Page 1 IKINYAMAKURU KIMURIKIRA ABATURARWANDA Bombe ya

Leta y u Rwanda rero yaburijemo iki kirego cy ari kikiri mu bugenza- umu ofisiye wa RPA, Captain George ushinzwe admin. akaba yari Captain Muri icyo gitabo, ...
7MB taille 189 téléchargements 982 vues
IKINYAMAKURU

KIMURIKIRA

U Rwanda ruzize Kagame, abavuga ko avangirwa, ABATURARWANDA baramubeshyera

Bombe ya 5

Umwaka VIII: No 388, 28 - 04 Mutarama 2010, B.P 4353 Kigali-Rwanda. Tel: 0788354880. E-mail: [email protected]. Frw 500, Ush 1500, Fbu 1000,

SONARWA nk'ikimenyetso Ubundi buhamya n'ubwicanyi kw'iterabwoba rya FPR cy'isahurwa Bizimungu, Kayumba, Karegeya bahatse iki? ry'umutungo w'igihugu

Ingengabitekerezo ya Jenoside nk'intwaro yo gusya opozisiyo

Ubuzima bwa Mutsindashyaka muri Gereza Ikinyoma, kwikubira, guhonyora: Demokarasi 'made in' FPR Nkunda No 2: Umu Koloneli wa Congo yigometse, arategura intambara

This is a Rwanda Independent Media Group (RIMEG) Publication. B.P. 4353 Kigali - Rwanda, Telefone. 0788354880, Email: [email protected]. Printed by The New Vision

Urup. 2

UMUSESO

No 388, 28-04 Mutarama 2010

IBIRIMO UKO MBYUMVA

Didas M. Gasana arakwereka impamvu ruzize Perezida Kagame, nuburyo hari abamubeshyera ko avangirwa....P.4

IBIMBABAZA Charles B. Kabonero arakwereka indi shusho igayitse y'abategetsi b'u Rwanda...P.14

Umwanditsi arakwereka impamvu nta mutekano abanyarwanda benshi bafite.. P.7

Umwanditsi arakwibutsa amakuru akomeye yaranze umwaka wa 2009....P.9

AMAKURU

Ubuzima bwa Mutsindashyaka muri Gereza ya Kigali

Muri gereza: Mutsindashyaka

Yaramutahuye: Kagame

Ni muzima: Mukantaganzwa

Byari bimaze iminsi bivugwa ko Theoneste Mutsindashyaka yaba yaratonzwe n’uburoko, ko yaba yararwariye muri gereza nkuru ya Kigali, aho ubu acumbikiwe n’ubutabera, ndetse ko yaba atanarya, ariko iperereza ry’Umuseso, rigaragaza ko uyu mugabo, imbaraga n’ibikabyo yari afite ari hanze, ntaho byagiye- yiteguye uburoko, arabwemera. Ubwo Theoneste Mutsindashyaka yamanurwaga muri gereza nkuru ya Kigali, Umuseso nawo wari uhari. Yinjizwa muri gereza, ubwo umufasha we, Dommitille Mukantaganzwa, yaririraga mu modoka ye, muri Parking ya Gereza, Mutsindashyaka we yarashinjagiraga, acurika iya gereza. Uwo yasimbuye ku buyobozi bw’umujyi wa Kigali, Marc Kabandana, niwe wasohotse kumwakira, amuha karibu muri Gereza- Mutsindashyaka ubona ntacyo bimubwiye. Birashoboka ko yashinjagiraga ashira, ari nayo mpamvu twihutiye kumenya ukuri ku buzima bwe muri Gereza, ariko iperereza ryacu, ryasanze Mutsindashyaka nta kibazo afite- yemeye urwaje. Ubwo yari akiri Meya w’Umujyi wa Kigali, Mutsindashyaka yigeze kubwira inshuti ye imwe (niyo yabibwiye Umuseso, ariko ntabwo tuvuga amazina ye), ati: “iyo Imana yaguhaye, urya utunamye.” Koko, Mutsindashyaka yariye atunamye, niyo mpamvu ntacyo kuba muri gereza bimubwiye- azi impamvu. Amakuru dukesha abakozi bakuru bakora muri iyo gereza, ariko tutari buvuge amazina yabo, yemeza ko Mutsindashyaka nta kibazo

afite, atarwaye, kandi nta kibazo cyo gufungura afite. Umwe muri abo, yabwiye Umuseso ati: “nta kibazo afite pe, ntiyigeze arwara, kandi buri munsi aragemurirwa, akarya.” Twahamagaye telephone igendanwa y’umufasha we, Dommitille Mukantaganzwa, kuwa 21 Ukuboza 2009, kumubaza ku makuru y’umugabo we, atubwira ko ari muzima, ntakibazo afite. Ayo makuru twahawe na bamwe mu bakozi bakuru bo muri gereza nkuru ya Kigali kandi, yemejwe n’umuyobozi w’iyo gereza, Dativa Mukanyangezi. Avugana n’Umuseso kuri telephone kuwa 21 Ukuboza 2009, Dativa yagize ati: “Mutsindashyaka ntabwo arwaye na gato. N’ubu mu kanya, avuye gukina basket na bagenzi be. Nta kibazo afite namba.” Kuri uwo munsi, twagiye kuri gereza nkuru ya Kigali, mu masaha yo kugemura, tubona koko ko ibi ari ukuri. Twibutse ko Theoneste Mutsindashyaka, yakatiwe igifungo cy’umwaka mu rubanza yaregwagamo n’ubushinjacyaha, rwo gutangira ubusa ibya Leta na ruswa. Uru rubanza rwari ruhuriweho na Charles Gasana (wagizwe umwere), Alexis Mugarura na Vincent Gatwabuyenge. Urwo rubanza rushingiye ku nyubako nshya y’ibiro by’intara y’uburasirazuba. Mutsindashyaka kandi akaba afite urundi rubanza rumutegereje, rwo kunyereza umutungo wa rubanda, ndetse no kutagaragariza umuvunyi mukuru, imitungo ye yose n’inkomoko yayo. Amakuru yizewe yageze ku kinyamakuru Umuseso akaba avuga ko yazize ruswa y’ikigugu mu mushinga wa One Laptop

Per Child, yatahuwe na Perezida Kagame, ubwo yasuraga icyicaro gikuru cy’yuwo mushinga ku isi, muri Amerika. Mutsindashyaka, wavukiye ku Gisozi, akigira St. Andre, na Kaminuza ya Butare, yaje guhungira i Burundi muri za 90, asigayo umufasha we Mukantaganzwa, asanga Inkotanyi ahitwa Karama, hahoze ari mu ntara ya Byumba. Nyuma y’intsinzi, yakoze muri minisiteri y’urubyiruko, ari Directeur de Cabinet, aza kuba Directeur de Cabinet muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, aza kuba umunyamanga mukuru muri minisiteri y’abakozi ba Leta, avamo amaze gutorerwa kuba Meya w’umujyi wa Kigali, mu mwaka wa 2001 kugeza 2005. Mu kiganiro rimwe n’abanyamakuru akiri Meya w’umujyi wa Kigali, yigeze kwinjira mu cyumba cyabereyemo ikiganiro, akinjjira, ataranicara, yabajije ati: “za mbwa z’Umuseso nazo zaje?” Icyo gihe, umunyamakuru w’Umuseso Furaha Mugisha, yarahagurutse aramusubiza ati: “Imbwa z’Umuseso zaje kwitaba imbwa nkuru y’umujyi.” Icyo gihe, yari imbwa nkuru y’umujyi, none ubu yabaye imbwa nkuru ya gereza nkuru ya Kigali. Sibyo gusa, mu mwaka wa 2006, mu muganda rusange wari wahuje abaturage ba Kigali yose, ku musozi wa Mont Kigali, yagize ati: "Abantu bubatse Kimisagara, amazu yabo ameze nk'ibyari by'inyoni." Ariko ubu, uwamuha icyo cyari, yagihungiramo yiruka. Didas M. Gasana

UMUSESO

No 388, 28- 04 Mutarama 2010

Urup. 3

Bombe ya 5: AMAKURU

L

eta ya Kagame na FPR, ifite byinshi izishimira muri uyu mwaka dusoza wa 2009- cyane cyane kwinjira muri Commonwealth, ariko na none, uyu mwaka wayibereye mubi cyane, kubera amabombe agera kuri atanu yajugunyweho muri uyu mwaka umwe. Nyuma ya Professor Herman S. Edward, washinje Kagame na FPR guhanura indege ya Habyarimana, kimwe na Captain George Rwakampala, na Carla Del Ponte, na nyuma ya Professor Pal Ghai, wagaragaje igitugu n’iterabwoba byiganje ku ngoma ya FPR, ubu noneho ushoje umwaka ateye Leta ya Kigali bombe irusha iza mbere uburemere, ni Joseph Sebarenzi Kabuye Mu gitabo cye, Kabuye Sebarenzi wahoze ari Perezida w’inteko mu Rwanda mbere yuko ahunga igihugu, hakubiyemo icyo umuntu yakwita ubuhamya bw’ubwicanyi, iterabwoba, ubugome n’ikinyoma ku ngoma ya Kagame. Ni ubuhamya butafatwa nka bimwe ubutegetsi bwa Kagame buhora butera utwatsi-byandikwa n’abafaransa n’abandi bashinjwa gukoreshwa nabo-ni ubuhamya mbere na mbere bwa nyuma ya jenoside n’intambara kandi butangwa n’umuntu Kagame n’abambari be batazita ‘mayibobo’ ivuga ibyo itazi nkuko bimenyerewe. Abibuka amagambo ya Kabarebe kuri Major Alphonse Furuma cyangwa se Kagame kuri Karegeya n’abandi basirikare, bazi icyo nshaka kuvuga. Twihuse ariko tutibeshye, nta gushidikanya cyangwa se gukabya, ubuhamya bwa Kabuye, ni urugero ruto ku byavugwa na benshi (cyane cyane abanyapolitiki bahunze igihugu), ku mitegekere ya Kagame kuva mu 1994. Sebaranzi mu kwerekana impamvu yahunze n’uburyo yagiye agaragaza ukurikije umwanya yari afite mu Rwanda, yerekana uko ubutegetsi bwa Kagame kuva mu ntangiriro (wenda ukuyemo igihe yashingwaga n’igihe yarwanaga), ku butegetsi yatangiranye ikinyoma, ubugome n’umutima w’ubwicanyi, buvugirwa kugeza ubu mu matamatama gusa, kubera ubwoba. Ubwo buhamya buracyakomeza, Umuseso urimo kugeza ku banyarwanda ibyo Sebarenzi yivugira mu gitabo cye-ntabwo ari amazimwe. Kajeguhakwa, Karegeya na Kay-

►Ubuhamya ku bwicanyi n’iterabwoba bya FPR ►Karegeya, Bizimungu na Kayumba bahatse iki? ►Bombe 5 Vs Abashyigikira Kagame buhumyi

Ahatse iki? Pasiteri Bizimungu

Igihe cye nawe kizagera: Kayumba

Abitse akari imurori: Karegeya

umba bazavuga ibingana iki? Uretse uwo mugabo, hari benshi bazagaragaza ubuhamya bukubiyemo n’ibirenze ibya Sebarenzi-ntabwo abantu nka Valens Kajeguhakwa baravuga, Patrick Karegeya aracyacecetse, ibya Kayumba biracyari ibanga dore ko ‘acyitwa ko ari mu kazi’ ka Leta ya Kagame, n’abandi benshi harimo n’abacyicaye mu myanya y’ubuyobozi mu Rwanda kugeza iyi saha ariko barimo kubera impamvu zimwe na zimwe gusa, batishimye. Naho se Pasiteri Bizimungu wahoze ari Perezida, waviriye muri Leta rimwe na Sebarenzi? Abo tuvuze haruguru, nta gushidikanya bazi byinshi kurusha umuntu nka Sebarenzi, utari mu kazu ka Kagame, ndetse utari wakamenya byinshi ku ngoma ya Kagame. Kuba bazagera igihe bakavuga amabanga amwe n’amwe nkuko Sebarenzi arimo kubigenza, byo ntawabishidikanyaho kuko bamwe baranabitangiye ndetse kera-Kajeguhakwa yari yaratangiye kwandika-ababizi baribuka ibyo yanditse n’ingaruka byagize kuri bamwe. Ikibazo umuntu yakwibaza ubu ni: bazagaragaza ibingana iki? Abo bazi byinshi ku ‘bwicanyi’, iterabwoba n’ikinyoma kurusha Kabuye, none bazavuga ibingana iki? Ni ugutegereza.

