiraga kuri iyo sitasiyo gufata indangamuntu ya Charles Byiringiro, kuwa 02 Mutarama 2010, umupolisi yahasanze yamubwiye ko niba yashobora gukurikirana urupfu rw’umuvandimwe we, yabikora, kuko ‘hypothesis’ yo kuba yaraguye, nawe atayemera. Ihurizo rya Rasta Undi muvandiwe wa Byiringiro Charles, uzwi ku mazina ya Nshimiyimana Jean Sauveur, nawe wavuganye n’Umuseso mu bihe bitandukanye n’ibya bagenzi be, yadutangarije ko akigera kuri sitasiyo

Super Intendant Erick Kayiranga ni umuvugizi wa Polisi y’igihugu. Mu kiganiro n’uyu munyamakuru kuri Telefone, ku wa 05 Mutarama 2010, Kayiranga yadutangarije nk’ibyo Polisi yatangarije abavandimwe ba Byiringiro- ko Charles Byiringiro yapfuye asimbutse ikamyo, akwepa gufungwa, ko atigeze araswa na Polisi y’igihugu.Ariko icyo gihe, ntabwo Kayiranga yari azi isaha n’aho Byiringiro yasimbukiye iyo kamyo, ndetse n’aho we na bagenzi be bari barajwe mu ijoro rishyira kuwa 30 Ukuboza 2009- umunsi Charles yasezeye isi.Kayiranga yadusabye ko twazongera tukamuhamagara kuwa 07 Mutarama 2010, ariko twongeye kuri uwo munsi, ntabwo telefone ye igendanwa yashoboye kunyuramo. Gusa, Kayiranga yadusabye ko twaha bamwe mu bavandimwe ba Charles Byiringiro telefone ye igendanwa, bakazamureba ku kazi, bakamubwira impungenge zabo, kandi twarabikoze, ndetse twamenye ko banavuganye. Ubundi buhamya Hagati aho ariko, ibyo bamwe mu bavandimwe ba Byiringiro bavuga, biremezwa n’umwe mu bantu bane bambitse Byiringiro, ava mu buruhukiro, kuwa 31 Ukuboza 2009, ajya gushyingurwa. Uwo munyarwanda, wadusabye atakamba ko tudashyira ahagaragara amazina ye kubera ko atinya ko Polisi yabimuziza, yatangarije Umuseso ati:‘Yari afite igikomere munsi y’ugutwi, n’ikindi ku rundi ruhande rw’umutwe. Nta kimenyetso na kimwe kigaragaza ko yikubuse hasi. Nonese wakwikubita hasi, ugakomereka impande ebyri z’umutwe kandi bene kariya kageni? Byari imyobo.’ Twibutse ko Byiringiro yavukiye i Nyamagabe, ku Gikongoro. Didas M. Gasana

UMUSESO

No 390, 11 - 18 Mutarama 2010

Urup. 3

ITOHOZA

U Rwanda gusubira mu ntambara muri Kongo

M

u gihe mu minsi ishize havugwaga amakuru y’umukoloneli witwa Emmanuel Nsengiyumva watangarije ikinyamakuru Umuseso, ubwe ko yiteguye gutera ubutegetsi bwa Kabila, ubu hari andi makuru Umuseso ukesha impande zizewe avuga ko Kongo ishobora kongera kuba isibaniro nyaryo kuko u Rwanda narwo nkuko bisanzwe rubicishije mu banyekongo rurimo kwitegura gusubira mu ntambara muri Kongo.

Kugeza ubu, mu bigaragarizwa abaturage b’ibihugu byombi, akarere ndetse n’abaterankunga, ni uko hagati ya Kongo n’u Rwanda, umubano ugenda uba mwiza, ariko amakuru Umuseso ukesha itohoza ryakorewe mu bantu bizewe harimo abadiplomati babikozeho iperereza, aremeza ko u Rwanda rwamaze kubona umunyekongo w’umusirikare uzakoreshwa mu ntambara nshya muri Kongo, izarangira bakoze ibishoboka byose hakabaho Leta ya Kivu, nubwo yaba itemejwe neza, ibyo bikazaca mu zindi nzira, ariko u Rwanda rukaba ruyifiteho ububasha. Nkuko ayo makuru abivuga, umusirikare uzakoreshwa yahoze akorana na Brig. Jenerali Bosco Ntaganda, nawe wahoze akorana na Jenerali Nkunda, bikaza kuvugwa ko bashwanye mbere gato y’uko Nkunda afatwa agafungwa n’igisirikare cya RDF. Umugambi ngo waba wari uhari kuva ubwo bashyigikiraga Nkunda –gushyigikira Nkunda byagarutsweho na Loni n’izindi nzego mpuzamahanga, ariko biza kurangira bitagezweho kubera igitutu cy’abaterankunga batashakaga Nkunda. Ikinyamakuru Umuseso cyagerageje gutohoza mu bo gikesha aya amakuru niba uzakoreshwa ari Nsengiyumva uherutse kuvugana n’Umuseso, ariko ntibabihamya. Umwe muri abo akaba avuga ko ahubwo

Itohoza: Ngo Uganda yiremeye leta ya Southern Sudan, u Rwanda narwo rurashaka leta ya Kivu

Aritegura? Gen. Kabarebe (Photo/ Archives)

Nibyo? Perezida Kagame (Photo/ Archives)

uzakoreshwa yitwa Koloneli cyangwa se Jenerali Bosogwe wakoranye na Ntaganda muri CNDP yayoborwaga na Nkunda akaza gukomezanya na Ntaganda amaze kwitandukanya na Nkunda. Twabibutsa ko akimara kwitandukanya na Nkunda, Ntaganda byavuzwe ko yakoreshwaga n’u Rwanda rumaze gukuraho icyizere Nkunda, rushaka kumufata. Na Nkunda ubwe ntiyatinye kubigarukaho. Mu kwitegura iyo ntambara mu buryo bwa ‘intelligence’, amakuru Umuseso ufite avuga ko ubu Leta ya Kigali ikora ibishoboka byose kwiyegereza Leta ya Kinshasa, ku rwego rwa gisirikare n’urwa gisiviri muri ‘diplomacy’ banabaha amakuru atandukanye abarangaza ndetse bikanarangaza bamwe mu bashobora gukeka no gutahura uwo mugambi. Nkuko byemezwa n’abo dukesha aya makuru, ikinyamakuru Umuseso cyahisemo kugirira ibanga kubera impamvu z’umutekano w’imirimo bashinzwe n’amabanga basabwa kubika, icyifuzo cya Leta y’u Rwanda, ni uko nkuko byagenze muri Sudan, Leta

Yiremeye South Sudan: Museveni (Photo/ Archives)

ya Kivu yakwitandukanya na Kongo, Kinshasa. Nkuko ayo makuru akomeza abivuga, ku butegetsi bwa Kagame, ngo Leta ya Uganda ubu yiremeye Leta ya Sudan y’amajyepfo, ihahiramo bikomeye, ku buryo nabo bashoboye kubigeraho muri Kongo, babona uburyo bwo guhaha muri ako gake gafite ubutaka bunini n’umutungo mwinshi. Kuba ubutegetsi bwa Kagame burebera hafi ibyo Uganda ikora mu karere si bishya. Ibyo bihugu byombi kubera inyungu z’abategetsi babyo, barwaniye ubugira kabiri muri Kongo kubera icyo benshi bemeza ko ari ubukire bwa Kongo no gusuzugurana kwabiturutsemo – ni mu ntambara za Kisangani zikibukwa cyane. Kuva icyo gihe, ubushake bwo gukomeza kuba muri Kongo ku mpande zombi bwagiye bugaragara kenshi mu buryo bemezaga ko Kongo ihishe imitwe ibangamiye umutekano w’ibihugu byabo. Mu nama z’umutekano zitandukanye zagiye zihuza abayobozi b’ibyo bihugu n’abandi nk’u Burundi na Kongo ubwayo, ibyari ibanga

Ntabyumva: Joseph K a b i l a ( P h o t o / A rchives)

byagiye bimenyekana ubwo bakomezaga gushinjanya ko buri umwe abeshya ku mitwe avuga. By’umwihariko, u Rwanda rwahakanaga umutwe witwa PRA, wavugwaga n’inzego z’iperereza za Uganda, bigatuma Uganda nayo itemera uburemere bwa FDLR bwagaragazwaga n’inzego z’ubutasi n’ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda. Bene ayo manama menshi nta myanzuro yayafatiwemo. Vuba aha kandi, mu bisa nkaho bishimangira uko kwibaza ku ntsinzi ya Uganda muri Sudan ku iremwa rya Leta ya Sudan y’amajyepfo, byavuzwe ko u Rwanda rwashakaga gufasha umutwe wa Lords Resistance Army (LRA) uyobowe na Joseph Kony guca mu majyepfo ya Sudan ukongera gutera Leta ya Museveni, ariko ahanini ku nyungu zindi na Sudan ya Khartoum yakungukiramo, akaburizamo ‘kamarampaka’ iteganyijwe yo kwemeza burundu, iyo Leta ya Sudan y’amajyepfo. Ibyo kandi byasohokeyemo rimwe n’inkuru yuko Uganda n’ibindi bihugu bifasha FDLR. Umwe mu bategetsi ba Uganda wavuganye n’Umuseso ariko

Nawe ntabyumva: Umu Jenerali wa FARDC(Photo/ Archives) agasaba kudatangazwa kuri ibyo bibazo, yagize ati: “Uganda imaze gufata ndetse ikohereza mu Rwanda, abantu benshi bakekwaho gukorana na FDLR. Icyo ni ikimenyetso cy’uko tutafasha FDLR-Interahamwe. Niba u Rwanda rushaka rwabitangira ubuhamya.” Uwo mutegetsi wasabye kudatangazwa ahanini kubera ubwumvikane bagiye bagirana n’u Rwanda rwo kudahanganira mu itangazamakuru (nubwo we atabyivugiye) yirinze guhamya iby’u Rwanda gufasha Kony, ariko yemeza ko Kony, ubu ari muri Sudan y’amajyepfo kandi bazi ko ategura intambara. Ikindi uwo mugabo avuga, ni uko hari amakuru Kongo yahawe n’abantu bamwe ko Uganda yaba ishaka gushyigikira abayirwanya, inzego z’iperereza za Uganda zikaba zisanga abagiye kubibwira Kongo hari inyungu bari bafite bashaka kuyirangaza gusa. Yirinze ariko kuvuga ko ari u Rwanda, nkuko abandi dukesha bimwe mu byo twagaragaje hano babihamya. Ubwanditsi

Urup. 4

UMUSESO

No 390, 11- 18 Mutarama 2010

IKINYAMAKURU KIMURIKIRA ABATURARWANDA

Managing Director Charles B. Kabonero Cell: 0788354880 Managing Editor Didas M. Gasana Cell: 0788691253 Design and layout Richard M. Kayigamba Cell: 0788671930

Dore Uko Tubibona

Ipfunwe ku mahanga kugeza ryari ? Buri mwaka, iyo Abanyarwanda bibuka inzirakarengane z’abatutsi zisaga miliyoni zazize Jenoside yo mu 1994, uruhare rw’amahanga ntirusiba kugarukwaho. Ndetse n’abahagarariye ayo mahanga usanga isoni ari zose. Jenoside, ntiyaturutse mu kirere ; yateguwe amahanga areba, ahubwo acikamo ibice, bamwe bashyigikiye Habyalimana n’ingoma ye, abandi bari ku ruhande rurwanya Jenoside, ariko bose barinumira. Iyi politiki yo gucikamo ibice no gusigana kw’amahanga, na n’ubu iracyakomeje, kandi ni na kidobya kuri demukarasi n’ubwisanzure mu Rwanda. Nkuko mubibona ku rupapuro rwa gatatu, ikibazo cy’iyandikwa n’iyemerwa ry’ishyaka Democratic Green Party, cyaciyemo ibice abambasaderi b’ibihugu bikomeye mu Rwanda. Mu by’ukuri FPR yo, kuniga iryo shyaka ntawe byatangaza. Ariko kubona Ambasaderi w’igihugu gifite ijambo kuri FPR, nawe ashyigikira iyo nzira iciye ukubiri na demukarasi n’ukwishyira ukizana, ntaho bitaniye n’umufaransa warambaraye kuri MRND mu mahano yose yakoze. Kubera ko abanyarwanda bananiwe kwigeza kuri demukarasi itanga ubwisanzure, amahanga byibuze nagerageze kujya hagati, kugira ngo bidaha ingufu uruhande ruri ku butegetsi. Ipfunwe Abafaransa bafite uyu munsi kubera gushyigikira buhumyi Leta ya MRND, niribere isomo amahanga ashyigikira FPR mu bikorwa byo kwikanyiza no kuniga demukarasi.

Ubwanditsi

UKO MBYUMVA

RDF inshuro 2, Umoja Wetu, Kimia II, Amani Leo: Byose ni impfabusa

Amakuru aturuka muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo aremeza ko ingabo za Congo noneho ngo zatangije umugambi simusiga wo kurimbura FDLR n’indi mitwe yitwaje ibirwanisho mu ntara ya Kivu zombi- iy’amajyepfo n’iy’amajyaruguru. Iyo operation ikaba yariswe ‘Operation Amani Leo’ ni ukuvuga ‘Operation Amahoro uyu munsi’. Iyi operation ije ikurikira intambara nk’izo kuri FDLR, zigera kuri enye. Habanje ingabo z’u Rwanda zitera Congo inshuro ebyiri, mu mwaka wa 1996 na 1998, zivuga ko zigiye ‘gucukura’ interahamwe na FDLR, kugera naho zikuriyeho Leta ya Kinshasa, ariko zisize FDLR muri Kivu. Icyo gihe, ntabwo ikibazo cya FDLR cyacyemutse. Hakurikiyeho gukoresha Gen. Laurent Nkunda mu kurwanya FDLR muri Kivu, nubwo Leta ya Kigali ibihakana, ariko zaje guhindura imirishyo, amagara aterewe hejuru, Leta ya FPR isama ayayo- Nkunda yisanga muri kasho mu Rwanda. Hakurikiyeho Operation Umoja wetu, yari ihuriweho n’ingabo z’u Rwanda n’iza Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, nayo igamije kurimbura FDLR, ariko byose byabaye iby’ubusa. FDLR ntaho yagiye. Nyuma ya Umoja Wetu, haje Operation Kimia 11, yakozwe n’ingabo za Congo, ariko nayo yarangiye itageze ku ntego. Ubu noneho haje Operation Amani Leo. Nyuma yo kubona ko izo ntambara zombi za RDF muri Congo, n’izo operation zose zananiwe kugera ku ntego, uhita ubona ko hari ikibazo gikomeye Leta y’u Rwanda itabona. Mbere yuko ngera kur’icyo kibazo, reka mbanze ngaruke ku bantu bemera ko leta ya FPR ishaka FDLR kuba iri muri Congo, bityo bikayiha impamvu yo kwishakira zahabu hariya, bavuga ko bagiye kurwanya FDLR. Hari abantu benshi babyemera, barimo n’abanyepolitiki tujya tuganira, ariko sinemeranya n’iri sesengira. Leta ya Kagame ihangayikishijwe cyane n’umutwe wa FDLR, hakurya y’umupaka wayo. Impamvu kandi zirumvikana, kuko FDLR ni ‘force’ ishobora kujegeza iyi Leta. Impamvu nuko hari ibihugu by’ibihanganye biyishyigikiye, ndetse no kuba FDLR ifite abayikunze benshi mu

na Didas M. GASANA Rwanda- harimo bakuru babo, abana babo, ababyeyi babo, n’abandi. FPR izi neza uko yageze ku ngoma- nyuma y’imyaka 30, bari mu buhungiro. FPR izi neza ko byaba vuba cyangwa cyera, FDRL izayitera ikibazo, kandi, ukurikije politiki y’amoko yacengeye abanyarwanda batari bacye- gatebe gatoki irashoboka da. Abemera ko Leta ya Kagame ikeneye FDLR nk’iturufu ryo gucukura ka zahabu, bashingira kuba ingabo z’u Rwanda zarateye Congo, zikagera aho zikuraho Leta I Kinshasa, ariko zigasiga FDLR mu mashyamba ya Congo. Niko byagenze koko, ariko byatewe n’imibare micye kuri Leta ya Kagame kutamenya ko Kabila yabahinduka, na ‘influence’ ya bimwe mu bihugu by’ibihangange kw’isi, muri Congoi. Ntabwo gusiga FDLR byari ‘strategic’. Kuba Kabila yarahindutse FPR, nako RDF, nanone bitugarura kuri politiki y’ibihugu by’ibihangange muri aka karere, bikanatwereka uburyo iyi Leta yanzwe na bimwe mur’ibyo bihugu. Kugeza ubu, turemeranya ko FDLR ari ikibazo, bitabujije ko hari bamwe muri Leta ya FPR bavuga ko dukorana na FDLR! (Ba Bernard Makuza, Major Jill Rutaremara, Tito Rutaremara, n’abandi). Leta ya Kagame izi neza ko niyo Leta ya Congo yayemerera, idashobora kurimbura FDLR burundu muri Congo. Impamvu ni nyinshi, zirimo imiterere n’ubunini bya Congo, kuba bahungira mu bindi bihugu, nkuko bamwe babigenje 1996, ariko bakagaruka, tutiyibagije ikiguzi cy’intambara. Leta ya Kagame ikwiye kwiyibagiza ko Leta ya Congo yarwanya FDLR, kuko, usibye no kuba batabishobora, bamwe muba FDLR bari mu

gisirikare cya Congo. Nkuko wabisomye kurupapuro rwa gatatu, Leta ya Kagame yaba ishaka uburyo irema Repubulika ya Kivu, nka Leta ya South Sudan. Nta kabuza, zimwe mu mpamvu zikomeye yaba iri mur’iyi migambi, nugushaka urukuta rwayikingira FDLR burundu. Indi mpamvu birumvikana ni Zahabu. ariko nsanga uyu mugambi ari inzozi. Nashyiraho ubuzima bwange ko uyu mugambi udashoboka kabone n’iyo Let aya Kagame yabishaka ite, yanashyiramo imbaraa ite. Politiki ibihugu by’ibihangange muri aka karere- Ubufaransa n’Ububiligi- bikina, n’inyungu zabyo muri aka kerere, ntibishobora kwemera ko uyu mugambi wacamo. Kuba Let aya Kigali ibyifuza, ibipanga, no kuba byakunda, nibintu bibiri bitandukanye. Utabibona utya, waba urota. Leta ya Kagame yizera ubucutu ifitanye n’Amerika n’Ubwongereza, ikumva ko icyo yashaka, cyashoboka, ariko, politiki y’isi yahinduye imirishyo- ntabwo Amerika ikivuga ngo ryijyane nka cyera, imbaraga zirasa nizigenda zisaranganwa uko ibihugu bindi bigenda bizamuka- nk’Ubushinwa, India, Brazil, bityo, Amerika, kugirango ishobore guhangana n’ibi bihugu bigenda bizamuka, cyane cyane ibyo muri Asia, ntishobora guhangana cyangwa se kubangamira inyungu zikomeye z’Ubufaransa n’Ububiligi. Iyi ‘debate’ yo ni ndende, yasaba umunsi wayo, ariko, niba Kagame yizeye Amerika mur’uwo mugambi, akureyo amaso. Ubu kugeza aha, turacyazengerezwa na FDLR, kandi uko imyaka igenda, FDLR izakomera kurushaho- reba abana bavukiye muri Congo, ubu bagejeje imyaka 15, bajya kurugamba ubu, kimwe n’abavukiye muri za Malawi, Zambia, Mozambique, n’ahandi. Umuti numwe: Kagame yemere kuvugana na bamwe mur’iyo batari kurutonde rw’abakoze jenoside, atange imbabazi rusange, anabahe ‘incentives’ zatuma bava mw’ishyamba, hanyuma wenda azashake uburyo ‘abeliminetinga’ barageze mu Rwanda, nka ba Munyakazi, Gatsinzi, nabandi. Dushobora kwanga kuvugana nabo, tukazavuganira nabo Arusha da. Cellphone: 0788691253 E-mail: [email protected]

UMUSESO

Urup. 5

No 390, 11 - 18 Mutarama 2010

AMAKURU

Maneko za NSS muri Green Party

U

bwo havukaga imvururu muri kongere y’ishyaka rya Democratic Green Party, by’umwihariko hari umuntu wigize nk’umusazi, kugeza ubwo inzego za Leta zaje guhagarika inama zigaragaza impamvu z’umutekano. Byavuzweho byinshi, binasesengurwa mu buryo butandukanye. Kugeza ubu, yaba mu ishyaka imbere, Green Party, mu itangazamakuru ndetse no mu baterankunga bamwe, inkuru imaze kumenyekana neza ko ibyabaye byose ari iturufu imwe mu zo maneko z’urwego rwa NSS (National Security Services) zakoreshaga gusenya iryo shyaka.

Ikibazo cya maneko, urwo rwego ruyoborwa na Lt. Col. Emmanuel Ndahiro rwashoye muri Green Party kuyisenya, kimaze kugarukwaho n’abaterankunga mu biganiro bagirana hagati yabo, uretse ko nabo batakivugaho rumwe. Nkuko umwe mu bari muri urwo rwego, wanitabiriye ibyo biganiro yabitangarije Umuseso, hari ba Abambasaderi bamwe bemeza ko imikorere yo gushora ba maneko muri Green Party igayitse cyane, ndetse bakaba bakirimo gushakisha uburyo bakoresha kuvana iryo shyaka mu gihirahiro n’ibibazo ririmo rikemererwa gukora. Abo biganjemo abahagarariye ibihugu by’i Burayi mu Rwanda, tutifuza gutangaza kubera impamvu za ‘diplomacy’ ku babidutangarije. Ku rundi ruhande, hari abandi bahagarariye ibihugu bifitanye ubucuti n’ubutegetsi bwa Kagame cyangwa se bo ubwabo nkuko bivugwa bifitaniye ubucuti na Kagame, bagerageza kumvisha bagenzi babo ko Green Party ibangamiye

Abaterankunga nabo ntibavuga rumwe kuri uwo mutwe wa politiki umutekano w’igihugu; basa nkaho bashyigikiye ko yakomeza kunigwaabo nabo ikinyamakuru nticyifuza kubatangaza muri iyi nyandiko kubera ingaruka byagira. Nubwo nta gushwana kuraba, kutavuga rumwe bucece no mu biganiro ahanini bitari ‘official’ byo bifite gihamya. Abaterankunga nabo ntibavuga rumwe kuri uwo mutwe wa politiki Nkuko umwe mu bahagarariye igihugu kimwe cy’i Burayi mu Rwanda yabitangarije uyu mwanditsi, hafi kimwe cya kabiri cy’abiyitaga abayoboke ba Green Party, bari aba maneko ba NSS, baje kuyineka no kuyisenya. Kuri we ngo ni ikibazo kireba ubutegetsi kuko ari imikorere mibi ariko kikanareba Green Party kubera kudashishoza. Muri rusange ariko avuga ko, bikwiye ko Leta yakwitandukanya mu bikorwa n’imikorere nk’iyo kuko igayitse. Uwo yanagize ati: “Nkuko ubizi ariko, natwe hagati yacu, hari abashyigikiye Kagame n’ubutegetsi bwe no mu kibazo cya Green Party, ku buryo bemeza ko Green Party ari yo ifite amakosa, ariko ukurikije uko ibintu bimeze sibyo.” Twabibutsa kandi ko ubwo hakomeza kuba umwuka mubi hagati ya Leta na Green Party, byageze aho bose bashinjanya gukoreshwa n’abazungu. Leta yakoresheje itangazamakuru kwerekana iryo shyaka nk’igikoresho cy’abazungu bamwe, uwo mutwe wa politiki nawo usubiza wita ingoma ya Kagame, ingoma ikoreshwa n’abazungu

Yaracengewe: Frank Habineza (Photo/ Archives) inagaragaza urutonde rwa bamwe ivuga ko bakoresha Kagame. Mu buryo bumwe, ubuhamya bw’aba ba Ambasaderi burabihamya-ko harimo ‘influence’ z’abazungu mu gutanga moral support n’ibindi. Urugero akaba ari abo ba ambasaderi bamaze kwigerera ku mwanzuro w’uko Green Party ibangamiye umutekano nkuko Leta ibivuga. Mugenzi wabo twavuganye nawe twashatse tukamubaza kuri icyo kibazo, yihutiye nawe kudusaba kutamutangaza ariko ahita agira ati: “Hari mugenzi wacu umwe, ubu bamwe bibaza niba ahagarariye igihugu cye mu Rwanda cyangwa se ahagarariye u Rwanda mu gihugu cye kubera imvugo ye. Ibyo kandi binibazwa na

bamwe mu bo bakorana muri ambasade akoramo.” Uwo mudiplomat, yadutangarije izina rye n’igihugu ahagarariye ariko twe tukaba twifuza kurigira ibanga. Kuri we (uwo mudiplomati), ngo ubutegetsi bwa Kagame bwashoboye kwigira ibukuru mu bihugu bimwe buriyamamaza ku buryo raporo z’ababihagarariye ntacyo zivuze. Kubera iyo mpamvu, hari abasanga nta mpamvu yo kwiteranya kandi bazi ko Kagame yamaze gutekenika ba shebuja. Yavuze ko urugero ibyo bifitanye isano n’uburyo u Rwanda rwemerewe kwinjizwa mri Commonwealth, nubwo raporo nyinshi zarunengaga bikomeye ku bisabwayemeza ko bifite imbogamizi ku musaruro abaterankunga

bagira mu iterambere n’impinduka mu Rwanda. Uwa gatatu twavuganye nawe yemeje mu mvugo yihishe ko Green Party ibonwa mu buryo butandukanye n’abaterankunga, bitewe n’inyungu za buri umwe mu Rwanda. Kimwe n’abandi ariko yagarutse ku kibazo cy’uko hari ambasaderi umwe kandi ukomeye udatinya kuvuga ko ibyo Kagame akora byose bakwiye kubishyigikira bakanabyigiraho, akamusingiza cyane ku buryo usanga atavuga nk’umudipulomati w’ikindi gihugu, ku buryo atifuza ko amakosa akorwa n’ubutegetsi bwe yavugwa. Nkuko yakomeje abisobanura, ibyo bifite ingaruka nini ku byemezo byagombye kumvikanwaho ku bibazo bigaragazwa n’umutwe wa politiki nka Green Party wananijwe kwemererwa gukora hakoreshejwe amananiza atandukanye yaba acishijwe muri ‘administration’ ndetse na politiki. Twabibutsa ko mu gihe amatora y’umukuru w’igihugu yegereje, uwo mutwe wa politiki wakomeje gushyirwa mu gihirahiro. Kugeza ubu nkuko abo batangabuhamya babivuga, muri Green Party nabo ntibashidikanya ku bijyanye no kuba barasesewemo n’abamaneko ba NSS n’izindi nzego. Umwe mu bayobozi bayo wavuganye n’Umuseso ariko avuga ko biteguye kuzahangana n’ibyo byose kuko bafite politiki isobanutse. Umwanditsi w’umuseso

Urup. 6

UMUSESO

No 390 11- 18 mutarama 2010

AMAKURU

Umuseso, Min. Musoni, mu rukiko kuri uyu wa kane

M

bere yuko tujya mu icapiro, abanyamakuru b’Umuseso baregwa na Minisitiri Protais Musoni, bari batarashyikirizwa impapuro zibahamagaza mu rukiko, ariko amakuru ikinyamakuru Umuseso gikesha kimwe mu binyamakuru byandikirwa mu Rwanda, Izuba Rirashe, yemeza ko urubanza hagati ya Minisitiri w’ibikorwa by’inama y’abaminisitiri, Protais Musoni, n’abanyamakuru batatu b’Umuseso, ruteganyijwe kuburanishwa kuri uyu wa kane, kuwa 14 Mutarama 2009.

Tw i b u t s e k o u r u r u b a n z a ruregwamo Charles Kabonero, Didas Gasana na Richard Kayigamba.Intandaro y’uru rubanza, ni inkuru yasohotse mu kinyamakuru Umuseso, No 382, ivuga ku rukundo rw’ibanga hagati ya Musoni na Meya w’Umujyi wa Kigali, Dr. Aisa Kirabo Kakira. Nyuma y’iyo nkuru, ikinyamakuru Umuseso cyatanzweho ikirego mu bushinjacyaha.Ubushinjacyaha bukaba bwarahamagaje abo banyamakuru bose baregwa mu ibazwa, bukaba bwarashyikirije icyo kirego urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge, aho rutegerejwe kuburanishwa kuri uyu wa kane. Ikinyamakuru Izuba kivuga ko aya makuru cyayatangarijwe n’Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Nkusi Augustin, ku wa 4 Mutarama 2010Nkuko icyo kinyamakuru gikomeza kibitangaza, Nkusi Augustin yagitangarije ko icyaha cyarezwe, ari icyo guharabika kandi ngo kikaba gihanwa n’ingingo ya 391 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.Izuba rivuga ko iby’icyo kirego kandi byashimangiwe n’umwe mu batanze ikirego, Minisitiri Musoni Protais, aho yavuze ko cyatanzwe ku wa 14 Ukuboza 2009 agira ngo ubutabera bugaragaze ukuri ku bivugwa ko yaba yarakoranye imibonano mpuzabitsina na Meya w’Umujyi wa Kigali Dr.Aisa Kirabo Kakira. Musoni ku rukundo rw’ibanga hagati ye na Kirabo Minisitiri Musoni arahakana ko ayo makuru yamwanditsweho ari impamo. Muri icyo kiganiro, yakomeje avuga ko impamvu

►Musoni aravuga ku rukundo rw’ibanga hagati ye na Kirabo

Aravuga ko yabeshyewe: Min. Musoni (Photo/ Archives)

Ari hanze y'igihugu: Charles Kabonero (Photo/ Archives)

yareze ari uko yabeshyewe  none akaba yarifuje ko urukiko rwamurenganura, akaba kandi yifuza ko hazakurikizwa amategeko.Izuba rikomeza rivuga ko indi mpamvu Musoni yatanze ikirego ngo ni uko byamubabaje ndetse bikanamwambika isura mbi ndetse no mu rugo iwe, umuryango we ntiwishime kubera iyo nkuru yasomwe hose kandi ari ikinyoma. “Numva ko byakozwe na Musoni James” Ku bijyanye n’ibivugwa ko byakozwe na Minisitiri Musoni James, Protais yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe ko na we abyumva atyo, ariko avuga ko bizakemurwa n’iperereza kuko byaba ari ukubavugaho ibinyoma gusa.Twibutse ko umuyobozi mukuru w’Umuseso, Charles Kabonero, ari hanze y’igihugu kubera impamvu z’amashuri, ariko, umwungirije, Didas Gasana, akaba yaratangarije uyu mwanditsi ko nta mpapuro zibahamagaza barabona, kandi ko nibazibona, biteguye kwitaba urukiko.Tumubajije niba adatewe ubwoba n’uru rubanza, Didas yagize ati: “Njye ntabwo nterwa ubwoba n’imanza, ahubwo, kuba abategetsi b’u Rwanda batangiye kwinjirwamo n’umuco wo kwiyambaza ubutabera, ni ikintu cyiza itangazamakuru ry’u Rwanda ryakwishimira. Ubundi byari imitarimba no gufunga umunyamakuru nta rubanza, ariko ubu, biragenda bihinduka. Ikibazo kikaba ari uko benshi mu bacamanza mu Rwanda batigenga.”Twibutse na none ko ikinyamakuru Umuseso kiri mu rundi rubanza n’umunyemari Tribert Ayabatwa Rujugiro. Uru rubanza rukaba rugeze mu bujurire, aho ruteganyijwe kuburanishwa mu ntangiriro z’ukwezi gutaha, mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge. Umwanditsi w’Umuseso

Ni ibisanzwe: Didas Gasana (Photo/ Archives)

Ariteguye: Richard Kayigamba (Photo/ Archives)