Kajeguhakwa yahoze ari umunyemari ukomeye (cyangwa se tuvuge wa mbere) mu Rwanda. Yaje guhunga amaze kumeneshwa n’imitungo ye yose yarafatiriwe-afite ibyo yapfuye n’ubutegetsi bwa Kagame yari amaze kugirana nabwo umubano ukomeye kuva mu ntambara yagejeje Kagame ku butegetsi. Yahunze igihugu, amerewe nabi ku babyibuka. Hari byinshi azi ku bye n’ubutegetsi bizajya ahagaragara. Patrick Karegeya wayoboye ishami ry’iperereza ryo hanze mu Rwanda, ubu nawe ari hanze y’u Rwanda nyuma yo gushwana na Kagame, agafungwa, akamererwa nabi-kimwe na Sebarenzi, icya mbere azashyira ahagaragara, ni uko yari agiye kwicwan’ubu birazwi kandi ntabwo bituruka ahandi atari kuri we-ariko hari igihe azabisobanura neza, bikumvikanira buri wese. Ku bw’abantu nka Karegeya, amabanga y’intambara za Kongo, ‘operation’ za DMI na NSS byagiye bivugwa cyane, bizajya ahagaragara birenze uko biri ubu. By’umwihariko, imiterere n’imitegekere ya Kagame bizamenyekanira buri wese mu gihe Karegeya n’abandi nkawe nabo bazandika-harimo Kayumba mvuga, hari n’abandi benshi bazatangira ubuhamya bwabo nka Kabuye-tu-

rategereje. Kayumba we, nkuko nabivuze biracyitwa ko ari mu mwanya, ariko ibye na Kagame, amakuru ya Coup d’Etat byagiye binigirwa mu mabanga akomeye y’ubutegetsi bwa Kagame, ariko hari igihe bizajya hanze-ni igihe kitaragera. N’abandi benshi bakiri mu myanya barimo bazavuga byinshi mu gihe bazaba batakiri abafana ba Kagame buhumyi kubera ubwoba cyangwa se izindi nyungu. Undi, ni Bizimungu, wahoze ari Perezida, nawe wegujwe mu gihe kimwe na Sebarenzi-kugeza ubu ntabwo afite n’uburyo bwo kuvuga kubera amategeko n’ijisho Kagame amurindishije. Kugeza ryari? Umunsi azabona uburyo, azavuga ibingana iki? Kimwe na Sebarenzi afite ubuhamya bukomeyebuzagera aho bumenyekana. Ntabwo niriwe mvuga abandi nka Alfred Kalisa ubu ufunzwe, nawe wanyazwe ibye-ntabwo arafungurwa sinirirwa mutindaho, ariko amakuru afite, amabanga afite hari igihe bizajya ahagaragara. Abahunze igihugu bataratangariza abanyarwanda ibyo bazi, bo ni benshi-muri abo harimo abazi bike n’abazi byinshi abanyarwanda n’abandi bashyigikira Kagame batigeze bamenya cyangwa se bashimira Imana ko bitazwi na benshi.

Ubuhamya bubwira iki abashyigikira Kagame buhumyi? Ikibazo gikomeye nshaka kwibaza hano, ni icyo bene ubwo buhamya bubwira abantu nka Rick Warren, Tony Blair n’abandi nkabo bashyigikira Kagame buhumyi-cyangwa se ku nyungu ziri hagati yabo bonyine. Bazemera gukomeza kumushyigikira babe nk’abafaransa ba Habyalimana, bamushyigikiye mu bibi n’ibyiza byose kugeza ku munota wa nyuma? Ni ukubitega amaso. Hano ariko, umuntu anibaza ku banyarwanda nabo bahisemo inzira yo guceceka, gukorera ku bwoba, banga kugaragaza ibibi bikorwa, ahubwo bagasingiza Kagame buhumyi batitaye ku iterabwoba n’ikinyoma kiri mu butegetsi bwe-bazakomeza kugeza ryari? Hano, byumvikane neza ko, byakabaye kuri Kagame n’abamushyigikiye (harimo n’abamunenga n’ubu), ko bene ubwo buhamya bwaba intambwe yo kuva ahabi-hakagira ibihinduka ku buryo bugaragara, kuko kuba Kagame yakomeza gutegeka atari ikibazo; ikibazo ari ugukomeza gutegeka hejuru y’ikinyoma n’iterabwoba, bitanga icyizere gike ku maherezo y’u Rwanda n’abanyarwanda. Ibyo ndabivugira ko kunenga Kagame akenshi byumvikana nko kumwanga no kwanga ingoma ye-ni kimwe mu byo ubwo buhamya bugaragaza kandi benshi banibonera buri munsi. Oya, Kagame agomba gufata igihe agakurikirana akamenya ko mu bamunenga n’abanenga imitegekere ye, harimo abamukunda kurusha abirirwa bamuririmba. Byamufasha bigafasha n’u Rwanda. Kugeza ubu, nta kimenyetso cyuko azabyumva vuba-ibyo nabyo kimwe n’indi myumvire nk’iyo tuvuze haruguru, biri muri kamere ye nayo ikomeza kugaragazwa n’ubwo buhamya bwe ndetse inagaragara mu mitegekere n’imivugire ye buri munsi-ni umugabo utihanganira kunengwa no kwihanganira ibitekerezo by’abandi. Ntabwo ndi umupfumu, ariko amateka agaragaza ko kwirengagiza ukuri muri politiki kimwe no mu bindi, bisoza bikoza isoni ubigira-umbajije uyu munsi nakubwira ko ari ko bizagendekera abashyigikira Kagame buhumyi uyu munsi. Bizarushaho kandi, ku bamushyigikira kubera inyungu z’inda-batinya gutakaza imirimo (abanyapolitiki n’abandi bakozi), amasoko (ku bacuruzi) n’ibindi. Charles B Kabonero

Urup. 4

UMUSESO

No 388, 28- 04 Mutarama 2010

IKINYAMAKURU KIMURIKIRA ABATURARWANDA

Managing Director Charles B. Kabonero Cell: 0788354880 Managing Editor Didas M. Gasana Cell: 0788691253 Design and layout Richard M. Kayigamba Cell: 0788671930

Dore Uko Tubibona

Congo: Impungenge z’intambara nshyashya Amakuru aturuka mu burasirazuba bwa Congo, ateye inkeke ku bakunda amahoro muri aka karere. Umwe mu basirikare bakuru ba Congo, Col. Nsengiyumva Emmanuel, aratangaza ko yitegura intambara na Leta ya Congo, ayirega imiyoborere mibi- haba mu rwego rwa politiki, cyangwa se igisirikare. Iyi yaba ari intambara ya kabiri, nyuma y’iya Gen. Nkunda na CNDP ye, ubu yo isa n’iyarangiye. Iyo ntambara ivuze abasivile bazicwa, ivuze abasivile bazavanwa mu byabo, abandi bakerekeza iy’ubuhunzi. Ni iyindi ‘cycle’ y’ubwicanyi itutumba muri kariya karere. Twe turasanga umuryango mpuzamahanga n’abaterankunga ba Congo, aho gushyira igitutu kuri Joseph Kabila ngo yirukane FDLR, bakwiye kumufasha mu kubaka ubuyobozi buhamye na ‘institutions’ zihamye, kuko nibyo bizamushoboza guhangana n’imitwe y’inyeshyamba, FDLR, bakomeje kuyogoza kariya karere. Ni gute wambwira umusirikare utazi umushahara uko usa, cyangwa se waburaye, ngo najye guhangana na FDLR, cyangwa se Mai Mai? Ni gute washishikariza abasivile ngo barwanye umwanzi, nta serivise yawe n’imwe bazi? Amafaranga n’ibikoresho amahanga atakaza kuri MONUC, nibahaye igisirikare cya Congo, gihembe abasirikare bacyo, nabo bashobore guhangana na FDLR.

Ubwanditsi

UKO MBYUMVA

U Rwanda rwishwe na Kagame, abavuga ko avangirwa, baramubeshyera

M

ugenzi wanjye Charles Kabonero, mu nyandiko ifite umutwe ugira uti: ‘Affaire Min. Musoni, Col. Muzungu Vs Me Muhizi: Indi shusho igayitse ku bategetsi mu Rwanda’, iri ku rupapuro rwa 8, agira ati: ‘Kagame ubwe byagombye kumutera isoni kuvuga ko hari ubutabera mu Rwanda, ariko nk’umunyapolitiki uri muri ‘executive’, akurikije uburyo ubutabera bwigenga, uburyo bugabanya imbaraga z’urwo rwego rundi, agomba kuba yishimiye kuba muri urwo rwego yarashyizemo abantu badafite ikibazo kuba bategekwa icyo gukora kandi bakavuga ko bigenga.’ Ndemeranya nawe 100 ku rindi. Twibutse ko iryo sesengura rya Charles, rishingiye ku nkuru yasohotse mu kinyamakuru Umuseso, ivuga uburyo Minisitiri Misoni James, w’ubutegetsi bw’igihugu, afatanyije na Col. Muzungu, babohoje imitungo y’umuturage, bakanagambanira umunyamategeko wunganiraga umwana wa nyiri imitungo, agafungwa. Charles akomeza agira ati: ‘gusa, ikibabaje cyane, ni kuba atabona (Kagame) ingaruka z’ako karengane bitera; urugero mu gihe nkuko uyu munyamategeko yarenganyijwe bagenze be babibona, kandi akaba atari n’uwa mbere, rimwe na rimwe mu nyungu z’abantu ku giti cyabo, kuba Kagame bitamwereka ko ahatakariza kurusha uko ahungukira, ni ikibazo gikomeye kuri we, ingoma ye n’abanyarwanda. Buri munyarwanda nibura yakwifuza ko Kagame yabona icyo bivuze, akagira icyo akora.’ Charles akomeza agira ati: ‘mu isesengura, iyo bibaye ku nyungu z’ingoma, umuntu yumva impamvu Kagame abishyigikiye, ariko mu gihe ari inyungu z’abantu nka Musoni, Muzungu n’abandi nkabo, bitera kwibaza ku miyoborere n’amaherezo y’ubutegetsi bwa Kagame. Gushyigikira ko urwego rupfa kubera inyungu z’abantu ku giti cyabo-abategetsi.’ Charles akomeza agaragaza impungenge n’isura mbi ku bategetsi b’u Rwanda, nko mu butabera, aho abacamanza bakora ibyo bategetswe n’ubutegetsi nyubahirizategeko. Izo mpungenge nanjye turazisangiye 100 ku rindi, ariko icyo ntemera ko gishoboka , ni aho asaba ko mu nyungu zitari iz’ingoma, Kagame yagakwiye kugira icyo akora. Kabonero ndamwumva 100 ku rindi, ababajwe n’akarengane Muhizi yagiriwe, kimwe nanjye, ndetse n’abandi banyarwanda barengwanywa kimwe na Muhizi. Usibye no kuba ntemera mu kwica igihugu, ushaka kurengera inyungu za Kagame na bagenzi be, Kagame ntacyo yakora ku bintu nka Musoni na Muzungu bakoze, kuko ariwe wabibigishije- niwe wabigishije gutegeka no gukoresha ubucamanza mu nyungu zaboniwe babikopeyeho. Ibi ndabigarukaho mu kanya. ******************* John Nkongoli, nyuma yo gufungirwa ubusa, akaza gufungurwa, yareze Leta y’u Rwanda, arayitsinda. Urukiko rw’ikirenga rwamugeneye indishyi. Ubu hashize igihe kirekire, ariko Civil Aviation Authority, kugeza ubwo

na Didas M. GASANA

twajyaga mu icapiro, ntabwo iramuha indishyi ze. Mu nzego zose za Leta yiyambaje, harimo urwego rw’Umuvunyi, aracyategereje igisubizo. Rimwe, uyu musaza yigeze kumbwira ati: ‘nibikomeza bitya, iki kibazo nzakigeza kuri Perezida Kagame, kandi azagikemura, none se Civil Aviation Authority izasuzugura na Perezida w’u Rwanda.’ Ntacyo namushubije, ariko mu mutima wanjye, nemera ko Kagame, akenshi ibibazo nk’ibyo aba abizi, rimwe na rimwe ari nawe ubishaka ko bigenda gutyo. Sinakumva impamvu CAA yasuzugura Urukiko rw’ikirenga, Primature, Urwego rw’Umuvunyi, Minisiteri y’ubutabera, Kagame ntacyo abiziho. Baba bizeye iki? ******************* Kabonero yumva Kagame akwiye kugira icyo akora kuri Musoni na Muzungu, niko byagakwiye no kugenda. Nkongoli yumva ibindi byose binaniranye, Kagame ari we wamucyemurira ikibazo. Muhizi na Nkongoli basangiye iyi myumvire n’abanyarwanda benshi, bumva ko Kagame ari we wabavana mu karengane bahuriyeho. Ni abanyarwanda benshi, barimo umuvandimwe wanjye wa hafi, umusaza w’igikwerere, wumva ko Perezida Kagame avangirwa, ariko, umuntu nka André Kagwa Rwisereka, wasiragiye inzira kenshi, wandikiye Kagame inyandiko nyinshi amusaba kurenganurwa, we abizi ukundi. Kandi siwe wenyine, ni benshi. Aha niho mpera mvuga ko ‘leadership crisis’ dufite mu Rwanda, iterwa na FPR, na ‘Chairman’ wayo. Kuba ubutabera bukoreshwa, ari byo Kabonero anenga, ni ukubera Kagame, kuko burimo abo ashaka ko bakoreshwa, bityo, niba bakora ibyo ashaka ko bakora, ko batigenga, siwe wahindukira akagira icyo akora. Reka da! None se igihe twabyandikiye, hari icyahindutse? N’impinduka Perezida akora, ziba ari inyungu ahanini za politiki, atari ugushaka imiyoborere myiza, ndavuga kugira ‘institutions’ zigenga kandi zikora akazi kazo. Turebere ibibazo bike mu gihugu mu ncamake, binatugarura kuri ‘leadership crisis’, ibyara abantu nka Musoni na Muzungu, kandi nabo ni ishusho y’abategetsi benshi mu Rwanda, nkuko Kabonero abivuga. Ubutabera ntibwigenga, kuko Kagame ariko abishaka. Kaliwabo, Cyanzayire, Businge, barakoreshwa, kuko niko Kagame abishaka. Musoni na Muzungu barabakoresha, kuko