UMUSESO

No 390, 11 -18 Mutarama 2010

Urup. 7

ISESENGURA

Meya Kirabo yavuguruje icyemezo cy’Urukiko rw’Abunzi akoresheje amagambo gusa

N

iyivuga Patrice ni umucikacumu utuye mu Murenge wa Bumbogo mu Kagari ka Nyabikenke, mu Karere ka Gasabo. Yagize uruhare mu kugaragaza abagize uruhare mu kwica abatutsi muri jenoside barafatwa barafungwa barirega bemera icyaha barafungurwa none bamwihimuyeho. Abo ni Bizimana Alphonse; Bazatoha Frederic na Mugabo Védaste. Icyakora hari abanze kwifatanya nabo ngo bamugerekeho urusyo. Abo ni: Rwalinda Emmanuel; Turatsinze Celestin Buguzi. Kubera ikibanza yaguze mu mwaka wa 2000 na Mukuralinda Gilbert wacitse ku icumu cyarimo akazu akacyubakamo inzu nziza eshatu, byatumye apangirwa gacaca. Mu mwaka wa 2007 ba bandi twavuze haruguru bamaze kwijajara, bagamije kumwihimuraho bamukoreshereje dosiye ngo kuko yahoze yungirije Burugumesitiri, ariko yaraburanye aratsinda. Nyuma y’igihe kinini

umwana wa mushiki wa Mukuralinda Gilbert, witwa Uwera Sylivie wari warabuze yaje guhunguka asanga iwabo harubatswe inzu ifite agaciro ka miriyoni nk’umunani. Uwera yatanze ikirego ku Bunzi arega uwaguze ari we Niyivuga Patrice. Abunzi babajije Mukuralinda Gilbert wagurishije(nyirarume wa Uwera ) nk’uhagarariye umuryango, niba hari abandi bo muri uwo muryango bari bahari, asubiza ko yari azi ko batakibaho, kandi ko hari hagiye gukatwa imidugudu. Ku itariki ya 06/12/2005 Abunzi bemeje ko Uwera Sylivie ahabwa ingurane ingana n’uko ikibanza cyanganaga, Niyivuga Patrice akubakamo n’inzu nk’iyari irimo, ariko Uwera yanga ko bishyirwa mu bikorwa. Akarere n’Abunzi bakomeje gutegeka ko bishyirwa mu bikorwa Uwera yanga kuza. Nyuma y’aho Uwera Sylivie yajyanye ikirego mu Mujyi wa Kigali haza Visi Meya Gakuba Jeanne ashyigikira cya cyemezo cy’Abunzi n’Akarere. Uwera yanyuze ku ruhande ajya kuregera Dr Ayisa Kirabo

Kakira uyobora Umujyi wa Kigali. Meya ari kumwe n’abanyamakuru ba Radio Rwanda yagiye kureba aho hantu, ahamagara ubuyobozi bw’aho ikiburanwa kiri ategeka ko uwaguze asubiza Uwera inzu n’ibyayikozweho, avanamo ibintu bya Niyivuga. Ibaruwa yashyize mu bikorwa icyemezo cya Kirabo yakozwe n’umuyobozi w’umurenge wa Bumbogo ku itariki ya 08/07/2009, bavugamo ko, icyo kibazo cyageze mu nzego nyinshi ntizigikemure birengagiza nkana ko Abunzi bagikemuye ntikijuririrwe. Niyivuga amaze kubona ingufu zikoreshejwe hirengagijwe icyemezo cy’Abunzi, yandikiye Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali amugaragariza ko icyemezo cye kitanditse cyatesheje agaciro umwanzuro w’Abunzi utarigeze ujuririrwa nk’uko biteganywa n’amategeko ari ukwica nkana amategeko akoresheje umwanya afite w’ubuyobozi. Yagaragaje ko uwamugurishije aho hantu (Mukurarinda Gilbert) ari we wari warahawe uburenganzira bwo kuzungura umutungo w’umuryango. Yagaragaje ko amaze kuhagura mu buryo bwemewe n ’ a m a t e g e k o yahubatsemo amazu atatu akahateramo Ku rupapuro rw’umweru n’umukara n’ibiti by’imbuto Urupapuro rwose: 400.000 FRW n’insina. Yagaragaje ½ cy’urupapuro: 250.000 FRW ¼ cy’urupapuro: 150.000 FRW ko kumwambura ibyo 1/8 cy’urupapuro: 80.000 FRW bikorwa bye byose Eye-Piece: 50.000 FRW bikegurirwa Uwera Sylivie na Uwamariya Ku rupapuro rw’amabara Claire(murumuna Urupapuro rwose: 700.000 FRW ½ cy’urupapuro: 500.000 FRW wa Uwera) ari ¼ cy’urupapuro: 300.000 FRW ukwirengagiza itegeko 1/8 cy’urupapuro: 150.000 FRW ry’ubutaka mu Rwanda. Eye-Piece: 100.000 FRW Icyakora ibaruwa ye nta gisubizo yigeze Uko ugenda wamamaza inshuro nyinshi, ugabanyirizwa ku buryo bukurikira: Inshuro enye (4) 5% ibona kuko uwo Inshuro umunani (8) 10% yatakambiraga ari nawe Inshuro cumi n’ebyiri (12) 15% wategetse ko bikorwa Inshuro makumyabiri n’enye (24) 20% uko abivuze mu Inshuro mirongo ine n’umunani (48) 25% magambo yirengagije Amafaranga yose yo kwamamaza atangwa mbere. ibiteganywa n’itegeko Ukeneye ibindi bisobanuro, wahamagara 0788686919 cyangwa 0788570640 n0 08/2005 ryo ku wa 14/07/05. Uri umucuruzi none urifuza ko abakiriya bakugana ku bwinshi, batumeho Kubera ko Abunzi ari Umuseso maze wirebere; ababikoze nibo bazi ibanga! Wizuyaza, kandi urukiko, Meya Kirabo

Ibiciro byo kwamamaza

imiryango ihora ikinguye!

Ni agahomamunwa: Meya Kirabo (Photo/ Archives) akaba yaravuze nk’umuntu ku giti cye cyangwa se nk’umutegetsi ariko udasimbura inkiko, nyamara ijambo rye rikaba ryaratumye uko yabishakaga bishyirwa mu bikorwa, Niyivuga Patrice yareze Umujyi wa Kigali mu Rukiko Rukuru, na Uwera Sylivie. Amakuru agera ku kinyamakuru Umuseso ni uko abeguriwe ibyo bikorwa mu magambo babishyize ku isoko ngo babigurishe kuko bazi neza ko atari ibyabo, bakaba bafite impungenge ko bashobora kubyamburwa mu rubanza rutarahabwa itariki ruri mu Rukiko Rukuru. Gufatanya guhimba ibirego Ababonye inzu ngo bafatanyije n’abakoze jenoside guhimbira ibirego Niyivuga bmurega muri gacaca. Nyuma y’igihe kinini batarajuririye urubanza, basabye ko rwasubirwamo biturutse kuri Kayirangwa Priska wahishwe na Bizimana muri Jenoside. Impaka mu Nama rusange bamwe badashaka ko urubanza rusubirishwamo kuko ubisaba yari ahari mu mwaka wa 2004 ruburanwa ntanajurire. Uwitwa Gloriose wo ku rwego rw’igihugu rushinzwe inkiko gacaca, ngo niwe wategetse ko urwo rubanza rusubirwamo byanze bikunze.

Ku itariki ya 22, 28/11/2009 rwaburanishijwe n’inteko gacaca ya Rwamaraba Umurenge wa Shyogwe muri Muhanga. Umwanzuro wa gacaca ngo wabaye ko Niyivuga Patrice atakijije abahigwaga muri jenoside bakicwa kandi yari uwungirije Burugumesitiri ntagire icyo akora, maze akatirwa burundu y’umwihariko, ariko urupapuro rumufunga ntihagira igihano cyandikwaho. Gereza ya Kimironko yaramwanze ajyanwa kuri Brigade ya Remera amarayo iminsi, nyuma yaje kujyanwa kuri Brigade ya Kabuga amarayo ukwezi kurenga, none ngo haba harahimbwe urundi rupapuro rumufunga kandi nta yindi gacaca yabaye agarurwa muri gereza yari yaramwanze ya Kimironko. Amakuru agera ku kinyamakuru Umuseso, ni uko urwo rupapuro narwo rutujuje ibyangombwa kuko rutanditsweho itariki na nomero y’ifishi y’uregwa. Rwaditsweho ko yanarebereye abicaga, kandi ngo akoshya n’abandi kwicana. Muri urwo rubanza twavuze haruguru, ngo abatangabuhamya be baratotejwe cyane bazira ko bavuga ko arengana. Mu rwandiko yandikiye urwego rw’igihugu rushinzwe inkiko gacaca ku itariki ya 03/12/2009 asaba kurenganurwa, yavuze amazina yabo agaragaza n’uburyo atishimiye imiburanishirizwe ye aho iyo nteko yamwimaga ijambo ngo yisobanure ku byo yaregwaga na Kayirangwa Prisika. Ikindi avuga, ni uko yagaragarije inteko ko abamushinja batatu hari icyo bapfa gikomeye kizwi n’abaturage, ariko inteko ntibyiteho. Nk’uko abyivugira muri iyo baruwa, ngo yagaragarije inteko ko, mu gihe cya jenoside yambuwe ubuyobozi n’interahamwe, ariko nabyo inteko ntiyabiha agaciro kandi ari ibintu bizwi n’abaturage. Habuhazi Innocent

Urup. 8

ISESENGURA

UMUSESO

No 390, 11- 18 Mutarama 2010

Perezida Paul Kagame yatinye amatora?

M

u bubasha Perezida wa Repubulika afite buteganywa n’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu, harimo no kugeza ibitekerezo bye ku gihugu. Niyo mpamvu buri mwaka ageza i ijambo ku Banyarwanda n’inshuti z’u Rwanda. Iyo ageza ijambo ku Banyarwanda, ahera ku byagezweho agasaba ko bikomeza gushimangirwa, akagaya abatarakoze ibyo bashinzwe, akanavuga ko ibitaragezweho bikwiye kwitabwaho akanerekana ibyihutirwa mu mwaka uba utangiye n’intego zikwiye kugerwaho. Ubwo umwaka wa 2009 warangiraga, atangiza uwa 2010 yongeye kugeza ijambo ku Banyarwanda. Iryo jambo ryagaragayemo byinshi ngo byagezweho asaba kurushaho mu mwaka mushya utangiye, ariko yirinze kugira icyo avuga ku matora amureba cyane azaba muri uyu mwaka dutangiye. Abantu bakaba baribajije impamvu atagize icyo abivugaho: bamwe ngo ayafitiye ubwoba kubera ikipe Ingabire Victoire azazana izaba irimo n’abo bimye inzandiko z’inzira ariko bakaba bariyemeje kuza byanze bikunze kuko nta wimira umwana ujya iwabo, abandi ngo yizeye instinzi abifashijwemo na Chrisologue nk’uko bisanzwe iteka… Imwe mu minsi ngaruka mwaka ikomeye yibukwa mu Rwanda akunze kuvugamo amagambo akarishye, harimo umunsi w’intwari n’uwo kwibohoza, ariko gusoza umwaka atangiza undi akunze gukoresha amagambo magufi kandi yoroheje. Agitangira, mu mwaka wa 2002 ku nshuro ya 6 twizihiza umunsi wo kwibohoza, yibukije Abanyarwanda bari mu bihugu duturanye bafite umugambi wo guhungabanya umutekano kubireka kuko badashobora kubigeraho, maze aboneraho kuvuga ko ari yo mpamvu ingabo z’u Rwanda zari muri Kongo. Mu kwezi kwa Mata muri uwo mwaka, hari abo yihanangirije avuga ko iyo abantu bakwihanganiye ugira aho ugarukira ukagaruka mu nzira. Yasabye abantu kwirinda ibintu bisa n’ubusambo bituma bareba inda zabo gusa, ntibarebe ubuzima bw’abantu benshi, cyangwa ubuzima bw’igihugu muri rusange bw’ahazaza. Yagaragaje ko n’ubwo bakirira muri ubwo busambo, ingaruka ziza bwa bukire bugasenyuka. Yasabye abahitamo ibibi kujya ku ruhande rwabo n’abashaka ibyiza bakajya ukwabo. Yatunze urutoki abayobozi bahagarara imbere y’abantu bigize ibitangaza, nyamara bazana amacakubiri mu Banyarwanda, byarangira bakajya

muri za Ambassade bagasangira icyayi bakora politiki yo kwica abantu. “Niyo mpamvu twihanganira abantu nk’abo bakatujyamo hagati nk’aha bakirirwa bagenda bigisha amacakubiri bavuga, bakwiza izo ndagu z’uko mu myaka 5 bo ari abarakare, abandi bantu nk’aba bazongera kuba bapfa mu myaka itanu cyangwa mu myaka icumi, tukabihorera! Tuba tubizi ntabwo ari ukutabimenya. Ariko n’uwihangana ugomba kugeraho ukagira icyo umusigiramo, kuko iyo ukomeje upima kwihangana kwe buri kanya, ingaruka zabyo nazo zishobora kuba atari nziza. Uwihangana, arihangana akagira aho agarukira ntabwo bihoraho ngo ni umuco wo kwihangana, ntabwo kwihangana ari umukino gusa. Abantu bihangana kubera impamvu zo gushaka gukemura ibibazo. Iyo ubona abantu bigisha amacakubiri cyangwa basubira inyuma bagakora ibintu bimwe bijyanye cyangwa bisa n’igitumye turi ahangaha uyu munsi cyo kwibuka ubwicanyi bwabaye mu 1994…, abo bantu tukabihanganira. Ibyo byo kubihanganira bigira aho bigarukira… Umunsi kwihangana byarangiye, ntacyo abababeshya bazabamarira na busa, nta n’icyo banashoboye… Kwihangana nibigera aho bigarukira, ikizakorwa kizakorwa anyway”. Muri Nyakanga 2002, Perezida Paul Kagame yavuze ko nubwo habayeho kwigenga bitabujije Abanyarwanda kuba imbohe. Mu kwezi kwa Mata 2003 yongeye gusaba Abanyarwanda kwigishwa n’amateka, ko utazigira ku byabye muri 94 nta handi azigira, kumva ko kwibuka bitabangamira ubumwe n’ubwiyunge , maze asoza avuga ko u Rwanda rutifuza gusubira muri Kongo. Muri Nyakanga muri uwo mwaka ku munsi wo kwibohoza, yasabye abashaka kuvangira ubuyobozi, cyane cyane abanyamahanga bigisha ubwisanzure(political space), ko nabo bagomba kubanza bakabutanga, aho kwirirwa bavuza induru ngo barabwiriza abandi ibyabananiye. Muri Mata 2004 Perezida Paul Kagame yabwiye Abafaransa ko batagomba guhakana uruhare rwabo mu itegurwa rya jenoside. Yavuze ko igihe yari ayoboye ingabo za FPR Inkotanyi mu 1992, Abafaransa bamuhamagaye iwabo mu mishyikirano bakamubwira ko ingabo ze nizikomeza kurwana nta n’umwe muri benewabo bazasanga mu gihugu. Muri Mata 2006 Perezida Paul Kagame yavuze ko tugomba kwirengera ingaruka za jenoside, maze yereka abantu ko kuzirengera kwiza atari uguhunga kuko bidakemura ikibazo. Yagaye abatanga

Yaratinye? Perezida Kagame (Photo/ Archives) amakuru y’impuha ku Rwanda. Muri Nyakanga yavuze ko kuyobora abantu neza atari impuhwe uba ubagiriye, ko kandi iyo abantu batabona ibyo bakwiriye bagomba kwibohoza. Kutiba no kutica abo uyobora, ngo ni inshingano z’umuyobozi si ubugiraneza cyangwa impuhwe uba ubagiriye. Kuri uwo munsi yavuze ko abagira nabi, abashyigikira politiki mbi badakwiye kuba ari bo biganza nk’uko byabaye mu bihe byashize. Mu rugamba ruhoraho rwo kuduteza imbere, yavuze ko nta muntu tugomba gusaba kutugirira neza, ngo yaba atabigize tukarimbuka cyangwa tukamererwa nabi. Icyo ufitiye uburenganzira, ngo ntabwo ugisaba winginga. Muri Mata 2007 Perezida Paul Kagame yavuze ko abavuga ko FPR Inkotanyi yishe abantu batazi ibyo bavuga, kuko iyo iba yarabishe iba yarahereye kuri abo babivuga basize bakoze ibara bakirukira mu mahanga aho basakuriza. “Kenshi hari n’ubwo tuvuga ibintu ugasanga n’abantu baje kutugira inama ko umuntu nka Perezida cyangwa se umuntu w’umuyobozi ko hari ibintu atavuga. Ako kazi kazangora niba hari ibintu umuntu agomba kuvuga ntavuge, cyangwa akabivuga abinyura hejuru gusa”. Yagaragaje ko hari ikimenyetso cyo gutsindwa mu nzego z’ubutegetsi, iz’amadini n’indi miryango isanzwe. “Iby’inzego z’imiyoborere, inzego za politike, zo rwose icyaha kirahari nicyo turwana nacyo hagamijwe kukirandura no gukosora ibitaragenze neza. Ku by’amadini, abakorera kwigisha abantu kubana, abakorera kwigisha ijambo ry’Imana. Nabo hari icyaha cyo gutsindwa n’ibyateye jenoside… Noneho no kuri buri muryango nyarwanda waratsinzwe”. Yagaragaje ko bibabaje kuba abo bayobozi b’amadini badashaka kumva ko hari uwababwira ko hari icyaha bakoze, cyangwa ko hari intege nke bagize kandi byarabaye. “Uvuze umupasitoro wagize nabi,