bazi ko bakoreshwa, kandi ko Kagame ntacyo yabatwara. Iyo Kagame aza kuba ashaka ubutabera bwigenga, tuba dufite abantu nka Kiza Augustin, Mulindwa, Evode Uwizeyimana, n’abandi nkabo. Reka nibutse icyo Kiza yazize. Kiza yazize gutsindisha Leta. Ubutegetsi nyubahiriza tegeko bumukuraho, kandi bitemewe n’amategeko. Inteko ishinga amategeko irasara, ariko biba iby’ubusa. Mulindwa we yazize kugira Bizimungu umwere. Evode azira kwamagana imikorere y’ubutabera. Inteko ishinga amategeko: Juvenal Nkusi yazize iki? Gushaka kwigenga. Sebarenzi ntiyazize kwigenga, asinya itegeko riha ububasha inteko kugenzura ibikorwa bya guverinoma? No kwanga forumu? Kandi byose byiza ku gihugu? Ubutegetsi nyubahiriza tegeko bwo bite? Bizimungu yazize iki? Twagiramungu? Nkubito? Sendashonga? Bose ni ugushaka ‘transapernacy’ no kurwanya ikinyoma. Abakekwaho jenoside nka Rucagu; Kagame siwe wamuhaye umwanya, inteko ikabyanga ariko bikaba iby’ubusa. Icyo gihe, Dr. Emmanuel Ndahiro yahamagaye Sebarenzi (ni Sebarenzi ubivuga), amubwira ko Rucagu azagira akamaro. Birumvikana uwari umutumye. Gushyira Mukezamfura mu nteko, si ugushaka uwo bazakoresha? Utabumbura umunwa nka Sebarenzi? FPR se yo, irimo abameze bate? Ba ndiyo bwana, nyuma yo gusenya no kwigizayo abantu nka Mazimpaka, Bihozagara, Rwamasirabo? Nyuma y’ibi, niho urebera impamvu nta butegetsi dufite namba, dufite Kagame wenyine, kandi niko abishaka. Uko bakoreshwa, nabo bakoresha abari munsi yabo. Nubwo nemera ko hari cases Kagame aba atazi, nubwo nemera ko hari aho Kagame aba adashyigikiye ko ibintu bikorwa uko bikorwa, hamwe na hamwe, niwe uba waratumye bikorwa, ashyira mu myanya abantu badashoboye namba, badafite ‘competence’ na ‘ideology’ namba, bibyara ‘leadership crisis’. Urugero: Musoni yahurira he na Rugenera mu mari? Niyo anamenye ibintu nk’ibyo Musoni na Muzungu bakoze, abura ‘moral authority’ yo kubahana, kuko azi ko nabo bazi ko akoresha ubutabera mu nyungu ze. Ni byo Kabonero yagarutseho mu minsi ishize: Ntiwakwigisha umuntu kwiba amajwi, ukamuziza kwiba amafaranga. Nanjye nsanga utaziza umwana ingeso ukora. Iyo tuvuga ibi, tuba dushaka kwereka Perezida Kagame ingaruka z’ubuyobozi ashaka mu Rwanda. Zishobora kuba nziza kuri we, mu gihe gito, ariko ni ikirunga gitegereje kuruka, kandi kikarukira u Rwanda rwose, twese tukabigwamo, ariko abishaka, yabihindura. Ntabwo rirarenga Mr. President, kandi umwaka mushya muhire kuri wowe n’umuryango wawe. Umwaka mushya muhire kandi ku banyarwanda mwese. Cellphone: 0788691253 E-mail: [email protected]

UMUSESO

Urup. 5

No 388, 28 - 04 Mutarama 2010

ISESENGURA

Urusyo rw’ingengabitekerezo ya jenoside mu kazi

Niyo yazize: Twagiramungu

M

u mwaka wa 2003, uwahoze ari Minsitiri w’ingabo, Gen. BEM Emmanuel Habyarimana amaze guhunga igihugu, Perezida Kagame yavuze ijambo rikomeye cyane benshi bashobora kuba bamaze kwibagirwa. Kagame yagize ati: “Ababizeza ko bejeje amasaka n’ibigori, tuzabereka ko dufite icyuma kibisya…” Isesengura kuri iryo jambo, ryateye benshi ubwoba ku miyoborere ya Kagame na FPR. Iryo sesengura ryabyaye icyo umwanditsi umwe w’Umuseso icyo gihe yise politiki y’urusyo-cyangwa se tuvuge yo gusya. Gusya iki? Gusya abumva ko ‘bejeje amasaka n’ibigori’, ni ukuvuga abumva ko hari aho bahagaze bashaka kujegeza ubutegetsi bwa Kagame. Ibyo Kagame yavugaga icyo gihe byari byatangiye; mu mwaka wabanjirije uwo yabivugiyemo muri 2002, ubutegetsi bwa Kagame bwari bwashoboye gusya ishyaka rya MDR, ishyaka ryari rifite imyanya ingana n’iya FPR mu nteko ishinga amategeko, bakaba bararisenye bakoresheje iturufu y’ingengabitekerezo ya jenoside. Mu kugaragaza ko bafite icyuma gisya abizera ko bejeje amasaka n’ibigori nkuko Kagame yabivuze, icyuma cyakoreshejwe gusya MDR, ni bamwe mu banyapolitiki bayo bakoreshejwe kuyigambanira n’amaraporo ayishinja ingengabitekerezo ya jenoside. Icyo cyuma

Iramunuganuga: Bernard Ntaganda cyarakoze pee, nyuma y’umwaka umwe, Kagame aba ashimangiye politiki y’urusyo yakomeje gukoresha gusya abatavuga rumwe n’ubutegetsi kugeza ubu. Nyuma ya MDR, hari benshi bahuye n’urusyo harimo abanyapolitiki ba MDR benshi bashakaga gukomeza kuguma muri politiki nka Celestin Kabanda washatse kwiyamamariza ubudepite, bikamuviramo ibibazo byatumye ahunga, Niyitegeka Tewonesite nawe wiyamamarije ubuperezida, agahangana n’ingaruka zabyo kugeza aho gacaca imugejeje muri gereza n’igifungo cy’imyaka myinshi cyane. Hari n’abandi benshi. Hashize imyaka itandatu Kagame ashimangiye poilitiki y’urusyo, urusyo rwakoreshejwe cyane akaba ari ingengabitekerezo ya jenoside; n’ubu mu mwaka wa 2009 mbere y’amatora y’umukuru w’igihugu, rurimo kwitabazwa cyane. Nyuma y’igihe gito ashinze ishyaka, Bernard Ntaganda, Perezida w’ishyaka PS Imberakuri, urusyo ruramutogoteraho-iturufu nkuko bisanzwe, ni ingengabitekerezo ya jenoside-ngo Sena irasanga mu madisikuru ye, harimo amagamnbo yatandukanya abanyarwanda, bityo Komisiyo ya politiki ya Sena iramukurikiranaho amacakubiri, ivangura n’ingengabitekerezo ya jenoside. Ntaganda wamaze kwitaba iyo Komisiyo, yanze kugira icyo abazwa ku munsi wa mbere, ariko

Niyo yazize: Dr Theoneste Niyitegeka

nyine urusyo rwo rurateguwe kuri uwo munyapolitiki wakomeje kunenga FPR ku mugaragaro. Twibukiranye ko mbere iryo shyaka ryabanje kunanizwa kwiyandikisha no kwemerwa, ubu noneho nyuma yo kwemerwa, Ntaganda akaba yaranavuze ko aziyimamaza mu matora y’umukuru w’igihugu, igisigaye ni urusyo-ubwo muri make basanze yari amaze kwizera ko yejeje amasaka n’ibigori, barashaka kumwereka ko bafite icyuma kibisya-ni politiki y’urusyo. Ntaganda yavugiye ku mugaragagaro anenga FPR n’ubutegetsi bwa Kagame nta gutinya, ariko nta n’umwe uzi ijambo muri disikuru ze ryafashwe nk’amacakubiri, dore ko yose yandikwaga mu itangazamakuru kandi nta na rimwe hari uwigeze amusubiza amushinja kubiba amacakubiri. Ibi birego kuri Ntaganda nta gushidikanya byongeye kugaragaza uburyo mu Rwanda ingengabitekerezo ari intwaro ya kirimbuzi yo gusya abatavuga rumwe n’ubutegetsi. Ntabwo nshaka kwivanga mu kazi ka Komisiyo, ariko ndahamya ko n’umuntu umaze ukwezi mu kabari, azi neza ko mu Rwanda ukoresheje ijambo rimwe ritandukanya abanyarwanda, nta n’isaha yashyira radiyo n’ibindi bitangazamakuru bitaragushyira ahagaragara-kuri Ntaganda ntabwo byigeze biba. Ikindi, ntabwo abantu nka Tom Ndahiro baba batararisesengura ngo batangire kugusubiza kimwe

Nawe: Celestin Kabanda

n’uko na FPR itakwihangana n’icyumweru na kimwe-birazwi. Ibyo byose biragaragaza uburyo biriya birego bitunguranye kandi bifite ikindi bigamije. Icyo umuntu yahita abona, ni uko amagambo ya Ntaganda anenga FPR na Kagame ku mugaragaro atashimishije ubutegetsi, ariko kuko nta kundi bayagira icyaha, ni ukuvuga ko harimo amacakubiriigisobanuro cyabyo akaba ari isesengura rimaze gukorwa na benshi, ry’uko ubutegetsi bwa Kagame bukoresha ingengabitekerezo ya jenoside nk’iturufu yo kuniga abatavuga rumwe n’ubutegetsi. Sinzi niba hari uwaba azi cyangwa se yibuka kundusha umunyapolitiki n’umwe cyangwa se undi muntu waba waranenze ubutegetsi bwa Kagame ntashakirwe icyaha-abenshi ndetse ari icyo cy’ingengabitekerezo turimo kubona no muri 2009? Umuntu yakwemera koko ko abanenga ubutegetsi bwa Kagame bose baba bafite ibyo byaha? Biragoye kubyemera, ari nayo mpamvu iryo sesengura ry’uburyo politiki ya Kagame ishingiye ku kwikiza abanzi hakoreshejwe amaturufu nk’ayo afite ishingiro rikomeye. Ubu noneho ni n’amahire ko ubutegetsi bwa Kagame bwamaze kwinjira muri Common Wealth. Mbere ya 2010, ubutegetsi bwa Kagame buziyerekana uko buteye koko-mu gitugu, imiyoborere cyane cyane bugaragaza ibimenyetso ku byo abantu basanzwe babash-

inja-politiki y’urusyo izongera kugira ingufu cyane kandi uko bigaragara ingengabitekerezo ya jenoside n’ivangura, nirwo rusyo rwiza ubutegetsi bwa Kagame bugishaka gukoresha kurusha izindi bufite. N’ibi bigaragara, bizagora FPR cyane gukomeza guhakana ko idakoresha iturufu y’amacakubiri kuniga abatavuga rumwe nayokuko bitakumvikana ko ari cyo cyaha abayinenga bose bahuriraho kandi bakaba bakigira gusa iyo batangiye kuyinenga. Ikibabaje cyane ni uko FPR ikora ibyo byose mu gihe n’amatora yitegurira idashakamo bene abo banyapolitiki bayinenga, atari amatora ashobora kubera mu mucyo ku buryo yaba yikanga gutsindwa. Iyo ugira ngo mu Rwanda habera cyangwa hazaba amatora arimo ipiganwa ry’ibitekerezo n’impaka za politiki koko, umuntu yakavuze ko ubutegetsi bwa Kagame butinya gutsindwa. Gusa, ikizwi cyane ni uko amatora yo mu Rwanda azaba ari umuhango, ibizavamo nkuko bisanzwe, bikaba bizwi-bityo, icyo ubutegetsi buba bugaragaza muri iki gihe, ni uko badashaka gusiga iturufu n’imwe uhereye ku kunaniza abashaka kwiyamamaza mbere yuko n’amatora akorwa mu bwoba, kwica amategeko n’uburiganya nkuko byagiye bigaragara mu yabanje. Charles Kabonero

UMUSESO

Urup. 6

No 388, 28- 04 mutarama 2010

ISESENGURA

Ikinyoma, kwikubira, guhonyora: Demokarasi “made in” FPR

Kera habayeho umugabo Nyamucuruzabibi, igihe kimwe aza kujya ku isoko, atera hejuru avuga, ati nimuze mwihahire, si ukuza babura aho bakwirwa, aberetse imari basanga ni imiserebanya, bati pupupupu…, jyana hirya, vana iyo miserebanya hano. Abonye bamwamaganye arongera, ati ariko mfite indi mari itari imiserebanya, apfunduye basanga ni ibikeri, bati wa mugabo we uzabanze uhitemo imari igurika ureke gucuruza ibidacuruzika. Basomyi bacu, si kenshi umunyamakuru akora isesengura ahereye ku mugani, ariko bibaye ngombwa ko tuwifashisha kugira ngo iyi nkuru y’isesengura ize kumvikana neza. Ku itariki ya 10 Ukuboza 2009, habaye inama y’umushyikirano, mu byahavugiwe hari icyankoze ku mutima, nko kuvuga ngo’’gacaca, ubudehe, TIG, girinka, ni “made in Rwanda” (bikorerwa mu Rwanda) Iri jambo ry’icyongereza rikunze gukoreshwa mu nganda aho igicuruzwa cyose kigomba kugaragaza aho cyakorewe, byumvikana ko igicuruzwa cyiza gihesha ishema aho cyakorewe, kuvuga ko ibi bicuruzwa tumaze kuvuga haruguru bikorerwa mu Rwanda twagombye kubigurisha, simbyanze, ahubwo ni ukureba niba bikoze neza ku buryo abaziranenge babyemera . Gucuruza gacaca, hari inyungu u Rwanda ruzayibonamo? Iyo usesenguye uburyo gacaca yateguwe n’uko yakozwe, usanga itaba igicuruzwa u Rwanda rwacuruza ngo rwunguke. Abanyarwanda bari biteze ko gacaca izarangwa n’ukuri, igaca amazimwe, abakoze ibyaha bagahanwa, abarengana bakarenganurwa, ubutabera bukabera bose. Ahenshi si ko byagenze ingero zirahari kandi zifatika, urwa hafi, ni umusore Murengezi Gabriel, umuhungu w’uwahoze ari konseye wa Nyarugenge mu myaka ya za 90, ufunze imyaka 15, gacaca ya Cyahafi yamugize umwere, aho gutaha, gacaca ya Nyarugenge isanzwe igenda kuri uyu muryango, cyane ku kibazo cy’umutungo, agatsiko k’abacuruzi barimo Rumongi Ronger baregera amafaranga bahawe na Leta y’ubumwe, ikiyemeza kumushinja icyaha cyo gufata ku ngufu , x w’umushinja akaba yaramusabye amafaranga ngo abihakane, kuko ntacyo yiyagiriza yanze kuyatanga, bimuviramo guhabwa igifungo cya burundu. Intandaro nta yindi, ni urubanza bariya bacuruzi baregamo se Mbyariyehe. Ngo gacaca, ni igicuruzwa u Rwanda rwatwara hanze? Kiracyafite ibibazo by’uko gikoze. Gacaca yaba igicuruzwa ite abakoze jenoside baragororewe ubuminisitiri, ubudepite, no kuguma mu nzego za gisirikare, ukarenga ugafunga ba nyarucari b’abaturage bahawe amabwiriza yo kurandura inyoko ntutsi n’abo wita ko ari abere, byajya kubahama

Ibi ni ibyacu: Perezida Paul Kagame ukabacikisha, iyi niyo produit(igicuruzwa) uzatanga ku isoko ngo igurwe? Nta mukiriya izabona uretse guhomba. Gucuruza ubudehe ngo abanyarwanda bikuye mu bukene kandi uzi neza ko amavunja yiyongereye, bwaki yibasiye umubare utari muto w’abanyarwanda, Unicef yamaze kugaragaza ko abana 50% bagwingiye, wagaragaza ko iki gicuruzwa cyakunguka ute ? Simbihamya. Girinka munyarwanda nako munyamuryango wa FPR, kuba yaba igicuruzwa, ni ukwibeshya, inka uko zatanzwe abanyarwanda bakurikiye iriya nama barabyiyumviye, zahawe ba nde? Zatanzwe zite ?(abanyacyama), izatanzwe zimeze zite?(iz’imigata nizo nyinshi). TIG kuyigira igicuruzwa wagurisha ni ugukabya, nawe se umuntu wishe abantu 200 wenyine kumubwira ngo naharure umuhanda imyaka ibiri yitahire, bitaniye he no kumubwira ko icyaha yakoze sosiyete nyarwanda igifata nko kwiba igitoki ? FPR uwayihuza na wa mugani natangiye nshaka kuvuga ntiyaba atambikiriye, iragurisha imiserebanya(ibyo tumaze kuvuga) yanengwa ikazana ikinyoma, kwikubira, guhonyora demokarasi, nabyo bigacuruzwa, bitaniye he no guhindura igicuruzwa ukazana ibikeri twavuze? Ikinyoma, ni kimwe mu bicuruzwa bikuru FPR yashyize imbere ngo kiyibyarire inyungu, duhereye muri iriya nama y’umushyikirano aho Barikana Eugene yateruraga akavuga ngo hari indi nkuru itugezeho ivuga ko Perezida Obama mu ijambo avugiye Oslo muri Norway(Norvege) avuze ko iki gihembo hari n’abandi bagombye kukibona nka Paul Kagame, Perezida w’u Rwanda, asaba gukoma amashyi. Ibi byatumye njya gushaka iyi speech(discour), nyivana kuri yahoo news,

Yabeshye abanyarwanda: Eugene Barikana ku mutwe wagiraga uti’’Text of Obama’S Nobel Peace Prize speech. Nasanze aya magambo Barikana yavuze ntaho ari na hamwe Aho Obama yakomoje ku Rwanda, ni aho yagize ati: “That is why we honor those who return home from peacekeeping and training abroad to Oslo and Rome; to Ottawa and Sydney;to Dhaka and Kigali-we honor them not as makers of war, but as wagers of peace. Mu kinyarwanda umuntu agenekereje ni ukuvuga ngo’’Niyo mpamvu twubahiriza abavuye mu bihugu byabo, tugomba kwubaha abantu baba bavuye mu murimo wo kubungabunga amahoro ku isi, baba bavuye Olso na Roma, bavuye Ottawa na Sydney, bavuye Dhaka na Kigali-ntitububaha nka ba gashozantambara ahubwo tububaha nk’abantu bitangiye amahoro.” Aha niho honyine Kigali yajemo, kuvuga ubeshya abanyarwanda aka kageni, ni ikinyoma cyimbitse cya FPR. Ntawamenya wenda Barikana umukada ukomeye, yashakaga gutangira kampanye igihe kitaragera n’ubwo gukoresha ikinyoma atari bwo buryo nyabwo yagombaga gukoresha, niba abeshye atyo ntabihanirwe, kuki urukiko rwahanishije umunyamakuru Assumani Niyonambaza umuyobozi w’ikinyamakuru Rugari igihano cy’imyaka ibiri ko yabeshye urukiko? Iyo aba muri FPR ntacyo aba yarabaye, aba yarabaye umwere, ikinyoma ni igicuruzwa cyemewe mu cyama. Ikindi kinyoma cyavugiwe muri iyo nama, ni ikibazo cy’inka zahawe abategetsi n’abifite. Iyo FPR yihandagaza ikamagana abo bayobozi bazitanze ndetse nabo bakiheraho birantangaza! Iyo babanza gusobanurira abanyarwanda icyo bahereyeho ko atari ukuba uri umukene, ahubwo ari ukuba mbere na mbere uri muri FPR ntibyari kumvikana . Ubu se birengagije induru abakombozi bo

muri PSD n’andi mashyaka bavugije ko bimwa ziriya nka kubera ko batari muri FPR. Kuba nta bakene bazibonye, ni ukuvuga ko FPR itagira abakene. Bazimwa kuko abaturage ba nyarucari batazi iby’amashyaka, wa mugani ngo abajya muri politike ni abize. “Made in FPR” yindi ni ukwikubira, kuva demukarasi yo gusaranganya ubutegetsi yashyirwa ahagaragara ubwo zahindaguraga imirishyo, Leta yiyise iy’abatabazi igakamura imfundiko, MRND y’abicanyi igasimburwa na FPR y’abanyakuri, ntibyigeze byubahirizwa, minisiteri andi mashyaka yagiye azitakaza ari ko FPR izigarurira, PSD isigaranye minisiteri y’abakozi nayo yabaye icyuka, kuko komisiyo yo gutanga akazi iyoborwa na FPR, Murekezi yavuga ko ayobora iki? Indi minisiteri PSD yari isigaranye, ni iya mine ibidukikije n’amashyamba, ubu PSD yasigaranye ibidukikije n’ibishanga, Kamanzi yavuga ko afite minisiteri yihe? PL isigaranye minisiteri y’urubyiruko, Mitari hari akazi gakomeye afite? Kwikubira kwa FPR kutari uko ni ukuhe? Aha ni muri politiki. Mu bukungu, FPR niyo ifite umutungo w’igihugu ku buryo bugaragara, amasosiyete akomeye ni ayayo, akazi keza gatuma umuntu abaho neza, ni ak’abanyamuryango. Biratangaje kubona urugo rumwe ruvamo abayobozi babiri, umwe ni General, undi ni umunyamabanga uhoraho muri minisiteri runaka. Umukati wa gato uragenda uba muto kandi abawukeneye ni benshi. Ni ukuvuga ko na ba bandi twavugaga ko baryamiwe, nabo utwanya bariho bagiye kuzadutakaza, niko bigiye kuzagenda. Guhonyora demokarasi ni “made in FPR” ijana ku ijana, mu myaka 15 nta mashyaka ya opozosiyo arabasha gukorera mu

Rwanda, n’ashaka kuvuka ahita aseswa ako kanya. Niba FPR ifite demokarasi nifungure Ntakirutinka, buriya arazira iki? Kuki yima ibyangombwa aba FDU ya Ingabire Victoire? Kuki itareka ishyaka Green Party ngo rikore? Nibe aumugabo ireke PS Imberakuri yisanzure, noneho ngo iririwe ntiraye, nyuma yo kuyitezamo umwiryane bigaswata. Me Ntaganda Bernard, agomba kwitaba Sena, ikizavamo nta kindi uretse kuvuga ko iri shyaka rihagaritswe, rikaba ubwa MDR ishyaka ry’umucyo, PDRUbuyanja ya Pasteur Bizimungu na ADP Mizero ya Kabanda Celestin. Demokarasi ya FPR nk’uko byavugiwe mu nama y’umushyikirano, ngo ni ukwitaba telefoni z’abaturage muri uwo mubonano, ngiyo demokarasi abanyarwanda bagomba kwemera ko ari yo ibabereye-FPR. FPR ikwiye gusubira mu cyatumye ifata imbunda ikavanaho ubutegetsi bw’abahezanguni ba MRND, ikirinda kugwa mu mutego wabo. Niba nta tandukaniro, ntacyo yaba ibereyeho, u Rwanda rwapfa gutegekwa na PDI ya Mukama itagira abayoboke n’akayihayiho ka politiki. Mfatiye ku magambo Perezida wa Repubulika akaba na Perezida wa FPRInkotanyi yavuze ubwo habaga kongere ya munani, ikaba yaraje no kongera kumutorera kuyobora uwo muryango, hari icyo yavuze twemeranyaho, aho yagaragaje ko FPR igomba kwerekana ikinyuranyo n’abayibanjirije, niba hari ibyo irimo gukora ubu kandi ari byo byatumye ifata umuheto, ntaho yaba igana. Kimwe mu byo yarwaniye gikomeye ni demokarasi. FPR yarwaniye ko abanyarwanda bakwisanzura, bakagira demokarasi isesuye, impunzi zigataha ( umwami Kigeli ari he?), abanyarwanda bagasaranganya ibyiza by’igihugu. Birababaje kubona havugwa ikimenyane mu itangwa ry’akazi mu Rwanda, amashyaka ya politiki akaba ari baringa, atisanzura kubera Forum. U Rwanda ntawakwirengangiza amateka rwaciyemo, ariko si yo agomba kugira ingwate politiki y’abanyarwanda bashaka kwubaka no guteza imbere igihugu cyabo. Ibicuruzwa u Rwanda rukeneye si gacaca, ubudehe, girinka, TIG, kuko bikorwa nabi kandi umusaruro wabyo ukaba ukemangwa(bigaragara ko ibi bicuruzwa nta banyamahanga babigura), ahubwo abanyarwanda bashakire mu ikoranabuhanga no kumenya icyabateza imbere vuba kandi kinyuranye n’icy’abandi, kikaba umwihariko w’abanyarwanda abandi bazaza gushaka, nk’uko imodoka TOYOTA ishakirwa mu Buyapani. Alphonse Mugabo

UMUSESO

No 388, 28 -04 Mutarama 2010

Urup. 7

ISESENGURA

Ukuri: Abanyarwanda benshi nta mahoro bafite - ►impamvu u Rwanda ruri mu bihugu bya mbere ku isi, aho abenegihugu

badafite amahoro n’umutekano

Nkuko bisanzwe, mu ijoro ryo ku wa 31 Ukuboza rishyira iya 01 Mutarama 2010, Perezida Kagame azavuga ijambo risoza umwaka kandi ritangiza undi. Nta gushidikanya, mu byo azavuga muri disikuru ye, harimo ko abanyarwanda bafite amahoro n’umutekano kandi ko ubutegetsi bwe buzakomeza kubishimangira. Yego, ni kenshi wumva abategetsi b’u Rwanda n’abandi banyamahanga babushyigikira ‘buhumyi’ cyangwa ku nyungu zitandukanye batangaho u Rwanda urugero nk’igihugu gifite amahoro. Abo bose birengagiza nkana cyangwa kubera kutabimenya ibintu bikomeye mbere yo kwemeza icyo kinyoma kibisi-ndahamya ko ari ikinyoma kuko nemeza ijana ku ijana ko u Rwanda ahubwo ruri mu bihugu bya mbere ku isi, aho abaturage benshi, birumvikana uretse ‘abanyakazu’ n’abandi bake, badafite amahoro. Mu kugaragaza impamvu abanyarwanda badafite amahoro na gihamya zivuguruza abemeza ko mu Rwanda hari amahoro n’umutekano, ndibanda cyane cyane ku cyo amahoro aricyo n’isesengura ry’ibisobanuro byaryo hamwe n’ibibera mu Rwanda, bitwereka neza ko abanyarwanda bari mu baturage badafite amahoro ku isi. Avuga ku mahoro, Dalai Lama, umuyobozi wa Tibetan yagize ati: “Peace in the sense of the absence of war is of little value to a person who is dying of hunger, or cold. It will not remove the pain of torture inflicted on a prisoner of conscience. It does not comfort those who have lost their loved ones through floods caused by senseless deforestation in a neighboring country. Peace can only last where human rights are respected, where the people are fed, and where individuals and nations are free. Responsibility does not lie with the appointed or elected leaders of our countries or with those who have