Kandida: Bernard Ntagamda (Photo/ Archives) uvuze padiri wagize nabi, uvuze Musenyeri wagize nabi, ubwo icyo gihe abantu basubira inyuma bakavuga ko wakoze ishyano wavuze amadini! Iyo uvuze Shehe wagize nabi, abantu bakavuga ko wakoze ishyano wavuze amadini… Kuki iyo bavuze uwagize nabi ku giti cye, ubihindura ko bavuze idini? Ibyo nabyo ni icyaha, kandi kizababuza uburenganzira bwo guhagarara imbere y’abantu ngo mubigishe kuko ntabyo mufite mubigisha igihe muhakana ibi bintu…, tureke gutwikira ibintu ngo twigire abere aho tutari abere”. Gutwikira ibyo bintu, ngo bizaba ari ukugumana ibirarane tuzishyura kuko dufitiye umwenda Abanyarwanda. Yagarutse ku ruhare rw’abanyamahanga muri jenoside yo mu Rwanda, yerekana ko uruhare rwabo rutagarukira ku mateka yatumye jenoside iba gusa, ahubwo ngo harimo abayikoze nk’Abanyarwanda. “Na none kugira ngo amahanga ajye ahora atwikira ibintu, ashaka uko yakwivana mu cyaha, akaba ari cyo ayo mahanga ashyira imbere”. Yabasabye kwemera icyaha bakacyicuza bakagisabira n’imbabazi. Mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 46 y’ubwigenge, n’iya 14 mu kwibohoza, ku rwego rw’igihugu, wabereye kuri stade y’Akarere ka Muhanga, mu ijambo rye, yavuze ko kubona ubwigenge hakaba hashize imyaka 46, byari bikwiriye kuba bivuze kwibohoza. Umuntu akaba yakwibaza ukuntu kwibohoza byaje nyuma. Yasobanuye ko bisa naho kubona ubwigenge bitakoreshejwe neza n’Abanyarwanda. Yagaragaje ko imyaka 32 yakurikiye ubwo bwigenge hagakurikiraho kwibohoza, bidakwiye kumvikana ko kwibohoza kwajya gusubira inyuma. Iyo myaka ayibona nk’imfabusa kuko yasubije abantu inyuma hakabaho gutangira.Yasobanuye ko ubwigenge butatugejeje ku cyo bwagombaga kutugezaho, ahubwo ngo byabaye imfabusa ku bwo kudashyira mu

Kandida: Victoire Ingabire (Photo/ Archives) gaciro. Yaragagaje ko Abanyarwanda bakomeje kuba intumwa z’abakoloni, maze asaba ko ibyo bintu bitakomeza, ko ahubwo dukwiye kuba intumwa z’Abanyarwanda gusa. Yifuje ko uwo munsi ukwiye kujya utwibutsa ibitaragenze neza tukikosora. Kwiyubaha, kubaha abandi no kwiha agaciro nibyo yasabye Abanyarwanda.Yasabye abantu gufatanya bahitamo ibyo bifuza, aho gukomeza gutungwa n’abandi kandi natwe dushobora kwitunga. Mu ijambo yavuze mu itangira ry’umwaka wa 2010 ntacyo yigeze avuga ku matora kandi amureba by’umwihariko kuko byamaze kwigaragaza ko nta kizamubuza kwiyamamariza gukomeza kuyobora igihugu. Ibi byatumye abantu benshi bibaza ku kuba ataravuze ku matora, niba ari ukuyatinya cyangwa se kuba yizeye ko yamaze kwizera intsinzi ye, bikaba ngombwa ko atayavugaho kuko yiyizeye. Yavuze ko igihugu kirangwa n’umutekano n’umubano mwiza n’ibihugu by’abaturanyi bose. Uwo mubano ngo ushingiye ku bwubahane n’amahanga. Nubwo hamaze guterwa intambwe ndende, ngo haracyari urugendo rurerure. Yashimye umusaruro igihugu kigezeho, korohereza abashoramari no guha ingufu abikorera ku giti cyabo. Yashimye igikorwa cyo gusoza inkiko gacaca yatumye ukuri kuri jenoside yabaye kugaragazwa. Kurwanya ruswa n’indi mikorere mibi ngo byashyizwemo imbaraga kugira ngo dutere imbere. Gukomeza gutsura ubutwererane n’ubuhahirane, uburezi ubumenyi n’ikorana buhanga niyo ntego y’umwaka dutangiye. Gufatanya gukorera hamwe no gukora byinshi nibyo yifurije Abanyarwanda, ndetse n’amahoro n’amahirwe. Yasoje asaba Imana gutanga imigisha. Habiyambere Valens

UMUSESO

No 390, 11 -18 Mutarama 2010

Urup. 9

AMAKURU

Muhanga: Urukiko rwamukatiye igifungo cy’imyaka itatu agororerwa kuyobora Umurenge Umuryango urengera abagore n’abana HAGURUKA uratabaza, Uwari umukozi wawo Mugunga Jean Baptiste yarawusahuye, akatirwa n’urukiko none yagororewe kuyobora umurenge wa Nyamabuye. Nk’uko twabitangarijwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa HAGURUKA Nyiramatama Zaina, ngo bamaze kumenya ko hari amasheki yibwe agasinywa, abiganye amasinya bakajya kubikuza ayo mafaranga muri banki ya Kigali ahwanye na miriyoni 4.601.128frw, ngo batangiye gukeka bamwe mu bakozi barimo uwitwa Mugunga Jean Baptiste wari ushinzwe itangazamakuru no kubika inyandiko. Muri 2008, Mugunga yahise yiburisha ku kazi bamara igihe batazi aho yagiye, ariko amakuru amwe akaba yaravugaga ko yahunze. Umwe mu bakozi nawe wakekwaga yarafashwe arafungwa abwira ubugenzacyaha n’ubushinjacyaha ko icyo gikorwa yagikoranye na Mugunga. Igihe cyaje kugera Mugunga arigaragaza ariko ntiyabasha kugaragaza impamvu zumvikana zatumye ata akazi, maze HAGURUKA imwandikira urwandiko rumwirukana ruvuga ko yataye akazi. Igihe cyaje kugera hatangwa ikirego mu rukiko rwisumbuye rwa Gicumbi ruburanisha ibyaha nshinjabyaha ku rwego rwa mbere. Ubushinjacyaha bwandikiye Perezida w’urwo rukiko ku itariki ya 26/11/2008 bwohereza dosiye haregwa Nduwayezu Christophe na Mugunga Jean Baptiste. Baregwaga icyaha cyo guhimba inyandiko no kuyikoresha, umwe akaba yari icyitso cy’undi. Nk’uko bigaragara mu nyandiko y’ikiza ry’urubanza, urwo rukiko rwaburanishije urubanza rwaregwagamo abantu babiri bose bakatirwa igifungo cy’imyaka itatu buri wese, hafungwa umwe, undi akomeza kwibera hanze, nyuma ahabwa kuyobora Umurenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga. Amakuru agera ku kinyamakuru Umuseso akaba avuga ko Mugunga yafashwe mu bihe bimwe na Nduwayezu(uretse ko Nduwayezu ari we wafashwe mbere) barafungwa bose, ariko Mugunga abifashijwemo n’inshuti ze zifite imbaraga aratereta arafungurwa ariburisha. Icyakora Mugunga we asobanura ko no kubura ku kazi byatewe nuko yari yarafungishijwe na HAGURUKA, ku buryo avuga ko bamubazaga aho aba n’icyatumye ata akazi bigiza nkana, ariko HAGURUKA yatubwiye ko atari byo, ko ahubwo amaze kubona bataye muri yombi uwamushinjaga yahise abura. Ku wa 10/03/2009 ku munsi wo kuburana urwo rubanza, hitabye Nduwayezu asaba indi tariki kuko yari atarabona umwunganizi, ariko Mugunga ntiyitabye. Urubanza rwimuriwe hafi rushyirwa ku itariki ya 06/04/2009, ababuranyi bose bitabye. Nduwayezu yunganirwaga na Me Musore Gakunzi Varely, naho Mugunga yunganirwa na Me Sebaziga Sophonie, mu

gihe ubushinjacyaha bwari buhagarariwe na Uwakigeli Joseph, HAGURUKA ihagarariwe na Me Christophe Niyindora. Kubera ko HAGURUKA ari bwo yari igitanga ikirego, urubanza rwimuriwe ku itariki ya 14/04/2009 kugira ngo abaregera indishyi bazabe bujuje ibisabwa. Kubera ko uwo munsi wageze umucamanza warutangiye ari mu nama, urubanza rwimuriwe ku itariki ya 11/05/2009, ababuranyi n’ababunganira bose bitabye. Nduwayezu yavuze ko aburana yemera icyaha yagushijwemo na Mugunga, naho Mugunga avuga ko ahakana icyaha. Ubushinjacyaha bwahawe umwanya bubashinja inyandiko mpimbano bakoresheje n’ubujura. Ubushinjacya bwavuze ko barezwe na HAGURUKA amasheke atatu baciye muri chequier, bikaba byaramenyekanye byarakozwe cheque zaramaze kubikuzwa muri Banki na Nduwayezu. Cheque ya mbere yabikujwe ku itariki ya 29/03/2008 hashize iminsi asubirayo abikuza indi. Nduwayezu yemeye ko yabikuje ayo mafaranga ayatumwe na Mugunga wakoraga muri HAGURUKA, akaba yaramuhembyemo ibihumbi 150. Nduwayezu yasobanuye ko mbere yo kuyabikuza babanje kujya inama na Mugunga ngo bazabeshye ko yishyuwe STELLA, kakaba kari akabari Nduwayezu yakoragamo. Ubushinjacya buvuga ko bwashatse kumenya uburyo Mugunga yabonye cheque zari kwa Kontabule Cansilde, avuga ko bazimwibye. Aho bimenyekaniye Mugunga ngo yagiye gushaka Nduwayezu ngo azavuge ko ntaho baziranye amusaba kuzamuhishira. Aho Nduwayezu afatiwe, Mugunga yatangiye kubura ku kazi ndetse aracika kuko yari azi ko Nduwayezu azamuvuga. Nduwayezu yavuze ko yari aziranye na Mugunga, bityo akaba yaramuhaga cheque ngo ajye kumuzanira amafaranga kuko we afite akazi kenshi. Yemeza ko Mugunga yamutumye kuri banki inshuro ebyiri. Mugunga yahakanye ko atigeze ajya kureba Nduwayezu ku kazi ngo amusabe kuzamuhishira, ndetse ko atigeze amuha cheque za HAGURUKA. Yemeje ko Nduwayezu babanye mu ngabo, ariko bakaba nta bucuti bwihariye bari bafitanye ku buryo yari kumuha izo sheki z’inyibano. Mugunga akaba yaravugaga ko Nduwayezu yaba yarakoreshejwe n’abo muri HAGURUKA ngo bamuhimbire. Mu gihe mu iburana hagaragazwaga ko isinya ziri kuri izo sheki zimeze nk’izatanzwe na HAGURUKA muri banki, ubushinjacyaha bwo bwavugaga ko ziganywe, akaba ari yo mpamvu ababurana baregwa inyandiko mpimbano kuko HAGURUKA ivuga ko sheki zibwe.

Nk’uko bigaragara mu nyandiko z’iburana, dufitiye kopi, ngo bafashwe batarabikuza indi sheki ya gatatu. Me Chistophe wari uhagarariye HAGURUKA, yavuze ko sheki yo ku itariki ya 03/04/2008 ifite isinya za Christine Tuyisenge n’undi basinyanaga, kandi Tuyisenge akaba yari mu butumwa muri Kenya kuva ku wa 31/03/2008 kugeza ku wa 08/04/ 2008. Naho sheki yo ku wa 28/03/2008 yasinywe umunsi HAGURUKA itari yakoze kuko hari umunsi w’umuganda. Ubushinjacyaha bwabasabiye igihano cy’igifungo cy’imyaka 15 buri wese; kwishyura ayo mafaranga 4.601.128 ya HAGURUKA batwaye, no gutanga miriyoni y’indishyi n’indi miriyoni ya Avoka wakurikiranye urwo rubanza. Ubushinjacyaha bwasabye ko Mugunga yahita afatwa agafungwa nk’uko mugenzi we Nduwayezu afunze. Me Musore wunganiraga Nduwayezu yavuze ko urukiko rukwiye kwita ku mvugo y’ubushinjacyaha bwavuze ko Mugunga ari we Nyirabayazana, bityo icyaha kikava kuri Nduwayezu wasabye imbabazi, bityo ibyakozwe byose bikabazwa Mugunga. Urubanza rwarasomwe, Mugunga akatirwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 3 Mu gihe Itegeko Nshinga u Rwanda rugenderaho rivuga ko, ibyemezo by’umucamanza bigomba gukurikizwa n’abo bireba bose(ingingo ya 140 igika cya 5), ahandi hakavuga ko abantu bose bangana imbere y’amategeko, bakarengerwa ku buryo bumwe nta vangura, Nduwayezu yakatiwe igifungo cy’imyaka 3, naho Mugunga wafunzweho igihe gito agatereta, yigumira hanze, nyuma ahabwa kuba Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga. Abanyamategeko twaganiriye bavuze ko iyo umuntu yajuriye adafungwa. Ngo cyeretse iyo umucamanza yahise ategeka ko ahita afatwa agafungwa. None se iyo umucamanza aciye urubanza avuga ko umuntu ahanishijwe igihano cy’igifungo cy’igihe runaka, ubwo aba avuze iki? Aba abwiye iki izindi nzego? Urukiko rwasanze Nduwayezu na Mugunga baregwa ko bibye amasheki atatu ya HAGURUKA bagashyiraho sinyatire zitari iz’abasanzwe basinya bakajya kubikuza amafaranga kuri Banki ya Kigali, hakoreshejwe amasheki abiri kuko iya gatatu bafashwe batarayibikuza; rwasanze Mugunga yarabuze ku kazi nta mpamvu ikibazo kimaze kumenyekana. Nubwo avuga ko yari yagiye mu Bugande kubera ko yari yapfushije umukecuru,