Umufana: Tony Blair been appointed or elected to do a particular job. It lies with each of us individually. When we have inner peace, we can be at peace with those around us.” Mu kinyarwanda ngenekereje, bivuze ngo; “Amahoro ajyanye n’uko nta ntambara ihari ntacyo bivuze ku muntu urimo kwicwa n’inzara cyangwa ubukonje. Ntabwo byavura ububabare bw’imfungwa y’ibitekerezo yishwe urubozo. Ntabwo bigabanya agahinda k’abatakaje abavandimwe babo mu myuzure iterwa no gutema ibiti mu gihugu cy’abaturanyi. Amahoro aboneka gusa iyo uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa, abantu bafite ibibatunga bihagije, kandi abantu n’ibihugu byigenga. Ntabwo ari inshingano y’abategetsi bashyirwaho n’abatorwa gukora imirimo runaka. Birareba buri wese. Iyo dufite amahoro imbere mu mitima, tubana neza n’abaturi iruhande.” Inzara n’ubukene n’uburenganzira bwa muntu Mbaje guhuza amagambo y’uwo

Perezida Paul Kagame mugabo na politiki n’ibibera mu Rwanda, kugeza uyu munsi, amahoro asobanurwa gusa ikigaragara ari ukuba nta ntambara, imipaka irinzwe n’imbere mu gihugu nta ntambara y’amasasu. Ibyo, nkuko Dalai abivuga agaciro kabyo ni gato cyane. Mu gihugu nk’u Rwanda muri iki gihe, aho abantu bashonje, abana n’abantu bakuru barwaye bwaki, ubukene buterwa n’impamvu za politiki zizwi, abaturage bamwe cyane abacitse ku icumu badafite aho bakinga umusaya, kuvuga ngo hari amahoro kubera ko nta ntambara; nta gaciro bifite. Nsanzwe mbivuga ko kuvuga ko hari umutekano, abaturage badafite ibiribwa bihagije, baba mu mwijima abandi badafite aho barara, ari ugushinyagura. Nyamara abirirwa babivuga, ibyo barabizi. Indi ngingo umuntu yavugaho hano, ni iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu; nta mahoro ashobora kuboneka uburenganzira bw’abantu butubahirizwa.

Aheze muri gereza: Ntakirutinka Charles Kugeza ubu mu Rwanda, uburenganzira bumwe uretse no kuba butubahirizwa, nta n’ikimenyeso ko bizigera bikorwa. Muri ubwo, harimo uburenganzira bwo kwisanzura mu bitekerezo ku benegihugu ndetse n’ubwo kwishyira hamwe yaba mu mashyaka n’amashyirahamwe. Imbere y’amategeko naho ubusumbane n’akarengane ni byose-u Rwanda, ni kimwe mu bihugu, umuntu wubaha umutima nama we atahingutsa izina havugwa ibijyanye n’ibihugu bigendera ku mategeko. Hanyuma ngo amahoro? Kuri iyo ngingo y’uburenganzira bwa muntu, nubwo nta ntambara iri mu gihugu, kubera imiyoborere iriho, umunyarwanda ntashobora kugira amahoro azi ko isaha n’isaha ashobora kwamburwa ibye cyangwa se kurenganywa mu buryo bwose-uko niko abanyarwanda bameze. Benshi imitima ihora ihagaze batinya gufungirwa ubusa, guhohoterwa n’ibindi bikorwa bibangamiye uburenganzira

bwa muntu. Hejuru y’ibyo, ntibizera kuba barenganurwa mu gihe bibaye, nabyo bikaba bitatuma bagira amahoro. Iby’imfungwa za politiki byo sinirirwa mbigarukaho, birazwi. Kuri iyi ngingo yose muri rusange, abanyarwanda bonyine bumva bafite amahoro, ni ‘abanyakazu’, ni ukuvuga abari mu kazu k’ubutegetsi badafite aho bahurira n’inzara, batikanga kurenganywa, ahubwo usanga bari mu barenganya. Ntabwo ari Dalai wenyine ugaragaza ibyo abavuga amahoro ku Rwanda bibeshyaho, Dorothy Thompson, umunyamakuru w’umunyamerika wamenyekanye cyane kugeza mu 1961, yagize ati: “Peace has to be created in order to be maintained. It s the product of faith, strength, energy, will, sympathy, justice, imagination and the triumph of principle. It will never KOMEZA KU URUP 8

Urup. 8

ISESENGURA

UMUSESO

No 388, 28- 04Mutarama 2010

Ukuri: Abanyarwanda benshi nta mahoro bafite

BIKURIKIRA URUP 7

be gained by passivity and quietism”. Ibi mu kinyarwanda bishatse kuvuga ngo: «amahoro agomba kuremwa (kubaho), kugira ngo ashobore kuramba. Ayo mahoro, ni umusaruro wo kwizerana, imbaraga mu bitekerezo n’umubiri, ubushake, imbabazi, ubutabera, gutekereza no no gutsinda kw’agaciro. Ntashobora kuboneka, abantu bigira ba ntibindeba no guceceka”. Hellen Keller, umutegarugori utaravugaga, atanumva ariko akaza kuba umuvugizi w’uburenganzira bwa muntu ukomeye akaba yarabayeho hagait ya 1880 na 1968, we yagize ati: “I do not want peace that passes understanding, I want understanding that brings peace.” Ibi bishatse kuvuga ngo: “Sinshaka amahoro atuma ntasobanukirwa (akuraho gusobanukirwa) ahubwo ndashaka gusobanukirwa kubyara amahoro.” Kutizerana, guceceka n’ubutabera Dusesenguye iby’aba babiri nabo byoroheye buri wese ubishaka kumva impamvu u Rwanda ruri mu bihugu bya mbere bidafite amahoro ku isi. Dorothy aravuga ibintu byinshi ariko reka twibande ku butabera, gutsinda kwa ‘principle’ no kwizerena. Hanyuma akavuga ko amahoro adashobora kuboneka kubera abantu kwigira ba ntibindeba no gucecekaubwo no gucecekesha. Tubihuje n’u Rwanda ku butegetsi

bwa Kagame, ingingo yo guceceka kw’abantu niyo umuntu yaheraho. Ubutegetsi bwa Kagame bwimakaje politiki yo gucecekesha abantu bagatinya kuvuga icyo batekereza batinya ingaruka byabagiraho, nyuma y’uko guceceka bikitwa ko hari amahoro. Ni ikinyoma gikomeye kuko nkuko Dorothy yabigarutseho nta mahoro aturuka mu guceceka. Kubuza abantu kuvuga amoko kandi muri bo bakiyemera nta mahoro bitanga-icyiza cyakabaye kubareka bakavuga, bakajya impaka kugeza bageze ku cyo bumvikanaho. Hano, umuntu agaragaza ko urugero ku bijyanye n’ububwe n’ubwiyunge buvugwa cyane ku Rwanda, hari ukwibeshya cyane kuko icyabaye ubu, ni uko abantu bakanzwe bagaceceka, ariko imbere nta kwizerana nta no kwihanganirana – nta kindi gisobanuro cyuko umunsi ku wundi wumva ngo umuntu arashinjwa ingengabitekerezo ya jenoside-nta kwizerana guhari, nta n’ukuri, ubundi n’ibyo birego nkuko bimaze kmenyekana bikaba rimwe na rimwe bihimbirwa abatavuga rumwe n’ubutegetsi nabyo bikaba birushaho kubuza abenegihugu amahoro n’umutekano. Muri politiki y’u Rwanda, guceceka niyo turufu FPR ikoresha kugaragaza ko nta kibazo gihari-kandi mu by’ukuri benshi imbere muri bo bashira. Kugeza uyu munsi ahubwo kuvuga kenshi bifatwa nko kubangamira amahoro. Ujya kumva

ukumva ngo umuntu imvugo ye cyangwa ibikorwa byahungabanyije ituze rusange rya rubanda, bikaba bibaye icyaha. Icyaha nyakuri aba afite, ni ukuvuga, kuko ubutegetsi bushaka ko abantu baceceka, ibikorwa n’ibiba ntibimenyekane, hanyuma bise nk’ibidahari. Ibyo ni ikimenyetso cyuko nta mahoro ahari kimwe n’uko byo ubwabyo bibuza amahoro abacecekeshwa. Ibyo na none bihura n’imyumvire ya Hellen, uvuga amahoro akuraho gusobanukirwa-abanyarwanda urebye bari mu mahoro yakwitwa yo gusa hatabayeho gusobanukirwa. Tugarutse kuri Dorothy, uvuga ubutabera no gutsinda kwa ‘principle;’ tukabihuza n’u Rwanda rw’iki gihe, biteye agahinda kumva umuntu avuga amahoro n’uburyo abanyarwanda birirwa barira kubera kubura ubutabera mu gihugu cyabo n’akarengane kajyana nabyo. Nibyo, biroroshye kumva ko mu Rwanda nta mahoro ahari nkuko abashinzwe ‘propagande’ y’ubutegetsi bwa Kagame bashaka kubyumvikanisha. Ni ikinyoma gikomeye. Kuba abanyarwanda benshi badafite amahoro nibyo ntandaro ya mbere yo kuba bakomeje guhunga igihugu cyabo-abahunga kubera gutinya kwicwa, gufungirwa ubusa, inzara no kunanizwa gukora n’ibindi bose baba bashaka aho babona amahorohanyuma kuko haba harabibwe ikinyoma cyuko amahoro ahari, ubutgetsi busabwa guhora buhakan-

ya n’ibyo bavuga bamaze guhunga. Ariko ushobora kumvikanisha ute ko umuntu yaba afite amahoro ijana ku ijana, nta n’icyaha afite agahunga igihugu cye? Abategetsi bacu, ni abatekenisiye, ibyo babisobanura bavuga ko baba bashaka kwigira hanze gushaka imirimo n’ubuzima-yego, wenda kuko mu Rwanda nta buzima. Abandi ngo ni abanyabyaha bahunga ubutabera – ariko hari benshi bahunga nta cyaha bafite bashinjwa. Gusa, ni ikinyoma, kuko utakumvikanisha ku iyo ari yo mpamvu, abantu bahungira mu gihugu nk’u Burundi gikennye cyane no kurusha u Rwanda – hari abanyarwanda babarirwa mu magana, u Burundi buherutse kwima ubuhungiro, bashaka guhabwa ubuhugiro m Burundi. Byakumvikana gute? Ukuri guca mu iziko...

Umuseso aremeza ko intambara nshyashya itutumba mu karere ka Kivu y’amajyepfo. Amakuru atugeraho aremeza ko umu Colonel wahoze mu ngabo za Congo (FARDC), witwa Emmanuel Nsengiyumva, amaze ibyumweru birenga bibiri yarigometse, akaba yitegura intambara kuri Leta ya Kinshasa. Amakuru atugeraho yemeza ko afite abasirikare benshi ayoboye, barimo abahoze muri CNDP, ya Gen. Laurent Nkunda. Avugana n’Umuseso kuri Telefone kuwa 21 Ukuboza 2009, Col. Nsengiyumva Emmanuel, yadutangarije

ko impamvu yo kwigomeka kwe, ari imitegekere mibi ya Leta ya Congo, byaba mu rwego rwa politiki, byaba mu rwego rwa gisirikare. Ati: “kuva twinjizwa mu gisirikare cya Leta, kuva muri Mutarama 2009, bamaze guhembwa inshuro eshanu gusa, abasirikare bacu nta ration bahabwa, nta mibereho, Leta ya Kabila irananiwe.” Col. Nsengiyumva, uvuga neza ururimi rw’ikinyarwanda, yadutangarije ko yashinze ibirindiro ahitwa Walikale, mu ntara ya Kivu y’amajyepfo. Ikiganiro nticyakomeje, kuko

telephone ye yacitse, twanamuhamagara ikajya ivaho. Niba ibyo avuga aribyo, amahoro muri kariya karere, si ayo mu minsi ya vuba. Niba ibyo atangaza ari byo, Col. Nsengiyumva, abaye umusirikare wa kabiri w’ingabo za Congo, wigometse, agashoza intambara muri Congo, nyuma ya Gen. Laurent Nkunda, warwanye na Leta ya Congo igihe gisaga imyaka ibiri, ariko akaza kurangiriza intambara ye muri kasho mu Rwanda.

Amahoro nyayo yaboneka ate? Hano naho, reka twifashishe amagambo y’umuhanzi, akaba n’umwanditsi w’umunyamerikakazi, Jimi Hendrix wagize ati: “When the love of power overcomes the power of love, the world will see know peace. Ibi bishatse kuvuga ngo: “Igihe imbaraga z’urukundo zizasumba gukunda kugira imbaraga, isi izamenya amahoro.” Mu Rwanda naho, ibyo twavuze byinshi nko gucecekesha abantu, kubarenganya no kutubahiriza uburenganzira bwabo ahanini biterwa n’ubutegetsi bushishikajwe no kugira imbaraga nyinshi ari byo

bashyize imbere. Ubutegetsi bwa Kagame buhora bwikanga icyatuma butakaza imbaraga bashaka kugira, bityo bagahora bahonyora uwari we wese uvuze, unenze n’ibindi nk’ibyo. Ibyo byatumye FPR itakaza ‘quality’ yahoranye ishingwa; y’urukundo. Abategetsi nta rukundo bafitiye abo bategeka bityo no mu baturage ntarwo kuko ntawe urubatoza. Ibyo rero, ni inzitizi y’amahoro n’umutekano nyabyo ikomeye. Kugira ngo ayo mahoro aboneke, ni uko bihinduka (simvuga ubutegetsi ndavuga imyumvire n’imikorere), imbaraga z’urukundo zigasumba gukunda kugira imbaraga nyinshi bigaragazwa n’ubutegetsi bwa Kagame. Gusa, ntabwo biri hafi, bityo n’amahoro si aya vuba aha mu Rwanda-ndizera ko ibyo nta macakubiri, ingengabitekerezo ya jenoside cyangwa ivangura birimo. Hamwe nibyo, byaba byiza, aho kuzavuga ko hari amahoro, mu gutangiza umwaka mushya, Kagame atanze kado y’icyizere ku banyarwanda, ko ntawe uzongera kuzira ibitekerezo bye, ntawe uzongera kuzira ko yavuze, akizeza ko ubutabera bugiye kubohoka bukigenga, akarengane kagashira n’ibindi nk’ibyo byatuma abanyarwanda bagira amahoro nyayo ubu byagizwe umwihariko wa bake bamuri iruhande. Charles B Kabonero

Nkunda No. 2: Umukoloneli wa Congo yigometse, arategura intambara

P

erezida wa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, ubu ari ku gitutu cy’amahanga, kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo, yirukana FDLR, inyeshyamba, akanarinda n’abaturage be. Mu minsi mike ishize, Joseph Kabila yahaye ‘ultimatum’ abarwanyi ba FDLR kuba bashyize intwaro hasi, cyangwa se akabagabaho ibitero simusiga. Igitsure cy’amahanga na ‘ultimatum’ ya Kabila biratanga icyerekezo cy’amahoro muri kariya Karere, ariko ni icyuka gusa. Ubu, amakuru agera ku kinyamakuru

Didas M. Gasana

Abonye umugwa mu ntege: Nkunda

UMUSESO

No 388, 28 -04 Mutarama 2010

Urup. 9

AMAKURU

Rwanda: Amakuru akomeye yaranze umwaka wa 2009

Yarahafashe: Alfred Mukezamfura Umwaka wa 2009 watangiranye n’inkuru yatunguranye- ifatwa rya Gen. Laurent Nkunda. Nkunda, wari umaze igihe kitari gito arwanya ubutegetsi bwa Kabila, yishyize mu maboko y’igisirikare cy’u Rwanda, ku wa 22 Mutarama 2009, nyuma gato y’itangira ry’urugamba kuri FDLR, ingabo za Congo n’iz’u Rwanda zahuriyeho, kuva ku wa 20 Mutarama 2009. Ifatwa rya Nkunda, ryatewe na raporo y’akanama k’impuguke z’umuryango w’abibumbye ku mirwano yo mu burasirazuba bwa Congo, yashyize ahagaragara ko u Rwanda rutera inkunga inyeshyamba za CNDP, zari ziyobowe na Nkunda, ndetse ko Leta ya Congo, ifasha FDLR, irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda. Nyuma y’iyo raporo, ibihugu bya Suwede n’u Buholandi, byahagaritse inkunga byageneraga u Rwanda. Leta ya Kigali yahise yotsa igitutu Nkunda guhagarika imirwano, aba ibamba, CNDP icikamo ibice, bamwe binjizwa mu gisirikare cya Congo, ari

Amafaranga yaranyerejwe: Everlyn Kamagaju nako imirwano ya ‘Operation Umoja Wetu’ yatangiraga. Nkunda, mu mayirabiri, atanga imihoho. Kuva icyo gihe, Nkunda afungiye mu Rwanda, ari nako yakomeje kwiyambaza ubutabera ngo afungurwe, ariko, kugeza iyi saha, akaba akiri mu munyururu. Nyuma yaho urukiko rwa gisirikare, inkiko za Nyarugenge na Rubavu, zose zitereye utwatsi ikirego cya Nkunda, urukiko rw’ikirenga rukaba rwaremeye kuburanisha urwo rubanza, mu ntangiriro z’umwaka wa 2010. Ihunga rya Mukezamfura Mu ntangriro za Werurwe 2009, uwahoze ari Perezida w’inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite, Alfred Mukezamfura, yahisemo kwerekeza iy’ubuhungiro, nyuma yaho abamukingiye ikibaba ukuboko kurekure kwa Gacaca, bamugaragarije ko batakimukeneye mu nteko. Ku wa 13 Werurwe nibwo ishyaka rya PDC ryabonye ibaruwa ya Mukezamfura, kugeza ubu ubarizwa mu gihugu cy’u Bubiligi, asezera ku buyobozi bw’iryo shyaka.

Mukezamfura ni umwe mu bayobozi bakekwagaho kuba baragize uruhare muri jenoside y’abatutsi yo mu 1994, akaba yari ku rutonde rw’abitaba gacaca gukurikiranwaho urwo ruhare baba baragize muri jenoside. Miliyari 6 zaburiwe irengero Nkuko byagenze kuva mu myaka ine ishize, umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, Everlyn Kamagaju, yagaragaje, muri raporo y’imikoreshereze y’imrai ya Leta y’umwaka wa 2007, ko akayabo kagera kuri miliyari 6 kaburiwe irengero. Nkuko bigaragazwa na raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, Everlyn Kamagaju, yerekana imikoreshereze y’imari ya Leta y’umwaka warangiye ku wa 31 Ukuboza 2007, yashyizwe ahagaragara ku wa 23 Werurwe 2009, Leta yasohoye amafaranga agera kuri miliyari esheshatu na miliyoni magana atanu makumyabiri n’enye (6.524.000.000) hatagaragazwa icyo ayo mafaranga yakoze (justifying documents). Gusa, inzego n’ibigo bya Leta bya-

Yatangiye 2009 nabi: Gen. Nkunda baruwe bikaba bigize 60% bya bije yose y’u Rwanda. Bije y’u Rwanda y’umwaka wa 2007, ikaba yaranganaga n’amafaranga miliyari magana atanu n’eshatu (503.000.000.000). Ni ukuvuga ko muri miliyari 301 (60% bya bije yose), amafaranga angana na miliyari esheshatu n’igice yangijwe. Mu ncamake y’iyo raporo, umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta yagaragaje ko inzego n’ibigo bya Leta 13 byagaragaje impapuro zose zigaragaza ko byakoresheje amafaranga, inzego n’ibigo bya Leta 9 bikaba byarubahirije amabwiriza agenga imitangire y’amasoko, naho inzego n’ibigo bya Leta 3 akaba ari byo byashoboye kugaragaza ibitabo by’icungamutungo (books of accounts) bitunganye. Ku byerekeranye n’ifoto y’ikoreshwa ry’imari, umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta agaragaza ko muri rusange, hagaragayemo amakosa atandukanye akomeye. Intambara kuri ruswa Ishingiye kuri iyo raporo, n’izindi

nk’izo zayibanjirije, ubugenzacyaha, birumvikana ko bubwirijwe n’ubutegetsi nyubahiriza tegeko, bwiraye mu bakekwaho kwangiza ibya rubanda, buroha muri gereza, kugeza aho amagereza nka 1930 (gereza nkuru ya Kigali), ibatirijwe 0830. Ngabo ba Mutsindashyaka Theoneste, Munyakazi Louis, Munyanganizi Bikoro, Gatwabuyenge Vincent, Major Paul Semana, Janvier Murenzi, n’ibindi bikomerezwa muri gereza. Itangazamakuru ryigenga mu ntambara na Leta. Umwaka wa 2009 ntiwaguye neza namba itangazamakuru ryo mu Rwanda. Nubwo ikinyamakuru Umuseso cyatangiye uyu mwaka kiri mu rubanza n’umunyemari Tribert Ayabatwa Rujugiro, n’ubu rugikomereza mu rukiko rwisumnuye rwa Nyarugenge, BBC niyo yahuye n’akaga kurushaho. Ku itariki ya 26 Mata 2009, Minisitiri KOMEZA KU URUP 10

Urup. 10

UMUSESO

No 388, 28 - 04 Mutarama 2010

AMAKURU

Rwanda: Amakuru akomeye yaranze umwaka wa 2009

BIKURIKIRA URUP 9 w’Itangazamakuru mu Rwanda, Louise Mushikiwabo yatangaje ko Leta y’u Rwanda yahagaritse by’agateganyo ibiganiro n’amakuru ya BBC yanyuraga ku murongo wa FM byakorwaga bishingiye ku masezerano hagati ya BBC na Leta y’u Rwanda. Icyo cyemezo cyaje nyuma y’amasaha make, Leta iburijemo (inize) ikiganiro Imvo n’Imvano cyagombaga guhita kuri uwo munsi. Ni ikiganiro cyumvikanyemo uwahoze ari Minisitiri w’Intebe mu Rwanda, Fawusitini Twagiramungu, uwitwa Boniface Rutayisire, Dogiteri Augustine Gukuze, Yozefu Matata n’undi munyarwanda uba mu gihugu cy’u Budage, batavuze amazina ye. Cyari ikiganiro kijyanye n’ibyari bimaze iminsi bica kuri BBC bijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge no gusaba imbabazi kw’abakoreye abatutsi jenoside. Leta y’u Rwanda rero yaburijemo icyo kiganiro kuri FM (umurongo igenzura), ku mugoroba itangaza ko ibaye ihagaritse BBC by’agateganyo. Icyo cyemezo kikaba cyaramaganywe cyane n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu nka Human Rights Watch (HRW), Reporters Without Boarders (RSF), na Committee to Protect Journalists. Nyuma, BBC ikaba yarongeye kwemererwa gutambutsa ibiganiro byayo kuri FM mu Rwanda. Nyuma ya BBC, Ikinyamakuru Umuseso nacyo nticyorohewe. Hashize amezi make, Inama nkuru y’itangazamakuru isabye Minisitiri w’itangazamakuru, Louise Mushikiwabo, kugihagarika amezi atatu, kubera isesengura iki kinyamakuru cyakoze, rigereranya ubutegetsi bwa Kagame n’ubwa Habyarimana, ariko ntibyabaye. Nyuma y’ibyo, haje urubanza rw’umunyamakuru Gasasira John Bosco w’muvugizi, ahanganyemo n’umushinjacyaha Bosco Mutangana, na Dr. Diane Gashumba. Uru rubanza rukaba ruri mu bujurire. Mu rukiko rw’ibanze, Umuyobozi w’Umuvugizi, John Bosco Gasasira, akaba yari yahanishijwe igihano cyo gutanga amande y’amafaranga y’u Rwanda yose hamwe ahwanye na miliyoni eshatu n’ibihumbi Magana ane (3,400,000 Frw). Kimwe n’Umuvugizi, n’ikinyamakuru Umuseso nacyo cyarezwe na Minisitiri Musoni Protais. Ubwo twajyaga mu icapiro,

Yarezwe kwica Habyarimana: Kagame iki kirego cyari kikiri mu bugenzacyaha. Urupfu rwa Habyarimana n’ubwicanyi bwa APR: Bombe 4 kuri Leta ya Kigali Ku wa 16 Ukuboza 2009, nibwo inama y’abaminisitiri yemeje ko raporo ku iperereza ry’icyahanuye indege y’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda Juvenal Habyalimana itangazwa, ariko, kugeza ubwo twajyaga mu icapiro, yari ikigizwe ibanga. Iyo raporo itegerejwe na benshi, cyane cyane ko yatinze, ndetse n’abantu benshi bakomeje kwiyongera, bashinja igisirikare cya APR kuba ari cyo cyahanuye indege ya Habyarimana, kandi ko cyakoze n’ubwicanyi butari buke, mu gihe cy’intambara, na nyuma y’aho intambara irangiriye. Kugeza ubu, abasirikare bakuru b’u Rwanda bagera kuri 40 batangiwe manda zibafata n’abacamanza babiri- Jean Louis Bruguière w’umufaransa na Andreu Fernando w’umunyesipanye, kubera uruhare bakekwaho kuba baragize mu ihanurwa ry’indege ya Habyarimana, yanahitanye kandi na Perezida Cyprien Ntaryamira w’u Burundi, ari nako imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu nka Human Rights Watch, igihanganye n’urukiko mpuzamahanga rw’Arusha, irusaba gukurikirana abahoze ari abasirikare ba RPA bakoze ubwicanyi. Muri ayo mabombe, harimo ubuhamya bwatanzwe n’uwahoze ari