MINALOC: James Musoni (Photo/ Archives) rwasanze nta bimenyetso abitangira kuko nta ruhushya rw’inzira yeretse urukiko rugaragaramo ayo matariki, akaba atari kugira ibyago ngo agende atabwiye ku kazi ke ngo ahabwe uruhushya kubera ibyago yagize. Rwasanze Nduwayezu atamushinja ibinyoma kuko babanye mu gisirikare bakaba ahubwo bagombye kuba ari inshuti. Ibi byose birerekana uruhare rwa Mugunga mu gusinya ziriya sheki, bityo akaba agomba guhanirwa ibyaha bibiri ari byo inyandiko mpimbano ari zo sinyatire zigaragara kuri sheki zabikujwe, n’icyaha cy’ubujura bwo kwiba amafaranga ya HAGURUKA. Ibi akaba ari impurirane z’imbonezamugambi wo kwiba, bityo akaba agomba kubihanirwa, ariko kuko ari ubwa mbere agaragaweho n’icyo cyaha akaba agomba kugabanyirizwa ibihano hashingiwe ku ngingo ya 82 na 83 z’igitabo cy’amategeko mpanabyaha. Rwasanze Nduwayezu yemera icyaha akaba avuga na Mugunga bagikoranye. Bityo akaba ahamwa n’ibyaha by’ubujura ndetse no gukoresha inyandiko mpimbano kubera ko yakoresheje sheki isinyweho n’abandi batari basanzwe bazisinyaho zikabikuzwa mu izina rye, bityo akaba agomba kubihanirwa, ariko akaba agomba kugabanyirizwa ibihano kuko ataruhije ubutabera kugera ku kuri. Rwasanze Me Christophe uhagarariye HAGURUKA uregera indishyi, zimwe zifite ishingiro izindi nta shingiro zifite, kubera ko HAGURUKA igomba gusubizwa amafaranga yayo bibye agera kuri miriyoni 4.601.128, igihembo cya Avoka kikaba kigenwa n’urukiko kuko nta masezerano yarugaragarije bumvikaniyeho amafaranga azahembwa, amafaranga y’ingendo 5000 yasabwe akaba agomba gutangwa, indishyi mpozamarira zigera kuri 1.000.000frw akaba nta bisobanuro bihagije yazitangiye, bityo akaba

atazihabwa, HAGURUKA ikaba igomba gusubizwa igarama ryayo ry’ibihumbi 4000 frw yatanze. Rwemeje ko Nduwayezu na Mugunga bahamwa n’ibyaha bibiri aribyo: gukora no gukoresha inyandiko mpimbano n’ubujura, ibi bikaba bigize impurirane y’imbonezamugambi wo kwiba, bityo bakaba bagomba kubihanirwa, ariko buri wese akagabanyirizwa ibihano nk’uko byavuzwe haruguru. Urukiko rwakijije urubanza ko Mugunga na Nduwayezu batsinzwe; rubahanisha buri wese igihano cy’igifungo cy’imyaka itatu; rubategeka kuriha amafaranga bibye HAGURUKA angana na miriyoni 4.601.128 frw, bakishyura igihembo cya Avoka kingana n’ibihumbi 200.000 frw, bakishyura amafaranga y’ingendo 5000 frw nk’uko yasabwe, bakishyura n’igarama rya HAGURUKA ringana n’ibihumbi 4000 frw, agatangirwa umusogongero wa Leta ungana na 4% ari byo bivuze 19224 frw, batayatanga ku neza agakurwa mu byabo ku ngufu za Leta. Rwabategetse kandi gufatanya kwishyura amafaranga y’ibyakozwe muri uru rubanza 51.800frw, batayatanga ku neza agakurwa mu byabo ku ngufu za Leta. Nk’uko umuyobozi wa HAGURUKA yabidutangarije, ubwo bamenyaga ko Mugunga yahawe akazi ko kuyobora Umurenge wa Nyamabuye kandi atari inyangamugayo, ndetse akaba yarakatiwe n’igihano cy’igifungo, bagishije inama MINALOC bayereka uko urukiko rwakemuye urubanza, maze bagirwa inama yo kwandikira Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga bagaha kopi Minisiteri na nyiri ubwite. Hakaba hategerejwe uko Akarere kazabyifatamo, mu gihe batigeze babanza kubaza aho yakoraga. Ku itariki ya 05/1/2010, Umunyamakuru yagiye kuri Pariki Nkuru ashaka umuvugizi w’Ubushinjacyaha Nkusi , agamije kumubaza niba umuntu wakatiwe igihano cy’igifungo ku byaha nshinjabyaha, ashobora guhabwa akazi mu nzego bwite za Leta, ariko abashinzwe kubanza kumubaza mbere yuko umunyamakuru amugeraho bamubajije, basubiza umunyamakuru ko, atiteguye kuvugana nawe kuko afite akazi kenshi kihutirwa. Ku itariki ya 06/01/2010 umunyamakuru yanyarukiye ku Karere ka Muhanga ashaka kuvugana na Meya Mutakwasuku Yvone kugira ngo amenye icyo atekereza kuri iyo dosiye y’uwagizwe umuyobozi nyuma yo gukatirwa igifungo cy’imyaka itatu n’umucamanza, no kumenya niba

Komeza urup 11

Urup. 10

UMUSESO

No 390, 11 - 18 Mutarama 2010

POLITIKI

Rudahigwa yahaye ubwami abapadiri, naho Kagame ahaye u Rwanda umwamikazi w’u Bwongereza

K

uva u Rwanda rwinjira mu muryaho w’ibihugu byahoze bikolonizwa n’u Bwongereza ariwo “ C O M M O N W E A LT H ” Umwamikazi Elizabeth w’u Bwongereza yakiranye ibyishimo n’urugwiro Perezida Paul Kagame hamwe n’u Rwanda aruha ikaze mu muryangowe hari taliki 29/11/2009.(SOURCE:www. igihe.com). Ibi byatumye nongera gutekereza kandi ndongera ndatekereza ndongera ndacukumbura ibyagiye biba mu mateka y’iki gihugu, maze nsanga abayobozi cyangwa abategetsi bacyo aribo bagiye batanga u Rwanda mu maboko y’abavantara(abanyamahanga). Ahangaha mpereye ku makosa yagiye akorwa n’Umwami Mutara Rudahigwa wiyambuye ikamba agapfukamira abapadiri maze ikamba akaryiyambura imigenzo n’amabanga y’ubwami akabyegurira abapadiri maze abapadiri b’abafaransa n’ab’ababiligi baboneraho uburyo bacengeza amatwara yabo ya gikoroni n’ingengabitekerezo yabo. Nyamara iyo tugiye kureba mbere gato ya za 1940-1950’s Umwami Mutara Rudahigwa, yabanje kugerageza gukomeza umuco mwiza wo kwima abazungu u Rwanda. Ugiye kureba nko muri iyo myaka nerekanye haruguru yagiye agerageza guca ubuhake, guca kwikubira ubutaka aribyo bitaga ibikingi, yagiye ashyiraho iringaniza mu bukungu bw’abenegihugu, kuringaniza umubare w’inka ufite nyinshi agaha udafite. Ni kuri ibyo ni bimwe mu byiza yagiye akora. Ariko hanyuma yaje kubyica aho yahaye icyizere abapadiri akaba ari bo baje kugira ububasha nko mu burezi, mu buzima no mu nzego z’ubuyobozi cyangwa z’ubutegetsi. Mbibutse ko muri 1919 ko ari bwo ababiligi bahawe u Rwanda n’u Burundi kugira ngo babikolonize kandi koko niko byangenze. Nyuma yuko Umwami Mutara Rudahigwa amaze guha uburenganzira

Kagame yararutanze: Perezida Kagame (Photo/ Archives) abapadiri, bigishije urwango hagati y’abayarwanda; nibo bazanye inzangano hagati y’Abatutsi n’Abahutu aho bigishaga abahutu yuko aribo bagaragu b’abatutsi kandi ngo Abatutsi nibo ba nyiri ubutegetsi bigakomeza kugeza aho ubuyobozi bwose bwaje kwigarurirwa n’abapadiri hamwe n’inkoramutima zabo z’abahutu kurinda bigeza 1959 igihe Umwami Mutara Rudahigwa atangiye maze u Rwanda rukangara n’abatutsi bakangara bakicwa umugenda, kugeza naho imbaraga z’abapadiri zakomeje kugira n’intebe mu butegetsi bwa Leta ya Repeburika ya mbere n’iya kabiri. Bikaba bigaragazwa n’aho za Kiliziya ari zo zajyaga zikorerwamo inama zo gusenya igihungu no kwica abatutsi kurinda bigera muri jenocide yo muri 1994, aho wagiraga ngo amakiriziya niyo yahindutse ibagiro ry’abantu(Abatutsi) None ikosa Perezida Paul Kagame ararisubiye ryo guheza Umwami Kigeli v Ndahindurwa, akamuheza mu buhunzi akamwima ingoma ye none akaba u Rwanda aruhaye Umwamikazi

Elizabeth w’u Bwongereza akaba ariwe uhindutse umwami w’u Rwanda kandi u Rwanda rufite uwarwo uhejejwe mu buhunzi, aho kugira aze gushenmgerera umwami nyirizina w’u Rwanda ubu asigaye ajya gushengerera umwamikazi w’ibuvantara cyangwa w’umunyamahanga ari we umwamikazi Elizabeth w’u Bwongereza kandi njye mbona ari ikosa yakoze cyane. Bikaba bisobanurwa yuko u Rwanda yamaze kurutanga yararugurishije yarugurishije abongereza. Abazi kureba kure nubwo byavuzwe cyane yuko kwinjira ku Rwanda muri COMMON WEALTH ngo byabaye byiza cyane ,ego ku ruhande rumwe byabaye byiza kuko bizatuma u Rwanda rutera imbere mu byerekeye ubucuruzi, gutere imbere mu nganda, gutera imbere mu burezi ndetse no gutera imbere mur bya Transport facilities. Ariko ukomeje ukareba imbere ukarenza n’aho ureba ubu kandi ugakomeza ugasesengura, wasanga Kagame yaribeshye kandi n’abongereza baramubeshye cyane kuko nzi igihe ko kizagera bamaze guhararukwa

Yaragabiwe: Umwamikazi Elizabeth (Photo/ Net) Kagame n’ubutegetsi bwe maze bakamuhinduka nkuko bahindutse Perezida ROBERT MUGABE maze akazabura aho yerekera kuko abanyarwanda bazaba baramaze guhaga ubutegetsi bwe…, Aha njyewe ndagira inama Perezida Paul Kagame ,nk’umunyarwanda umukunda kandi ukunda n’ubutegetsi bwe n’uburyo atuyobora twebwe abanyarwa, yuko yakwicara akabanza agashyira umutima impembero akibaza kandi akongera akumvira inama abanyarwanda bamugira, hanyuma kandi akongera akareba urugero abanyarwanda bagejeje kandi nawe akongera akicisha ubugufi, kuko iyo ugiye kureba amaze kubona urwego itegeko nshinga rwamushyizeho ruvuga ngo niwe mugaba w’ingo wikirenga bivuga ko urwo rwego rungana nurwo umwami yari afite mu gihe cy’ubwami. Nicyo cyatumye abwira abanyamakuru muri 2007 igihe bamubazaga ngo kuki adacyura umwami Kigeli v Ndahindurwa kandi akaza ari umwami. Icyo gihe yarababwiye ati nta mwanya kandi afite mu Rwanda nk’umwami.

Ariko kugeza ubu njyewe nk’umunyarwanda umukunda kandi ukunda u Rwanda nyamara akwiye kureka umwami Kigeli akaza akiyoborera igihuge cye nk’umwami wacyo kuko ibyo yagikoreye ni inkunga yatanze si nkeya kandi ababizi babihamya kuko no kugirango babone imbaraga n’ubufasha bwa Leta zunze ubumwe z’America byaturutse ku Mwami Kigeli wagiye gusabira inkunga inkotanyi. Ibi mushobora kubibaza umuvunyi mukuru TITO Ruataremara arabizi neza, Patrick Mazimpaka,muzee Pasteurr Ezra Mpyisi n’abandi bose barabizi yewe na Perezida arabizi ni uko abyirengagiza. Ni muri ubwo buryo njyewe mbwira abanyarwanda yuko abashobora gusesengura bashobora gusobanukirwa ibyanavuzwe ho haruguru. Mbaye mbifurije umwaka mushya wa 2010, Imana ibahe umugisha. Yari Umusomyi w’Umuseso Muvunyi Andrew

UMUSESO

No 390, 11-18 Mutarama 2010

Urup. 11

AMAKURU

Mu gihe SFB yirukana abanyeshuri, Mutara Polytechnique yo abanyeshuri baratunga agatoki umuyobozi

Ikinyamakuru Umuseso kimaze kumva inkuru y’iyirukanwa rya bamwe mu banyeshuri muri Kaminuza ya SFB, cyashatse kumenya uko abanyeshuri bo mu zindi Kaminuza bo bamerewe, nuko bakiriye icyo cyemezo. Ni muri urwo rwego, umunyamakuru w’ikinyamakuru Umuseso yagereye intiti zo muri Kaminuza ya Mutara Polytechnique iherereye mu Ntara y’iburasirazuba aganira na zimwe mu ntiti z’icyo kigo. Bavuze ku byemezo byafatiwe bagenzi babo ariko bo bigarukira cyane ku bibazo bireba ikigo cyabo. Bagize bati: “namwe ntimukadusetse! rwose ntawe abanyeshuri tukiririra ngo atwumve, ubuse umunyururu yabwira umurinze ngo reka nitahire, nibe nabo kuko nibura hari icyo baba bafungiwe ariko twebwe ho tumeze nk’injangwe n’imbeba (akawamugani ngo kubaho kw’imbeba si uko ari impuhwe z’injangwe ); nabo rero cyangwa twe nubwo bitaratugeraho ni nkayo mahirwe tuvuze haruguru kuko ahenshi usanga umwarimu ntacyo akenshi agishaka kuvugana n’uwo yigisha ndetse n’ahanini akamwereka ko nta n’icyo ari cyo, ahandi ugasanga umwarimu nawe abikora kubera ko ntacyo n’ubundi yishoboreye aho kugira ngo utagira icyo umubwira agahitamo kukureba nabi, urugero uraza kurwumva iwacu.” Aha bakaba baribanze cyane ku kibazo cy’umuyobozi wabo bemeza ko nawe ashobora kuzatuma batsindwa cyangwa se bakaba bashobora kuzava muri icyo kigo bitwa ko barangije amasomo kandi batahanye impapuro gusa mu mutwe ntakirimo. Bakomeje bagira bati: “abize

barabizi ko hari igihe umunyeshuri agerageza agashaka uburyo arangiza kandi akabona amanota ariko nawe akaba abizi ko mu byukuri ntacyo atahanye”. Nk’abandi bemeye kugira icyo batangariza Umuseso ari uko amazina yabo atazashyirwa ahagaragara kubera impamvu z’umutekano wabo. Bakomeza bagira bati: “umuyobozi mukuru wa Kaminuza Dr. Ndabaga Eugene yirukana abarimu bafite ubushobozi akizanira abacanshuro bavuye mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda tukibaza impamvu abo twabonaga ko hari icyo tuzabakuraho aribona birukanwa, bakakuzanira uwo muzakorana amayobera twavuze haruguru. Urugero Prof. Mpufu ukomoka Zimbabwe yarasezerewe yarigishaga twese tukishima haba hari n’icyo utumvise, wamusobanuza akagusobanurira nk’umubyeyi uha umwana we uburere. Ntibyatinze batuzanira Dr. Mbuza(Uganda)we bivugwa ko yaba yaranahagaritswe kwigisha muri icyo gihugu kubera imyitwarire itari myiza akaza gushaka akazi ino akabanza kwigisha muri KIST naho bivugwa ko yirukanwe kubera ubushobozi buke nta gihe ahamaze. Camanda (umunyarwanda ) wari uhagarariye faculté ya school of busness yahagaritswe kuri iyo mirimo asimbuzwa Posiyano(umugande) twe tubona ko adashoye iyo mirimo kubera izindi nyungu ziri mu gihugu cya Uganda abangikanyije n’akazi ashinzwe. Iyo ashatse arigendera ubundi akagaruka igihe yishakiye

imirimo ye yapfa yakira ntacyo ajya abazwa. Urugero hari igihe hagombaga gukorwa ibizamini, abifite mu biro bye ariko we yari yibereye Uganda muri busness ze, ku buryo urugi rw’ibiro bye rwagombye kwicwa kugira ngo ibizamini biboneke nyamara abandi birukanwa akenshi ntacyo bakoze ariko we nta n’icyo yabajijwe. Professor Cyatukobu wigishaga mu ishami ry’ubuvuzi bw’amatungo yarirukanwe akazi yakoraga agasimburwamo n’abantu batatu bose ubona ko badashoboye. Ubu abanyeshuri bagomba gutanga andi mafaranga bakamusanga aho ari kugira ngo abigishe. Mark Suva (Kenyan) yarirukanwe nyamara abanyeshuri baramushimaga. Izo zose, ni zimwe mu ngero; byose kandi bikorwa mu by’ukuri mu nyungu z’ubuyobozi, hatitawe ku nyungu z’abanyeshuri. Ubwose koko niba baduha abarimu badashoboye bakirukana abashoboye, twe tukaba ntacyo twabikoraho ubwo ku bwawe urumva gutsinda cyangwa gutsindwa bidaterwa ahanini n’ubuyobozi? Abanyeshuri bakaba akawamugani ngo aho inzovu ebyiri zirwaniye ubwatsi …kuko nyuma y’iyirukanwa rya bamwe mu ba Zimbabwe, abasigaye bafitanye amakimbirane n’umuyobozi wa kaminuza kubera iyirukanwa ry’amaherere rya bagenzi babo kandi ugasanga mu basigaye, benshi ari abakuru b’amafaculté, ku buryo hari aho abanyeshuri baboneramo ingorane kubera ayo makimbirane