Juvenal Habyarimana umu ofisiye wa RPA, Captain George Rwakampala, buvuga ko ingabo za APR zishe abaturage batari bake mu gihe cy’intambara, anagaruka kandi ku isano ya RPA n’urupfu rwa Habyarimana. Muri ubwo buhamya bw’impapuro enye Captain George Rwakampala yahaye urukiko mpuzamahanga rw’Arusha (Umuseso ufite), uwo mu ofisiye wa RPA avuga ko yavutse muri Kamena 1961, akinjira igisirikare cya NRA, cyari kiyobowe na Yoweri Museveni, hanyuma akaza kwinjira igisirikare cya RPA mu mwaka wa 1990. Batangira urugamba, George Rwakampala yari Platoon Seargent muri batayo ya 3 ya RPA, yari ikambitse Lyabega, iyobowe na Kiiza. Mu mwaka wa 1991, George avuga ko yimuriwe muri ‘Charlie Unit’, yari mu birunga, iyobowe na Captain Mico. Muri Nzeli 1993, George avuga ko yimuriwe ahitwa Nyamicucu, ahahoze mu ntara ya Byumba, aho batayo ya Lukaga ya Afande Kayonga yategurirwaga. Iyo batayo yagombaga koherezwa muri CND, kurinda abanyepolitiki ba FPR bagombaga kwinjizwa muri Leta, hakurikijwe amasezerano y’amahoro ya Arusha. George akomeza avuga ko iyo batayo yari iyobowe na Afande Kayonga, yungirijwe na Afande Kwikiriza, naho Intelligence Officer wayo akaba yari Afande Charles Karamba. PC w’iyo batayo George avuga ko yari Captain Vianney, naho uwari

Yahanganye n'itangazamakuri: Mushikiwabo ushinzwe admin. akaba yari Captain John Gatama. Captain George Rwakampala akomeza ubuhamya bwe avuga ko saa moya z’ijoro, ku wa 06 Mata 1994, Afande Kayonga yategetse abasirikare bose kuba ku ‘standby 1’, bivuze kwitegura imirwano vuba na bwangu. George akomeza agira ati: “nka saa mbiri n’igice neza, nibwo indege ya Habyarimana yarashwe.” Akomeza avuga ko iryo joro baraye mu ndaki, hanyuma bucyeye, mu ma saa munani, nibwo Afande Kayonga yabategetse kuva mu ndaki, bagatangira kurwana n’abasirikare ba Leta n’interahamwe. Ati: “twategetswe na Afande Kayonga na Karamba kwica abahutu.” Mu bitero yayoboye, Captain George avuga ko yahawe amabwiriza yo kwica abahutu, kandi ko yabikoze. Ibindi atindaho, ni uburyo intambara yagenze, uburyo yaje kuraswa, uburyo Coy ye yaje kwimurirwa ku Gisenyi, aho akomeza avuga ko amamodoka yuzuyemo imfungwa kuva za Kami na Kanombe bazaga kwicirwa ku Gisenyi. Abandi bashinja Kagame guhanura indege ya Habyarimana n’ubwicanyi bw’abasivile ni Carla Del Ponte, mu gitabo yise: “Madam Prosecutor: Confronting Humanity’s Worst Criminals and the Culture of Impunity.” Mu kinyarwanda, iki gitabo gifite umutwe ugira uti: “Madamu mushinjacyaha: guhangana n’abanyabyaha b’indengakamere n’umuco wo kudahana.”

Muri icyo gitabo, Del Ponte agaragaza ibyaha byakozwe na RPA Inkotanyi, zari ziyobowe na Perezida Paul Kagame, uburyo Leta zunze ubumwe z’Amerika zakingiye ikibaba Kagame ntashyikirizwe ubutabera, n’uburyo yirukanywe ku mwanya we w’umushinjacyaha mukuru w’urukiko mpuzamahanga rw’Arusha, mu mwaka wa 2003, kubera kwanga gushyigikira umugambi wa Leta zunze ubumwe z’Amerika wo gukingira ikibaba abategetsi b’u Rwanda, barimo na Paul Kagame. Del Ponte atangaza ko ibiro by’ubushinjacyaha bw’urukiko mpuzamahanga rw’Arusha yari akuriye, byari bifite ibimenyetso bihagije byo gushinja Paul Kagame guhanura indege ya Juvenal Habyarimana. Anavuga kandi ko afite amakuru ahagije y’ubwicanyi bwakozwe na RPA Inkotanyi, akaba anazi n’aho imva z’abishwe n’inkotanyi ziri. Carla Del Ponte, wiyemeje gukurikirana abantu bakoze ibyaha byibasiye inyokomuntu ku isi, kandi hakaba hari ibyo yagezeho, akomeza avuga ko nyuma yo kuvanwa ku mwanya w’umushinjacyaha mukuru w’urukiko rw’Arusha, Stephen Rapp, kimwe na Hassan Bubacar Jallow, basanze mu rukiko ibimenyetso bihagije byo gukurikirana Kagame n’abandi bategetsi b’u Rwanda, ariko kubera igitutu cya Leta zunze ubumwe z’Amerika, bose barebye ku ruhande. KOMEZA KU URUP 12

UMUSESO

No 388, 28-04 Mutarama 2010

Urup. 11

AMAKURU

Rurashyiditse muri gacaca ku biciwe muri Kiliziya ya Gihara muri jenoside

A

bavuga ururimi rw’igifaransa baciye umugani ngo: “Amagambo araguruka, ariko inyandiko igasigara”. Nk’uko byabaye ngombwa ko ikusanyamakuru ry’abantu biciwe i Kabgayi muri jenoside ryasubiwemo bitewe n’abantu benshi batamenyekanye bari barahahungiye bakicwa, ni nako abahungiye muri Kiliziya ya Gihara izwi ku izina rya St.Vincent mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Runda batigeze bamenyekana. Mu minsi ibiri kuva ku itariki ya 25-26/8/09 hatangijwe ikusanyamakuru rishya hagamijwe kumenya abantu bahungiye muri Kiliziya ya Gihara, abaguyemo, abavanywemo bakajya kwicirwa ahandi, ndetse no kumenya ababishe n’imodoka zavugwaga ko zabatunze zijya kubaroha mu ruzi. Amagambo ni menshi: bamwe ngo kuki haregwa Hitimana Petero alias Kinumanuma wenyine, abandi ngo abamushinja ni abakomisiyoneri, abandi ngo ni inzangano ziterwa n’abantu bamwe bashyashyarije inteko gacaca yari iyobowe na Gashirabake barayisesa none ngo niwe bashaka. Kinumanuma we ngo ni umunyamakuru Habiyambere wamufunze, kandi ngo ntashaka kumubona no mu rubanza rwe. Ayo magambo yayivugiye mu ruhame muri salle yo kwa Padiri i Gihara imbere y’Inteko gacaca yari yaturutse mu Murenge wa Kimironko n’imbere y’imbaga y’abantu batungurwaga n’inyandiko za kera uwo munyamakuru yatahuye zikagirwa ibanga, zimwe mu nterahamwe zazanditse zikazoherereza inteko zikaruca zikarumira, bakabirengaho bakanafunguramo bamwe bagatoroka ngo batazavuga akari imurori, abandi bakaba babasanga muri gereza ya Muhanga bakabategeka ibyo bazavuga bivuguruza ya mabaruwa banditse kera yageze mu nzego zinyuranye.

Ni nde wafungishije Kinumanuma? Mu bushakashatsi busobanutse umunyamakuru Habiyambere Valens yakoze, yaguye ku ibaruwa, ahita abona uwatumye uwo mugabo wari umushoferi wa Komini Runda muri jenoside afungwa. Dore ko ngo yazengurukanaga na Burugumesitiri bakangurira abatutsi kuva mu bwihisho ngo agahenge kabonetse, ariko bagera aho bita mu Biharabuge bakabica. Uwo nta wundi wanditse iyo baruwa, ni Harelimana Gaspard wandikiye Perezida w’Inteko y’ubujurire ku Murenge wa Runda, ku itariki ya 01/11/2008 (tubifitiye kopi), aravuga ko Hitimana Petero ari we wajyanye Mukamusoni Mariya mu modoka amuvanye kwa Padiri i Gihara, akamujyanana n’abandi adashaka kuvuga amazina akabica. Avuga ko uwo Hitimana Petero alias Kinumanuma yamuhaye amafaranga ngo ajye avuga aho uwo mubyeyi yaguye, ngo igihe azajya abona bagiye kuvumbura ko abeshya avuge ahandi. Uwo wabimutegekaga ntabwo amuvuga izina muri iyo baruwa, ahubwo yongeraho ko, amafaranga yari yamusezeranyije ngo akomeze abeshye Inteko atayamuhaye yose. Muri iyi baruwa, aremeza ko buri gihe uwo Hitimana yazaga muri gacaca kuri urwo rubanza kugira ngo arebe ko ibyo bavuganye Harerimana yabikoze, bityo ngo akaba atari kuvugisha ukuri kandi uwo mugabo wamuhaye ku mafaranga ahari. Akaba asoza iyo baruwa ye avuga ko Hitimana Petero agomba gukorerwa dosiye akabazwa aho yashyize uwo mukecuru yajyanye muri jenoside ntagaruke. Kugeza ubu, abiyandikiye amabaruwa kera bakanayohereza mu nzego zinyuranye bavuga uko bishe abantu muri jenoside, ukuri kwabo ni uko bavuga uyu munsi bitewe nuko baraye cyangwa uko babyutse bitewe n’abo babonanye babasanze muri gereza. Abo ni bande? Ni abamara kumva bamwe mu bigize abanyab-

yavuze ko ari Komini yatiye iyo modoka, ntiyari no kubona uko asobanura niba yari mu mwanya wa Burugumesitiri mu rwego rwo kuyitirura ayishyiriye umuntu wihishe uhigwa ushakwa cyane ngo yicwe! Nibareke urwo rubanza ruburanishwe neza batokeje igitutu abantu niba ntabyo bashaka guhishira by’abafatanyacyaha bakiri hanze bidegembya, maze amazimwe azabe ashize, utsinda arenganurwe, n’uwahohotewe ahabwe uburenganzira bwe.

Iwe si shyashya: Dommitille Mukantaganzwa wenge bazi neza ko izo nyandiko zageze mu nzego zinyuranye zikaba zitahindurwa cyangwa ngo zicibwe kuko nta bubasha bazifiteho, noneho bakoshya abo bazanditse ngo babwire gacaca ko ukuri kwabo ari uko bavuze uwo munsi, bwacya bakavuga ibindi kuko bazi ko amagambo ahindagurika, kuko aguruka nyine aka wa mugani w’abavuga igifaransa. Abo ni nabo bahora bagerageza gushaka kuyobya inyangamugayo ngo zemeze ko izo nyandiko zitagifite agaciro kuko abazanditse bakiriho bakaba bivugira ibitandukanye nazo kuko bazi ibyo bavuganye n’abo bazunza muzunga babasanze muri za gereza. Icyakora inyangamugayo zaturutse Kimironko zizi ubwenge zibabera ibamba zigakomeza izo nyandiko zose zikazazisuzumana ubwitonzi. Guhuriza hamwe dosiye ya Hitimana byagoye gacaca ya Runda Gacaca ya Runda ntiyigeze ishobora guhuriza hamwe amadosiye uyu Hitimana Pierre aregwamo yose ngo bahuze ibimenyetso n’abatangabuhamya ba Kinyambi, Mugina, Gihinga, Taba, aho bivugwa ko yazengu-

rukanaga na Burugumesitiri wa Runda avugira muri micro ngo agahenge kabonetse abatutsi nibave aho bari bihishe, ibyo bikaba byaratumye baza bakicirwa aho bita mu biharabuge. Ibyo byavugiwe muri gacaca yabaye ku itariki ya 14/10/2009 iyobowe n’Inteko yari yaturutse Kigese. Bamwe mu bamubonye babihamije imbere ya rubanda, hakaba hari n’uwavuze ko yamwiboneye aje i Kabgayi ari kumwe na Burugumesitiri. Ibyo na Hitimana yarabyemeye ko yaje i Kabgayi, mu gihe yavugaga ko imodoka ya Komini atari akiyitwara. Icyakora yemereye inteko ko yatwaraga imodoka batse umututsi wahigwaga witwa Niyitegeka, ngo Kinumanuma akaza kuyisigira Burugumesitiri ubwo yumvaga arwaye akigira mu rugo, ariko nyuma ngo akaza gusubirayo hashize iminsi kujya kuyaka Burugumesitiri ngo ayishyire uwo mututsi wahigwaga cyane. Ibi bikaba byaratumye inteko imubaza aho yari ayimushyiriye nk’umuntu bari barabuze wahigwaga cyane. Icyakora Hitimana ntiyabashije kwikura muri iki kibazo. Kubera ko yari

Kigese yambuwe urubanza ruhabwa Kimironko gute? Bamwe ngo byaturutse ku bashaka ko Hitimana Petero alias Kinumanuma afungurwa, abandi ngo Umuhuzabikorwa wa gacaca ku Murenge wa Runda yabazanye nk’inshuti ze z’iwabo. Ibyo byose ni amagambo y’abaturage gusa. Ukuri kwabyo kuzwi n’urwego rw’Igihugu rushinzwe inkiko gacaca nyuma y’ibyabereye ku Murenge wa Runda urukiko rwa Kigese rutangiye kuburanisha iyo dosiye rwaburanishije umunsi umwe rugatangariza abaturage ko urubanza rusubukurwa bukeye bigahera bityo. Aho bumviye ko Inteko ya Kimironko yaje gukomeza urwo rubanza, nibwo amagambo yatangiye kuba menshi. Uwitwa Koline Jean Bosco niwe wabimburiye abandi, ariko we abishyira mu nyandiko yandikira Inteko gacaca ya Kigese nº B, asobanura abantu bategetse iyicwa ry’abantu bari bahungiye muri Kiliziya ya Gihara kuko ari rwo rubanza rwaburanwaga haburana Hitimana Pierre alias Kinumanuma ku itariki ya 14/10/09. Muri iyo baruwa dufitiye kopi, avugamo: Ndayambaje Sixbert wari Burugumesitiri wa Runda; Karege Emile w’i Gihara; Ntezirizaza wari Konsiye wa Rugarika; Uwimana Pelagie mwarimu i Kigese; Ntakirutimana Joseph alias Sankara ufungiye muri gereza ya Kigali; KOMEZA KU URUP 13