MINEDUC: Dr Charles Muligande (Photo/ Archives) hanyuma ugasanga abarimu baturuka i Bugande batoneshwa kurusha abo banyazimbabwe. Urugero, nk’ubu abanyeshuri bahagarariwe na Dr. Mbuza (umugande) bahawe stage muri Uganda bamarayo iminsi 40. Bagezeyo bagombaga gukoresha kimwe cya kabiri cy’amafaranga bagombaga gukoresha barabisakuza ariko ntacyigeze gikorwa. Uwari ubahagarariye yabahaye 3000 frw bari guhabwa 6000 frw ku munsi. Iyi stage ikaba yarakozwe n’abanyeshuri barenga 50. Ibyo sicyo kibazo dufite; ikibazo ni uko hari abandi bahagarariwe n’umwarimu w’umunyazimbabwe batse stage ariko kubera amakimbirane twavuze haruguru, kugeza ubu byarananiranye kandi izo pratics ku banyeshuri biga ubuhinzi, zirakenewe ariko ntacyo ubuyobozi bubyitayeho. Ikindi kibazo

twahuye nacyo na none, ni itorwa ry’abanyeshuri baduhagarariye batowe bitwaje ko amazina yabo ngo yoherejwe n’umuryango FPR, izindi candidature ziterwa utwatsi. Ntibyubahirije amategeko kuko uwatowe aba hanze y’ikigo kandi bitemewe n’amategeko. Ntacyo ubuyobozi bwabikozeho. Nabyo bidindiza abanyeshuri kuko ibibazo byinshi biba adahari, ugasanga hari ibyemezo byinshi bidufatirwa ariko kubera ko aba adahari bikemezwa. Nk'ubu abanyeshuri bazatangira hari ibikoresho ubundi bigomba gutangwa n’ikigo nyamara batanze itangazo ko bagomba kubyizanira. Ubundi ntabyakabayeho mbese muri rusange bidindiza amasomo yacu ariko nta kirengera dufite. Twifuzako minisiteri ifite mu nshinano amashuri makuru, yakurikirana ibibera muri iyi Kaminuza.” Mukiganiro umwanditsi yagiranye n'umuyobozi w'iyi kaminuza kuri telefoni ye igendanwa 'yamusobanuriye ko ibyo abanyeshuri bavuga atari ukuri ahubwo ko abo barimu bavugwa hejuru bijyanye kubera ubushake bwabo n'inyungu babonaga aho bagiye,icyaringombwa byari ugushaka abandi,hanyuma wenda niba batarafashe abanyeshuri nkuko abandi babafataga ibyo ntakibazo nibamenyerana bazasanga ari nkabagiye.Yongeraho ko ntabibazo afitanye n'umwarimu numwe Richard Kayigamba

Muhanga: Urukiko rwamukatiye igifungo cy’imyaka itatu agororerwa kuyobora Umurenge Bikurikira urp 9

yarahawe akazi uwo muyobozi azi ibyo bintu, cyane ko amakuru agera ku kinyamakuru Umuseso yavugaga ko baba bafitanye ubucuti budasanzwe, ariko Umunyamabanga we babanza kunyuraho ngo amubagezeho mu biro ucamo umunyuzeho kugira ngo ugere kuri uwo muyobozi abwira umunyamakuru ko Meya yitegura inama y’umutekano igiye kuba. Umunyamakuru yakomeje guhendahenda avuga ko atamarayo n’iminota ireze itanu ariko ntibyashobotse. Ahubwo uwo mugore yakoze uko ashoboye ageza umunyamakuru kuri Visi Meya ufite Imiyoborere myiza mu nshingano ze witwa Claude Sebashi. Mu kiganiro gito twagiranye kubera akazi kenshi yari afite, yavuze ko mu guha Mugunga Jean Baptiste habaye ipiganwa akarusha abandi, ndetse akaba yari yujuje n’ibyangombwa byasabwaga byose. Yasobanuye ko hapiganwe abantu 15 hagatsinda 7, bagahabwa Imirenge yari ikeneye abayobozi bikurikije amanota babonye. Nk’uko twabisomye

aho bamanika amatangazo, twasanze Mugunga yarabonye amanota 78,5, naho Sixte MUNGWARAKARAMA wahoze ari umunyamakuru mu kinyamakuru Ingabo abona 76,5. Ibyo byatumye Mugunga ahabwa kuyobora Umurenge wa Nyamabuye uri mu Mujyi wa Muhanga, naho Sixte ahabwa Umurenge wa Cyeza. Umunyamakuru yashatse kumenya ibyabanjirije iyo myanzuro ya y’inama Njyanama isanzwe yo ku wa 17/10/2009, kugira ngo tumenye niba hatarabayemo ikimenyane mu itangwa ry’amanota, ariko Umunyamabanga uhoraho wa Njyanama yashyikirije umunyamakuru, Visi Perezida wa Njyanama, babonanye avuga ko yavuga ari uko yahawe ububasha na Perezida wa Njyanama. Umunyamakuru yahawe tel za Perezida wa Njyanama tuvugana icyo nkeneye, ahita avuga ko ntacyo ashobora kuvuga kuko atari Umuvugizi w’Akarere, ko ibyo byabazwa Meya w’Akarere kuko ari we muvugizi w’Akarere. Bamaze

guhererekanya uwo munyamakuru, nta kindi yari gukora yabyakiriye uko babimubwiye. Umunyamakuru yashatse kumenya icyo ubushinjacyaha bwo mu Karere bubitekerezaho, biratugora kubona Prokireri, ariko tuvugana n’abamusigariraho iyo adahari, ariko bose umwe ukwe undi ukwe kuko uwo bangezagaho yanshyiraga undi, bavuze ko Umuvugizi w’Ubushinjacyaha ari umwe, ko ari we nagombaga kubaza. Ubwo nabasobanuriraga ko nasanze afite akazi kenshi, bityo kuko nari nje aho uwahawe akazi nyuma y’icyemezo cy’urukiko akorera ari naho aba, nkaba numvaga byaba byiza menye icyo batekereza. Icyavuyemo ni uko nyuma ya saa sita nasubiyeyo bakambwira ko Prokireri yabonetse bakamungezaho, ariko nabwo nasanze afite akazi kenshi ambwira ko ntacyo yahita abivugaho agiye kubitekerezaho. Icyakora yongeyeho ko n’ubwo Ubushinjacyaha ari bumwe bukaba bunafite umuvugizi umwe, ko abagombaga kubikurikirana bakaba

bagaragaza n’icyo batekereza nyuma y’icibwa ry’urubanza ari aho urubanza rwabereye muri Gicumbi. Andi makuru agera ku kinyamakuru ni uko Mugunga yajuririye icyemezo cy’urukiko, akaba anavuga(Mugunga) ko uwo mucamanza ngo atari kumucira urubanza neza kandi ari umunyamuryango wa HAGURUKA, ahubwo ngo abakwiza ko yaterese ngo afungurwe(uretse ko atatubwiye igihe yafunguriwe agasigamo mugenzi we) ni abagombaga kugezwa imbere y'umucamanza ntibahagezwe aribo  : Christine na Cansilde barimo uwabikaga cheques bakanazisinyaho, uretse ko andi makuru avuga ko kugira ngo Mugunga abone icyemezo cy'ubutabera(casier judiciaire) no kurekurwa byaba bikomoka ku nshutu ye bakoranye muri HAGURUKA usigaye ukora muri Minisiteri y'ubutabera witwa Kalisa Pierre, noneho kubona akazi nyuma y'icyemezo cy'umucamanza bikaba bishobora kuba bikomoka ku bucuti bwihariye afitanye na Visi Meya

ushinzwe imibereho myiza muri Muhanga Uwimbabazi Alice banakoranye muri HAGURUKA ndetse na Meya ubwe. Bikaba binavugwa ko ikinyabiziga atwara atakirengana muri Muhanga kuko agendera ku kibari yaheshejwe gisimbura icyangombwa cyuzuye atagira. Icyo kibari akaba yaragihawe Na Police yifashishije uwo mubano afitanye n’abo bayobozi b’abagore bombi. Hagati aho ariko, andi makuru avuga ko n’ubusanzwe J.B. Mugunga ari umuntu ufite imyitwarire itari myiza uhereye aho akomoka ku Mugina dore ko nyuma y’aho we n’abavandimwe be bafatanyirije kwica umuntu muri 2003, kuri ubu ntibashobora kuhakandagira. Ikindi nuko ntaho akora ngo ahamare kabiri. Ubwo wenda inzego bireba nizitagira icyo zikora, naho ari azagera aho yigaragaze. Byakiriwe na Habiyambere Valens

Urup. 12

UMUSESO

No 390, 11 -18 MUtarama 2010

URUBUGA RW'ABASOMYI

Gacaca: Ubutabera buragwira, ukuri ni Ukwa nde?

N

di umukunzi w’ikinyamakuru Umuseso cyane, nta nimero n’imwe y’icyo kinyamakuru ijya inshika kubera ko gishyira ahagaragara mu buryo busesenguye cyangwa mu buryo bw’inkuru zibera mu Rwanda mu kuri kwambaye ubusa kidaciye ku ruhande na gato. Ariko rero, nyuma y’inkuru yasohotse mu kinyamakuru Umuseso Numero 389 nibajije byinshi. Ari nayo mpamvu neguye ikaramu kugira ngo ngire icyo nyivugaho bitewe n’uburyo yifatiye mu gahanga umuryango wa Higiro Martin. Ibi bikaba byaratumye hari n’irindi tangazamakuru rishaka kubyuririraho ryandika ibyo ritahagazeho. Basomyi b’Umuseso, ntacyo mfana n’umuryango wa Higiro Martin nta n’icyo mfa n’umuryango wa Gatarayiha Feredariko, nta n’ubwo ndi umuvugizi w’umuryango wa Higiro. Gusa, iyo miryango yombi ndayizi neza cyane! Iyi miryango yombi, naturanye nayo i Gikondo mu Mujyi wa Kigali, yaba mbere ya jenoside na nyuma ya jenoside. Urubanza gacaca yari ihanganiyemo nararukurikiranye umunsi ku wundi. Niyo mpamvu nshaka ko abantu bava mu rujijo bakamenya ukuri kuri ruriya rubanza, Umuseso wanditse iriya nkuru washatse kwirengagiza nkana. Urujijo! Umutwe w’iriya nkuru yasohotse mu kinyamakuru Umuseso numero 389 ugira uti “Gacaca: Bamwe barishakira imitungo kuruta inyungu z’ubutabera”, iyo umuntu awusomye ahita atekereza ko ibiyikubiyemo ari uko abantu bashaka kwishyuza imitungo muri gacaca, babuze mu gihe cya jenoside , batitaye ko ukuri kwashyirwa ahagaragara. Uretse gushinyagura, ni nde udashaka kumenya uko abe bishwe cyangwa uko imitungo ye yangijwe ndetse n’ababikoze. None se ku basomye iyi nkuru, mwabonye hari aho umutwe wayo

uhuriye n’ibiyikubiyemo? Urundi rujijo, umwanditsi w’iyo nkuru, mu ntangiriro agaragaza ko umuryango wa Higiro Martin ariwo waregeye Gacaca . Nyamara siko byagenze, umuryango wa Gatarayiha urangajwe imbere na Gatarayiha Nestol, niwo watanze ikirego ushaka kwerekana ko umugore wa Higiro yagize uruhare mu iyicwa ry’umuzamu we nyamara washakaga kujijisha, bitewe n’uko Gatarayiha Nestol yari yahamwe mu rwego rwa mbere n’ibyaha byo gusahura imitungo yo kwa Higiro Martin ndetse akanahamwa n’icyaha cyo gufata ku ngufu aho yashyizwe mu rwego rwa mbere rwa ba ruharwa. Aha kandi byanteye kwibaza impamvu aho kugirango Gatarayiha Nestol abanze asobanure iby’ikirego aregwa, uburyo umuryango wa Higiro ari wo wasabwe gusobanura iby’icyo kirego, mu gihe atariwo wagitanze. Burya mu Kinyarwanda baca umugani ko uhagarariwe n’ingwe avoma. Abasomye iriya nkuru rero ndagirango basobanukirwe uwaregeye urubanza bave mu rujijo. Umupango Uru rubanza rwaburanishijwe n’urukiko gacaca rwaturutse ahandi. Mu mategeko ya gacaca rwagombaga kuburanishwa n’urukiko Gacaca rwa Gikondo Kanserege ari naho icyaha cyabereye. Ariko siko byagenze, ahubwo hazanywe indi nteko ivuye Kimironko. Aha rero hateye kwibaza byinshi cyane. Kubera iki iyo nteko bayinduye urukiko rutateranye kugira ngo nibura ababuranyi batayishimiye bayihane mu ruhame bose babyumva banagaragaze n’impamvu ituma bayihana? Iki ni ikigaragaza uburyo uru rubanza rwari rwapanzwe, binagaragaza kandi n’uburyo bitari byoroheye abari barwihishe inyuma ko bagombaga gukoresha mu buryo buboroheye ruriya rukiko rw’ i Gikondo. Ubusanzwe

Ntibivugwa kimwe: Mukantaganzwa(Photo archive tumenyereye ko bahindura inteko iyo urubanza rugomba gusubirwamo cyangwa gusubirishwamo cyangwa iyo ababuranyi batanze impamvu ituma bihana inteko. Ukuri kwirengagijwe nkana Biteye isoni, binateye kwibaza aho u Rwanda rugana, mu gihe ukuri kwagiye kwirengagizwa mu nkiko Gacaca. Basomyi b’Umuseso, nababwiye ko iriya miryango yombi nyizi neza cyane. Abanyarwanda bari abahanga, barihoreye bati: “icyo dupfa kiruta icyo dupfana”. Kandi koko niko bimeze. Ibi nongeye kongera kubyibonera muri uru rubanza. Ubwo muri uru rubanza, Musengimana Felicien yasabye imbabazi umuryango wa Higiro kubera ko atabashije gukiza abana babo mu gihe cya jenoside kandi yarashoboraga kubakiza. Abo bana ni Epiphanie na Valerie. Musengimana uyu kandi umuryango wa Higiro umurega Kuba Felicien abyiyemerera nta n’ubimuhatiye, ni ikintu gikomeye ariko icyatangaje nyuma ni uko mu myanzuro y’urubanza ntacyo yavuzweho. Gusa, icyo nshaka ni ukugira ngo ukuri kujye ahagaragara. Nyuma ya jenoside, uguhangana hagati y’umuryango wa Gatarayiha n’umuryango wa Higiro, byaturutse ku kuba umuryango wa Higiro waramenye ko

Ubibona gute:Karugarama (Photo/ Archives)

umuryango wa Gatarayiha uri mu bawusahuye ibintu byabo mu gihe cya jenoside. Abagize uruhare mu isahurwa ry’uwo mutungo w’umuryango wa Higiro, bemeye ko bari hamwe n’abo kwa Gatarayiha n’ubwo umuryango wa Gatarayiha ubihakana wivuye inyuma ko ntabyo wasahuye. Imikirize y’urubanza agahomamunwa

ni

Ababuranyi babiri iyo baburana, umwe aba yigiza nkana. Nta na rimwe uwatsinzwe ajya yemera imikirize y’urubanza. Ari nako byanagenze ubwo uru rubanza rwasomwaga kuya 24 Ukuboza mu mwaka wa 2009. Umuryango wa Higiro ntabwo wigeze wishimira uko uru rubanza rwaciwe, ubwo Gatarayiha Nestol urukiko rwatangazaga ko nta cyaha na kimwe kimuhama ko abaye umwere. Imikirize y’uru rubanza yarushijeho kudasobanuka, ubwo urukiko rwatangazaga ko rusanze ibivugwa ko Gatarayiha Nestol yagize uruhare muri jenoside ko ari ibyo gushishozwa. Aha niho hateye kwibaza. Ni nde ugomba kubishishoza mu gihe urukiko rutabikoze? Ko uru rukiko rutigeze runatangaza ko rwo rutabishoboye ngo runatangaze ukwiye gukora ubwo bushishozi. Indi mikirize itarasobanutse ni uburyo

Felicien nawe wiyemerera icyaha, n’ubwo atagaragaye mu isomwa ryarwo ntacyo mu isomwa ry’urubanza urukiko rwamuvuzeho. Basomyi b’Umuseso, iki kinyamakuru nicyongera kumpa akanya, mu numero itaha nzabagezaho ukuri gusesuye ku bivugwa ko umuryango wa Higiro Martin wituye inabi Mustafa Mukasa wamuhishiye abana, n’ibyanditswe mu kinyamakuru Umuseso Numero 389 ko uyu muryango wa Higiro ukorana business n’uwahoze ari Minisitiri w’intebe Rwigema Pierre Celestin n’ibyanditswe ko umuryango wa Higiro Martin wahungishijwe na Simbikangwa n’uburyo umuryango wa Gatarayiha wo wavugiye mu rubanza ko ahubwo umuryango wa Higiro wahungishijwe na Col Renzaho hamwe na Col Bagosora n’uburyo umuryango wa Gatarayiha uvuga ko witabaje umuryango wa Higiro ngo uwuhungishe undi ukabatererana . Umusomyi w’Umuseso Umujyi wa Kigali Icyitonderwa: Ikinyamakuru Umuseso cyemeye guhitisha iyi nyandiko ibikubiyemo akaba ari ibitekerezo n’ibibazo by’uwo musomyi

UMUSESO

No 390, 11 - 18 Mutarama 2010

Urup. 13

URUBUGA RW'Abasomyi

Torero: Ishusho y’ubwirasi, n’iterabwoba mu bategetsi

K

u banditsi b’ikinyamakuru Umuseso dukunda cyane, njye ndi umucuruzi nkaba mbandikiye iyi nyandiko mbasaba ko niba bishoboka mwayitangaza kuko igaragaza ikibazo gikomeye kandi muzabona benshi bakibagezaho birenzeho. Mu gihe hari byinshi abantu bashimira ubutegetsi bwa Kagame bwashoboye gutunganya, mu itangwa rya serivisi, hari ibibazo bimwe ahanini biterwa n’imiterere y’abategetsi bamwe ku giti cyabo bikomeza gutuma benshi bahorana umujinya n’uburakari kandi ntibabone uko babigaragaza - kimwe muri ibyo, ni agasuzuguro, ubwirasi n’izindi ngeso by’abategetsi bamwe n’akarengane bibyara. Ibyo ni ikimenyetso gikomeye cy’uko bishobora kuzafata igihe kinini ko imvugo y’u Rwanda ku miyoborere ijyana n’ingiro ku buryo bwakwemezwa n’abanyarwanda bose ndetse n’abandi baba cyangwa bakorera mu Rwanda. Mu gihe cyose bigihari kandi, bizakomeza gutanga ishusho mbi n’ingaruka zitari nziza ku bigo (Institutions) bimwe, ndetse n’ubutegetsi bwa Kagame muri rusange. Mu rugero rumwe, bene ubwo bwirasi, iterabwoba n’ingero z’akarengane bibyara, bikomeje kugaragara mu kigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (Rwanda Revenue AuthorityRRA), kubera umugabo umwe, Eugen Torero, Komiseri mukuru wungirije w’icyo kigo, akaba anashinzwe ishami rya gasutamo. Ibi mvuga bizwi ku buryo buhagije n’abakozi ndetse n’abacuruzi bagana icyo kigo. Mu magambo magufi, Torero yigaragaza nk’umwe mu bayobozi bashakishiriza icyubahiro n’ububasha mu gasuzuguro, gukangana no kwerekana ko ‘akomeye’. Ibyo ahanini akabigaragaza arenganya, akandamiza mu bwirasi n’iterabwoba ryinshi ku bashoramari, abacuruzi n’abakozi. Uno mugabo ari ku isonga ry’agasuzuguro gakorerwa abashoramari n’abacuruzi baba bakora ibishoka byose ngo bakore akazi kabo-banubahiriza amategeko cyane cyane mu bijyanye no gutanga imisoro. Kuri ubu, bamwe

mu bashoramari nta magambo meza dufitiye urwo rwego. Mu gihe hagati y’urwo rwego n’abashoramari hagombye kubaho ubwumvikane butuma bakora bishimye n’icyo kigo kikinjiza imisoro, Torero we asanga inzira nziza ari uko abafite ibyo bagomba kuganiraho n’icyo kigo babikorera ku iterabwoba, we ubwe abashyiraho. Uretse iterabwoba, hari ukubwizwanya agasuzuguro, kwivanga mu mirimo y’andi mashami y’urwo rwego-kugeza aho usanga asa nkaho ari we rwego. Urugero ni komisiyo ishinzwe kwiga ibibazo by’abakiriya b’icyo kigo ifata ibyemezo, Torero akaba yaza byose akabihindura kandi byitwa ko yigenga. Ibyo ugeretseho kutita ku mategeko na ‘logic’ yakumvikanira buri wese mu kuganira ku bibazo bihuza abashoramari n’ikigo ayoboye, bibyara akarengane no kutishima kuri benshi bagana icyo kigo, bitaretse n’abakozi barimo n’abahindutse ibikange kubera imitegekere y’uwo mugabo. Kuba njye wandika iyi nyandiko n’abandi benshi mu bazi ibyo akora dutinya gutangazwa, ndetse na ‘case’ zacu tugatinya ko zishyirwa ahagaragara, ni ikimenyetso cya mbere gikomeye cy’uburyo, twahahamuwe n’iterabwoba ry’uwo mugabo, ariko turizera ko nibijya ahagaragara, hakagira abashaka kumenya ukuri bazakumenya. Mu by’ukuri, uyu mugabo yigaragaza nk’umuntu udafite ‘spirit’ y’uko icyo kigo cyaba ikigo cy’abashoramari bakinjiriza, ahubwo kikaba ari nka parike ibogamye mu gihe hari ibibazo bigaho-imikorere itandukanye n’ibyo u Rwanda ruvuga ku ishoramari ndetse n’imikorere y’icyo kigo by’umwihariko ku cyerecezo cyacyo n’inshingano zacyo. Kimwe mu bintu by’ingenzi bisabwa mu mikoranire y’ikigo nka kiriya n’abashoramari, ni ukuvugana neza, nyamara ubu Torero yahagize urubuga rw’iterabwoba aho ugera ugatangira gutitira, akubwiza inabi n’ubwirasi bwinshi, wavuga ukaba uzi ko hari ingaruka ugomba kwirengera Si ibyo gusa, Torero yigaragaza nk’umutegetsi ushakishiriza ububasha mu gutera ubwoba no kwerekana ko afite imbaraga-

bafite. Icyo kibazo kirakomeye mu Rwanda, aho kenshi ukunze gusanga kubera ikimenyane no gutoneshwa nkuko bivugwa hagati ya Musoni James na Torero, abayobozi aho kuzuzanya, ahubwo bahanganiye bucece mu kigo, ababagana n’abakozi bo hasi bakaba ari bo bahagwa.

Ishusho y'iterabwoba: Eugene Torero: (Photo/ Archives) imyumvire cyangwa se imikorere ishaje cyane. Maze kuvugana n’abahakora benshi bemeza ko uburyo Torero asuzugura cyane abo bakorana ku buryo hari abakozi batagikorana umurava imirimo yabo kubera uburyo abasuzugura. Ku bacuruzi naho ni uko, kugana icyo kigo ubu kuri bamwe ni ukubura uko bagira - kuko ari itegeko. Hari noneho guta akazi ari mu nyungu ze - umukozi umwe utarashatse ko amazina ye atangazwa, yambwiye ko bidatangaje kuba yava ku kazi mu masaha y’akazi akigira mu nka ze, abamushaka benshi aba yahaye na gahunda bakamubura ngo ‘yagiye mu nka ze’. Yakomeje agira ati: “ kubona uwo mugabo mu biro yaba ufite gahunda cyangwa utayifite ntibyoroshyekandi akenshi aba yibereye mu bikorwa bireba inyungu ze. Abakozi ubwo usanga tubababajwe cyane n’uburyo usanga abantu basanzwe ari abasoreshwa beza, barenganywa, bakarakara nta mpamvu kubera umuntu umwe. Hari abantu usanga bamaze guhindurwa abanzi b’igihugu n’akarengane bagirirwa n’iki kigo ariko mu by’ukuri kubera Torero kubera ubwirasi n’iterabwoba bye. Abantu benshi uyu munsi baba ari abasoreshwa beza, ariko bagirana nawe ikibazo kubera kumubwiza ukuri, ugasanga turimo kubarenganya, ku buryo bugaragara. Twe nk’abakozi birumvikana ntacyo twabikoraho

kuko natwe twabaye ibikange ariko natwe tumaze kugira abanzi kubera imikorere nkiyo. Hakwiye kugira ingamba zifatwa.” Mu bivugwa, harimo n’uko hari abandi bategetsi bamukoresha amakosa amwe agenda akora. Muri make, yaba afite izindi nyungu ahagarariye zitari iza Leta, ahubwo z’abantu bamwe baba barahamushyize bamukoresha. Ugarukwaho cyane, ni Minisitiri Musoni James uherutse kuvanwa muri Minisiteri yayoboraga kiriya kigo, y‘Imari. No mu bakozi biravugwa cyane ko ‘confidence’ z’ibyo akora azikesha kuba ashyigikiwe na Musoni, ari nawe wahamushyize. Mu kigo biravugwa cyane ko akoreshwa na Musoni. Mu rwego rwo kugera ku nshingano ze, abakozi benshi yabanje kubatera ubwoba bahinduka ibiragi-ntawe ushobora kumuvuguruza niyo yaba ari mu makosa. Ibyo birushaho kumworohera kuko harimo na benshi aba yarihereye akazi, bamukesha gukoramo no kubaho. Ikindi nkuko bamwe mu bakozi babivuga, uwo muyobozi na Komiseri mukuru, Mary Baine bose bagaragara nk’abanganya ubushobozi mu kigo, ahanini kubera ko Torero ashyigikiwe na Musoni. Icyo ni ikibazo gikomeye kuko abafite ibyo abarenganyaho yaba abacuruzi n’abakozi basanga nta handi bagana kuko yigaragaza nk’umuyobozi mukuru nubwo byitwa ko yungirije kandi waba ari wo mugambi abahamushyize bari

Kenshi, imikorere mibi myinshi twavuze muri iyi nyandiko, ntiburana n’ibindi byaha nka ruswa, gutonesha, iyicwa ry’amategeko. Icyizere gike afitiwe n’abashoramari n’abakozi buhoro buhoro bibyara n’icyubahiro gike agirirwa na bamwe, uko igihe kigenda, bigenda biva kuri we bifata ikigo n’ubutegetsi bwose muri rusange. Benshi mu bafitanye ibyo bibazo na Torero ndetse n’ikigo ahagarariye nubwo batinya kwivuga no kugaragaza ‘case’ zabo, basaba ko inzego zindi zibifitiye ubushobozi zazakora iperereza ryazatuma byinshi bimenyekana, umwuka mwiza ukaba wagaruka mu mikoranire n’ubwimvikane hagati y’abashoramari n’icyo kigo ndetse n’imbere mu kigo mu bakozi. U Rwanda ni igihugu gikomeje gukangurira abashoramari kuza gushora imari mu Rwanda, kimwe mu byo bizezwa ni ugufatwa nezamuri uko gufatwa neza, kiriya kigo kibifitemo uruhare runini, ariko, uko byumvikana, u Rwanda rugomba kuba rufite abo rukomeza gutakaza bitewe n’imikorere y’abantu nka Torero-ariko birumvikana ko hari n’abandi. Imikorere nk’iyo ifite ingaruka ziruta n’iza ruswa, benshi bamaze kuzira-. Ivugurura (reform) rikenewe mu itangwa rya za serivisi si iryo gushyiraho ibigo no kuvugurura imikorere yabyo gusa, ahubwo ni ukubiha abantu bubahiriza politiki n’amategeko abigenga kandi bashishikajwe no kubihesha isura nziza. Umucuruzi w’Umuseso

Kigali/Umusomyi

Icyitonderwa: Ikinyamakuru Umuseso cyemeye guhitisha iyi nyandiko ibikubiyemo akaba ari ibitekerezo n’ibibazo by’uwo musomyi

UMUSESO

Urup. 14

No 390, 11- 18 Mutarama 2010

IBIMBABAZA

Gusahura, Ruswa: Umwera uturutse ibukuru

M

u kinyamakuru Umuseso nomero 389, hasohotsemo inkuru ivuga abayobozi batandukanye birukanywe mu mirimo ya Leta kubera kubeshya urwego rw’Umuvunyi no guhisha imitungo yabo urwo rwego rwemerewe n’amategeko kumenyeshwa imitungo y’abari mu mirimo ya Leta. Muri abo harimo abasirikare bakuru ba RDF, Polisi y’Igihugu n’inzego nkuru za Leta nka za Ambasade n’izindi. Ibyo bije bikurukira ifungwa ry’umwe mu bahoze ari abategetsi bakomeye mu Rwanda, Tewonosite Mutsindashyaka, nawe azira ibyaha nk’ibyo. Ubwo abo ni abo Muzehe Tito Rutaremara yemerewe kugaragaza. Kugeza ubu nta gushidikanya ko abo bireba bo ari benshi cyane. Ukurikije imitegekere y’u Rwanda, ntabwo urwego rw’Umuvunyi ruragira ubwisanzure bwo kugaragaza abo bireba bosenkuko no mu bagaragajwe, harimo abafungwa abandi bakirukanwaibipimo bikoreshwa, ni ibipimo bya politiki bizwi n’ingoma ya Kagame. Mutsindashyaka byaramufungishije ariko, Eugen Gasana we arirukanwa. N’abandi bityo biratandukanyeni ibyemezo bidafite aho bihuriye n’ubutabera, oya. Ni uguhitamo gushingiye kuri politiki y’ubutegetsi buriho ari nayo ihitamo abashyirwa ahagaragara uyu mwaka n’abazavugwa mu myaka ibiri iri imbere-cyangwa abadateganywa kuvugwa kugeza ubwo bakwitangira impamvu-za politiki zatuma ibyo byaha biba ngombwa ngo bikoreshwe. Iyo politiki turayigarukaho. Umwera uturutse ibukuru Gusa, ngira ngo mu mezi asoza umwaka wa 2009, yagaragaje urwego ruswa, gusahura, ubwirasi n’ibindi bihagazeho cyangwa se bigezeho mu Rwanda – ni umwaka hafunzwemo abayobozi benshi, abandi barirukanwa, ibyavuzwe bitagize ingaruka nk’izo nabyo akaba ari byinshi. Ababirebera mu bushake bwo kurwanya ruswa n’izo ngeso, ntabwo ndi bujye nabo impaka hano, ariko ni byiza ko habanza kureba urwego biriho-cyane cyane ukurikije imvugo ibihakana yaranze u Rwanda muri iyi myaka, ingoma ya Kagame imaze ku butegetsi-mu ijambo ryoroshye, birakabije.

Kuba bikabije (ku bo tubyumva kimwe), bifite imvano; iya imbere ni impamvu umuntu yashakishiriza mu mugani w’abanyarwanda ugira uti: “Umwera uturutse ibukuru bucya wakwiriye hose… ”. Ruswa, gusahura, ikinyoma (nko kubeshya imitungo) n’ubwirasi (bugaragazwa n’uko kwanga kwerekana imitungo n’ibindi, byose mu isesengura ryimbitse, bigaragara ko ari umukino watangijwe n’ubutegetsi mu mikorere ya ‘system’ yayo, benshi muri abo bigiraho ingaruka ubu bakozemo. Muri abo, harimo abo ubutegetsi bwakoresheje kubeshya, gusahura n’ingaruka zabyo nk’ubwirasi mu nyungu za ‘system’. Ntangiriye kure, nahera kuri Eugen Gasana uvugwa mu kinyamakuru Umuseso, umugabo benshi bazi uruhare yagize (bizwi) n’ubutegetsi mu ihomba rya sosiyete ya ARTEL, tutibagiwe ishingwa ryayo naryo rihatse byinshi. Ibyo kubyinjiramo byatujyana mu mikorere twavuzeho kenshi ijyanye no kwivanga kwa FPR n’ingoma ya Kagame mu bucuruzi-byavuzwe kenshi (ubwabyo birimo ruswa ikabije mu buryo butandukanye), abantu nka Gasana bigiyemo. Hari n’abandi benshi bakoreshejwe n’ubu bagikoreshwa mu mabanga arimo ruswa, gusahura n’ibindi mu nyungu z’icyitwa ‘system’ mu Rwanda. Urugero, abakoreshwa mu gutuma amasosiyete ya FPR ahabwa ibiraka ashaka cyangwa se abantu bayo nka Kananura Mbundu, John Bosco Rusagara babona amasoko bahabwa nta mapiganwa bakoze. Ni kimwe n’abakoreshwa mu kwitirirwa iyo mitungo n’amasosiyete bya FPR-bagiye bahigira kubeshya, ruswa zitandukanye, gutekenika n’ibindi ubu bazira ko bakoze ku giti cyabo. Muri make ingoma yabatoje kubeshya, ‘kwiba’ n’ibindi. Ntabwo ari amagambo gusatwagaragaje nk’uburyo ziriya sosiyete za FPR zagiye zihabwa amafaranga aturuka mu igurushwa ry’ibigo bya Leta (Urugero ni Prime Holdings ihabwa amafaranga ava muri Privatisation – mu buryo umugenzuzi w’Imari yagaragaje ko budasobanutse ntibigire icyo bigeraho). Aho hose hatangirwa amasomo. Mu yandi magambo abantu bakoze muri Leta itunzwe cyangwa se igizwe na ruswa-nyuma babyegereza inyungu zabo bwite

na Charles B.

kwerekwa, ni umusaruro wa politiki y’ikinyoma, imiyoborere ishingiye ku kinyoma, ubwirasi, ruswa n’ibindi. Birumvikana ko byinshi mu byo abantu nka Mutsindashyaka, Gasana n’abandi bazira, ubu igihe babikoreraga ‘system’, babishimirwaga, ariko ubu babikoze m nyungu zabo, haba n’izindi mpamvu za politiki zituma batagomba guhishirwa cyangwa gukingirwa ikibaba-niyo mpamvu abanyarwanda bashobora kubimenya. Icyo kiranasubiza ababirebera mu

KABONERO bamaze gutunganya iza ‘system’. Nta gitangaza. Ngo uwiba ahetse... Aho bavana ‘confidence’ Impamvu ya kabiri ni aho abantu bamwe bakura ‘confidence’ zo gukora ibyo twirirwa twumva. Ku ngoma irwanya ruswa koko, irwanya ubujura n’ikinyoma, ntabwo abantu batinyuka gukora ibyo abanyarwanda bamaze iminsi bumva. Yewe na nyuma yo kubyigishwa, byarashobokaga ko batabitinyuka kugeza ku rwego rugaragara ubu. Ariko, hari aho ‘confidence ziva kuri benshi. Ni muri politiki yo gutonesha yamunze u Rwanda. Umugabo nka Eugen Gasana yabaye umutoni w’ibukuru (kwa Kagame) ukomeye, agera aho afata n’inshingano zimwe zihariye ku mukuru w’igihugu zirimo no kumubera ‘designer’, ajya kumushakira imyenda igezweho hanze y’igihugu. Urumva urwego yari ariho. Ibyo yabikoraga ari ambasaderi ahagararie u Rwanda, ariko ugasanga izo nshingano zitari ‘official’zimuhesha ‘confidence’ kurusha n’umwanya yabaga afite nk’Ambasaderi mu Budage n’ahandi. Izo ‘confidence’ zishingiye ku gutoneshwa ibukuru, ni zimwe mu zituma abategetsi bamwe b’u Rwanda bakora ibyaha abanyarwanda bakomeje kumva. Kubeshya Umuvunyi, kwanga kumugaragariza imitungo, gusahura, ubwirasi n’ibindi nk’ibyo. Ni ingaruka za politiki y’ubutegetsi bwa Kagame. None uyu munsi, icyo abanyarwanda barimo

bushake bw’ingoma ya Kagame cyangwa se Kagame nka Perezida-si ubushake, ni politiki ihishe byinshi. Iyo, kuva yajya ku butegetsi, ukurikije imbaraga Kagame yari afite, iyo yemera ko hashyiwaho ‘institution’ zigenga zikora koko, kandi ibizivamo bigakurikiranwa, harebwa gusa icyaha hatabanje kurebwa umuntu, ubutoni, akazu n’ibindi, ntabwo imibare y’abafungwa n’abirukanwa mu 2009/2010, iba ingana uko ingana ubu. Ariko, bene izo ‘institutions’ ntabwo zari gutuma FPR n’ubutegetsi bagira ububasha n’uburyo bwo kwimakaza iyo mikorere na politiki kandi inyungu z’ubutegetsi n’abanyakazu, ari aho ziri, bityo, ntibyakozwe none ubu ni nko kwiyorosa bwakeye… [email protected]

STUDY FOR CAREER SUCCESS Invest in your future with professional study & training from this accredited British College, respected worldwide. Gain the skills and knowledge needed for a new or better job, good pay, self-development, security and top qualifications. For a FREE Prospectus and information visit the website, or write, fax, or email your name and details to:

The Registrar, Cambridge International College, PO Box 1378, Southampton, SO17 3WX, Britain Email: [email protected] Website: www.cambridgecollege.co.uk Whatever your educational level, knowledge or experience, CIC has study for you to achieve your potential and earn success:

Certificate, Diploma, Honours Diploma, BA and MBA Programmes

’ Business, Management, Administration, Project Management ’ International Business, Marketing, Sales, Advertising & PR ’ Accounting, Finance, Economics, Commerce, Banking ’ Hotel, Travel, Tourism, Hospitality, Purchasing, Logistics, Transport ’ Leadership, Strategy, Business Development, Organisation ’ Human Resource/Personnel, Employee Development, Insurance ’ English, Secretarial, Communication, Computers & IT, Stores Diploma Fees £190 or US$380 - so get ahead of others!

Fees include Study Materials, Training Guide, Tests & Answers, Exam, Assessment, Award. Study at your pace to ensure your success.

UMUSESO

No 390, 11- 18 Mutarama 2010

Urup. 15

ISESENGURA

U Rwanda kwinjira muri Commonwealth: Tubihaye impundu; Ntawanga ijana mu rindi

W

akanga ute ko u Rwanda r w a g u k a rusanzwe ari kiragutse umurage twasigiwe n’abakurambere. “Wari uzi icyo u Rwanda rusobanura?” U Rwanda ni kiragutse (empire) dore uko bisobanura mu gifaransa mu ncamake “Rwa” (grand) “nda” “extension” mu kinyarwanda bishatse kuvuga ikintu cyagutse. Niho havuye imvugo ya Rwanda rugari rwa Gasbo maze nawe uti iki? Bwana Pasteur Bizimungu akiri Perezida yagize ati: “bazibona imivumu ntibazibona imiganda. Yavugaga Perezida Kayibanda na Perezida Habyarimana birataga ko bari abarwanashyaka maze Bizimungu ati : umurwanashyaka yari umwami Rwabugiri waguye u Rwanda imipaka mpaka kuri Lac Albert (ikiyaga cya Rwicanzige) maze nawe uti iki? Umugani wa Bizimungu, imyaka isaga 40 ni iki ba Perezida bombi bamariye u Rwanda (haba kurwagura nibura agace kangana n’urwara?” Ukuri gushirira mu biganiro, ijisho rya mukuru ntirizinduka riba rigiye kureba na Pasteur Bizimungu yararikocoye kama mbaya mbaya. Kuvuga ni ugutaruka, reba Ikinyamakuru Umuvugizi No 66, urupapuro rwa 2 itariki 18-27ukuboza 2009. Umwanditsi wacyo yagiranye ikiganiro n’umwami Kigeli maze umwami Kigeli ati: “u Rwanda kwinjira muri Commonwealth ni igikorwa cyiza cyane gifitiye Abanyarwanda akamaro kuko usanga ibihugu bigize uwo muryango bigaragaza kubahiriza amahame ya Demokarasi; sibyo se koko!! Twagiramungu Rukokoma nawe yarikokomoye agira icyo avuga mu kwinjira kw’u Rwanda muri Commonwealth. Muzi ko asanzwe yigirira ivuzivuzi ari rwitabira induru, rwijuta imihigo. Nyamara

ntacyo bitwaye biramaze yaba se aba avuga ukuri inkotsa ivuga nk’izindi nyoni, bati irakungura! Kandi umugani wa Yezu Kristo yagize ati: “umvuga neza aba ari ku ruhande rwanjye.” Twagiramungu yagize ati: “Leta ya Kigali iyobowe n’abahanga; kugeza ubu ntibashaka kugarura umwami wabo, nyamara bashishikajwe no kwinjira mu muryango uyobowe n’umwamikazi w’u Bwongereza, ubanza ari icyanzu bashaka cyo kugarura umwami wabo.” Ukuri guca mu ziko ntigushya maze nawe uti iki? Ibyiza ntibijya bishira kandi ni byiza guhoraho (ikiryohereye kiryohera amatama yombi) nyine u Rwanda rwakoze agashya rwinjiye muri Commonwealth; rwinjira no muri East African Community; rusubukura n’umubano n’u Bufaransa. Umuzindutsi wa cyane ntiyatashye ku mutima w’umuntu, mbega ukuntu nishimye! Byaranshimishije birenze kamere maze nawe uti iki? Ntacyo nza kubivugaho birenze icy’umwami Kigeli yabivuzeho.Yagize ati: “ni byiza pe! Ni intera nziza kandi nzima muri Demokarasi u Rwanda rwateye muri Deplomacy ariko iyaba barabikoranye umutima mwiza, uzira amakemwa ariko se koko dupfa iki? U Bufaransa? “Ibize nabi, uyima ifi” umugani wa Nyirarunyonga maze bati: “kuki usambana n’abakwe? Ati mba ngira ngo mbatine ndebe!” Abafaransa babaye Nyirarunyonga natwe tuba abakwe nyamara ntacyo bitwaye kuko twikubise agashyi ku itama, tukigarura (ubugabo budasubira inyuma bubyara ububwa) kandi umwana umuhana agaruka, ntumuhana agenda. Ubu umubano n’u Bufaransa twarawusubukuye kubaho ni ukubana. Kubana biruta byose naho Imana ikaruta imanzi; ibindi byose ni ubusa. Ariko kandi hariho ikibuze; nta byera ngo ndee! Habuze agashinguracumu. Iyaba

dusubukuye umubano wacu n’u Bufaransa, igifaransa cyo kibaye icya nde? Kuki nacyo tutagisubukura? Kigasubira ku murongo cyahozeho (Langue officielle) no kongera kucyigisha muri byose. Kuki kuki? Igifaransa kirazira iki? Kirazira urw’iyihe? Nemeranya pe n’abavuga ko Abafaransa badukoreye amakosa kandi ari abanyamafuti; burya ngo baba intwari mu mafuti no kuneshwa; nyine umugani w’ikinyarwanda inda ibyara mweru na muhima. Iyaba Abafaransa barahemutse ariko igifaransa sicyo cyahemutse. Igifaransa ni ururimi mpuzamahanga, si abafaransa bakivuga gusa, si nabo batwigishije igifaransa, twakigishijwe n’Ababiligi ngo ubyaye nabi atukwa n’abakwe. Igifaransa sicyo cyakosheje, hakosheje Abafaransa nibo bene ubwite maze nawe uti iki? Igifaransa kirazira iki? Uruvuga undi ntirubura turiteza urubwa nk’urwo Twagiramungu adutera ngo twinjiye mu muryango wa Commonwealth ngo kujya gukeza umwami mushya, nyamara ku bwanjye izo ndimi zombi “igifaransa n’icyongerza ntacyo zitwaye; ni inyungu z’igihugu.” “Ntawanga ijana mu rindi” (une nouvelle langue est une nouvelle culture) “ubwenge burarahurwa” ese Abanyarwanda kuki twaba dupfa indimi z’amahanga kandi dufite urwacu kavukire ruduhuza mu kinyarwanda, ikintu turusha ayandi mahanga y’umugabane w’Afurika. Ikiza ukizi, gitwara bike. Ibuye ryabonetse ntiriba rikishe isuka, umutego w’ikinyoma ushibuka nyirawo akiri aho. Abakoloni baduteze umutego turawusimbuka, arimo gishigisha ntabura kivura, n’ubu bashaka kudutega umutego w’indimi zabo maze nawe uti iki? Umuntu unanira umuhana, ntananira umushuka, abarundi nabo bati (umuhanuzi mubi angina umurozi) reka ndangirize kuri iki gisigo

kigira kiti: (iyo bacumishwe amatega hirya) bayadushinga badashishoje ngo nituyasamire bucucu, aho kudushakira ishema iwacu baradutata ngo tubature maze ngo tubataramire tubararire. Umwanzuro: Ubuze icyo anegura inka agira ati: dore icyo gicebe cyayo. Abagaya ko u Rwanda rwinjiye muri Commonwealth, barugaya iki kandi rwatubutse? (ntawanga ijana mu rindi, inyongera mbi) “umutwe umwe wifasha gusara ntiwigira inama.” Naho Abarundi bati: u Bubiligi bugira babiri (imiti ikora ikoranye) Ababiligi nabo bati “union fait la force” mu kinyarwanda navuga ko (umudiho uva mwitako) u Rwanda narwo kugira ngo rukorakorane rugomba kwisunga ayandi mahanga. “Imfizi ngufi yisunga umugina’ kuki hariho ubumwe bw’Afurika (Unité Africaine) ariko nyine umugani w’umwami Kigeli ubwo bumwe dushaka n’ibindi bihugu tubushakane umutima mwiza uzira amakemwa, uzira ubuhemu n’uburyarya; utazi ubwenge ashima ubwe. Byago ntugahere kandi ntugahore twirinde ibyaduteranya n’abaturanyi none se nawe ubu umwotsi uriho uratutumba utumuka nk’intwaro ziriho zinyura mu gihugu cya Tanzaniya n’icy’u Burundi zigemurirwa interahamwe ndetse no mu gihugu cya Uganda ishyamba si ryeru, zaba ziriho zirekirita abarwanyi bo kuzirwanirira. Ibyo bishoboka bite? Ubwo ni ukuvuga ko amahanga duhana imbibe tubana tureregana, ubwo se umubano wacu nabo, waba utumariye iki cyangwa ntituzi kubana? Hariho abavuga ko politiki ari partiku, ari uburyarya nyamara ntaho bihuriye. Umusazi yashomeje amase amaganga, ati ibidahuye nabyo ni ibi; ahubwo politiki ni “bonne gouvernance” abandi bati politiki ni umuco, ubuhanga n’umuhamagaro

Na Jean Népomouscène Gashikazi FilsNyamaswa Ntindi Amoti (un art, une vocation et un talent). Bibilia ntagatifu:Imana yabajije umwami Salomo icyo ashaka yamukorera maze ahitamo kuyisaba ubwenge  ; na politiki nziza ishaka ubwenge maze nawe uti iki? Ubwenge burarahurwa, akanyoni katagurutse ntikamenya iyo bweze, inyoni nto yigira ku nkuru kuguruka, kuki tutigira ku mwami Salomo habuze iki? Dukore iki? Nyamara Rukokoma yararikocoye ati: “ubwo tugiye muri Commonwealth gutegkwa n’umwamikazi wenda tuzayigiramo natwe tugarure umwami wacu; sibyo se koko? Ukuri gushirira mu biganiro. Ingwe ntiyari izi gufata ku gakanu yarabwirijwe kandi amendezi y’uruhara, ni amasoso. Natwe tuzigira ku gihugu cy.abongereza gifite umwamikazi (umwambari w’umwana agenda nka shebuja kandi umwana w’umunyabwenge yumvira mu rusaku, ukubita imfubyi ntayibwiriza kurira, ubwira uwo azi ntavunika; abwirwa benshi akumva beneyo. Mudatenguhwa wanyu intumwa ya rubanda dutahe, ni ah’ubutaha.

Urup. 16

UMUSESO

No 390, 11 - 18 Mutarama 2010

Kwamamaza

ROTO FOSSES SEPTIQUES

Plastic Water Tank

Roto Toilets

LoftWater Tank

Horizonta Water Tank

ROTO s.a.r.l Kucukiro hateganye na Dalas Petrol Station. B.P. 6472 Kigali - Rwanda. Tel: (+250) 512310, Mob: 0788303966/ 0788530665, email: [email protected]