Urup. 12

UMUSESO

No 388, 28 -04 MUtarama 2010

AMAKURU

Rwanda: Amakuru akomeye yaranze umwaka wa 2009 BIKURIKIRA URUP 10 Muri icyo gitabo, Del Ponte akomeza avuga ko mu mwaka wa 2003, muri Gicurasi, yahamagawe i Washington na Pierre Prosper (nawe yahoze ari umushinjacyaha mukuru w’urukiko rw’Arusha), akamubwira ko Leta Zunze ubumwe z’Amerika zizamuhagarika ku murimo we, nakomeza umugambi we wo gukurikirana mu butabera Paul Kagame na bagenzi be. Del Ponte yamusubije ko adashobora kurutisha inyungu za politiki iz’ubutabera, anamubwira kandi ko akorera umuryango w’abibumbye, adakorera Leta y’Amerika. Ku bwa Del Ponte, ibyo byamubereye intandaro yo kwirukanwa ku kazi, mu kwezi kw’Ukuboza 2003. Mu buryo bamwe babona nko kumugororera, hashize iminsi mike Stephen Rapp agizwe ‘Ambasador at large’ w’ibyaha by’intambara, wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, asimbura Pierre Prosper. Mu bandi bashakashatsi bemeza ko RPA yakoze ubwicanyi harimo nka Garsony (Garsony report) ariko raporo ye ikaba yaranyonzwe. Ubundi bushakashatsi, ni ubwakozwe n’imiryango nka Human Rights Watch na Amnesty International. Mu bemeza ko ingabo za RPA, zari ziyobowe na Paul Kagame ari zo zahanuye indege ya Habyarimana , harimo kandi Professor Edward S. Herman, mu nyandiko ndende (essay)

Mu gisirikare: Ivan Cyomoro Kagame

Yazanye ibicurane by'ingurube: Mujawamariya

Opozisiyo: Bernard Ntaganda

Lieutenant (Sous Lieutenant). Ishuri rya United States Military Academy at West Point, rizwi cyane nka USMA, West Point, riri ahitwa federal service academy, iri ahitwa West Point, mu mu bilometero bike hafi y’umujyi wa New York. Iryo shuri rikaba ryarashinzwe mu mwaka wa 1802, rikaba ribarirwa mu mashuri ya gisirikare akomeye atanu muri Leta zunze ubumwe z’Amerika. Icyorezo cy’ibicurane by’ingurube Mu rwego rw’ubuzima, icyorezo cya H1N1, (ibicurane by’ingurube), ubu kiravugisha benshi menshi, ari nako gikomeje gusakara. Twibutse ko icyo cyorezo cyagaragaye mu Rwanda bwa mbere ku wa 09 Ukwakira 2009. Twibutse ko iyo ndwara y'ibicurane by'ingurube, Ku rupapuro rw’umweru n’umukara bita Swine Flu mu rurimi Urupapuro rwose: 400.000 FRW ½ cy’urupapuro: 250.000 FRW rw'icyongereza, cyadukany¼ cy’urupapuro: 150.000 FRW we mu Rwanda na Minisitiri 1/8 cy’urupapuro: 80.000 FRW Jeanne d'Arc MujawamarEye-Piece: 50.000 FRW iya ushinzwe umuryango Ku rupapuro rw’amabara n'iterambere ry'Abagore, Urupapuro rwose: 700.000 FRW ½ cy’urupapuro: 500.000 FRW ukorera mu biro bya Min¼ cy’urupapuro: 300.000 FRW isitiri w'Intebe, Bernard 1/8 cy’urupapuro: 150.000 FRW Eye-Piece: 100.000 FRW Makuza. Mujawamariya akaba yaraUko ugenda wamamaza inshuro nyinshi, ugabanyirizwa ku buryo bukurikira: cyadukanye mu Rwanda Inshuro enye (4) 5% Inshuro umunani (8) 10% avuye mu rugendo yagiriye Inshuro cumi n’ebyiri (12) 15% muri Leta zunze ubumwe Inshuro makumyabiri n’enye (24) 20% Inshuro mirongo ine n’umunani (48) 25% z’Amerika, aho yanduriye iyo ndwara. Mujawamariya Amafaranga yose yo kwamamaza atangwa mbere. ageze mu rugo iwe, yahise Ukeneye ibindi bisobanuro, wahamagara 0788686919 cyangwa 0788570640 ayikongeza abana be. Nyuma Uri umucuruzi none urifuza ko abakiriya bakugana ku bwinshi, batumeho yo gufatwa n’icyorezo cyaUmuseso maze wirebere; ababikoze nibo bazi ibanga! Wizuyaza, kandi zanywe na nyina, abo bana imiryango ihora ikinguye! be babiri, nabo bagikongenje

ku ishuri bigagaho. Icyo kigo cyaje gufungwa iminsi irenga icyumweru, mu nzira zo gushaka gukumira ikwirakwizwa ry’icyo cyorezo, ariko ubu kikaba cyarongeye gufungura imiryango, ndetse n’ishuri rya Green Hills Academy, naryo riza gufatwa. Kugeza ubu, icyo cyorezo kikaba cyarageze mu duce dutandukanye tw’u Rwanda. Ihungabana ry’ubukungu Tuve mu buzima, tugere mu bukungu. Umwaka wa 2009 waranzwe n’ihungabana ry’ubukungu ku isi, ryagize ingaruka zikomeye ku Rwanda. Nkuko Guverineri wa Banki nkuru y’igihugu yabitangaje, iri hungabana ry’ubukungu ryatumye ibicuruzwa u Rwanda rwohereza mu mahanga bigabanuka, nk’icyayi, ikawa, n’amabuye y’agaciro, kubera kugabanuka kw’ubushobozi bw’abaguzi, ndetse n’igabanuka ry’imisoro y’ibyinjira mu Rwanda. Mu bukungu na none, indi nkuru ikomeye, ni uguta agaciro kw’ifaranga ry’u Rwanda, ariko ubu, minisiteri y’imari ikaba ivuga ko ifaranga ry’u Rwanda ririmo kuzanzamuka. Inkubiri y’amashyaka ya opozisiyo Tugarutse muri politiki, umwaka wa 2009, wagaragayemo ikintu gikomeye cyane- ivuka ry’amashyaka mashyashya ya opozisiyo. Usibye ishyaka PS Imberakuri rya Maitre Bernard Ntaganda, kugeza ubu utorohewe na Sena, twakwibutsa ko ishyaka rya Democratic Green Party of Rwanda, rishoje uyu mwaka rikiri mu ntambara yo kwemerwa n’amategeko, nyuma yaho kongere y’iryo shyaka

iburijwemo inshuro zirenga eshatu zose. Kwinjira muri Commonwealth, CHRI ibyamagana, no kunga umubano n’u Bufaransa Mu bubanyi n’amahanga, inkuru imaze iminsi ivugwa, ni ukwinjira kw’u Rwanda muri Commowealth. Nubwo imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ndetse n’abantu bamwe na bamwe babirwanyije, kandi kubera impamvu zumvikana, u Rwanda rukaba rwaremerewe ibyo rumaze imyaka igera ku 9 rusaba- kwinjira muri uwo muryango, mu nama iherutse kubera muri Trinidad and Tobago. Nyuma y’amasaha make u Rwanda rwemerewe kwinjira muri uwo muryango, u Rwanda rwahise rusubukura umubano n’igihugu cy’u Bufaransa, wari umaze hafi imyaka ibiri irenga warazimiye, kubera manda za Jean Louis Bruguière. U Rwanda rukaba rwaranagennye ambasaderi warwo mu Bufaransa, ari we, Jacques Kabare. Ivugururwa rya guverinoma Inkuru dusorejeho ni ivugururwa rya Guverinoma. Kuwa 02 Ukuboza 2009, nibwo, ku nshuro ya gatatu muri uyu mwaka dushoje wa 2009, Kagame yavuguriye guverinoma. Mu bajugunywe harimo Rosemary Museminali (ububanyi n’amahanga), wasimbuwe na Louise Mushikiwabo, Ir. Albert Butare (ingufu), na Linda Bihire (ibikorwa remezo). Mu bahinduriwe imirimo harimo ba Min. James Musoni, Christopher Bazivamo, na Vincent Karega. Didas M. Gasana

Hanze: Museminali yashyize ahagaragara, yise “Genocide Inflation is the Real Human Rights Threat: Yugoslavia and Rwanda”. Abandi bamubanjirije harimo uwahoze ari umupererezi mukuru w’urukiko rwa Arusha, Michael Hourigan. Ivan Cyomoro Kagame, mu gisirikare Andi makuru yavuzwe cyane mu Rwanda, ni iyinjizwa mu gisirikare rya Ivan Cyomoro Kagame, imfura ya Perezida Kagame. Ivan Cyomoro, w’imyaka 19, yamaze kwinjizwa mu ishuri rya gisirikare rikomeye ryo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika ryitwa West Point (United States Military Academy, Westpoint), akaba azasohokeramo ari Second

Ibiciro byo kwamamaza

UMUSESO

No 388, 28 - 04 Mutarama 2010

Urup. 13

IKIGANIRO

Rurashyiditse muri gacaca ku biciwe muri Kiliziya ya Gihara muri jenoside

BIKURIKIRA URUP 11

Kagarama Emmanuel; Kabalira Callixte; Habyarimana Juvenal; Setiba Joseph; Masengesho Antoine na Munyakigeli Uziel b’i Gihara. Anavuga abantu bagera kuri 18 bashyize mu bikorwa iyicwa ry’abo batutsi babapakira mu modoka babajyana muri Nyabarongo. Avuga Nyecumi Alexandre; Gashirabake Eugene; Usenzeneza Joseph; Naramabuye Eugene b’i Gihara; Munyeshuri Appolinaire; Katabarwa Emmanuel; Gahutu mwene Birihanze; Karambizi Emmanuel, na Kayumba Céléstin bahimbaga Sergent b’i Muganza; Mugarura Thomas wa Musebeya; Nshimiyimana Boniface; Mubiligi Jean Pierre; Minani alias Bujyari mwene Mujyambere bo ku Ruyenzi; Munyaneza wari Brigadier i Runda; Habiyambere Claver wari umwungirije; Hakizimana J.M wari umupolisi i Runda; Mbaraga Joseph wa Bishenyi; Munyankumburwa Isaïe wa Kamuhanda, na Nishimwe mwene Kamuhanda. Abashoferi batwaye imodoka zijya kuroha abatutsi, Koline utanga aya makuru yavuze 10: Ntakirutimana alias Sankara ufungiye muri gereza ya Kigali; Munyankumburwa Isaïe; Hitimana Pierre alias Kinumanuma (waburanaga ku itariki twavuze haruguru); Uwitwaga Kaporali wari umushoferi wa ANJEKO i Gihara; Mubiligi Jean Pierre; uwo bahimbaga Muzigaba Irayicyaha uba mu Gatsata; Sharangabo ubarizwa mu Nkoto; Ubayeho Bonaventure alias Muzehe, na Uzaribara Gakomo, Ruberankiko Jean Paul bo mu Rugazi. Koline akaba avuga ko ubu buhamya bwatanzwe mu mwaka wa 2003 kuri Pariki ya Gitarama afatanyije n’abacikacumu 6 babizi batigeze babazwa n’inkiko gacaca! Amakuru agera ku kinyamakuru, ni uko iyi Nteko yandikiwe itigeze ibona umwanya wo kuvuga kuri iyi baruwa kuko yari yambuwe urwo rubanza. Ubwo Inteko gacaca y’Umurenge wa Kimironko yakomezaga iyi dosiye ku itariki ya 11/12/2009, abashinja Hitimana Petero alias Kinumanuma umwe yavuze ibye

ukwe undi ukwe, ariko bose bakavuga ko bahungiye muri Kiliziya ya Gihara, kandi ko bamubonye, ariko bakongeraho n’abandi bake bavugwaga mu mazina igihe bari bahari. Umwe ku gihe yahinjiriye no ku gihe yahasohokeye, ntibahuzaga ibyo bahabonye, byaba ku nterahamwe zahaje uko zabigenje n’ibyo zari zambaye, ndetse no ku modoka zaje gutunda abantu zibajyanye kubica. Kuri uwo munsi haje n’abatangabuhamya bihuruje baje mu rubanza rwa Monika utari wabatumiye, babwira inteko gacaca ko baje kumuvuguruza mu rubanza afite, bagaragaza ko bari kumwe jenoside itangira, ariko Monika akavuga ko bafite uwabashatse bazanywe no kubeshya kugira ngo bakingire ikibaba Kinumanuma. Umwe wahaswe ibibazo na gacaca, byaje kugaragara ko ari inyangamugayo yaturutse muri Taba izanywe n’umudamu, maze Perezida w’Inteko yaburanishaga atahura ko ari mushiki wa Kinumanuma wagiye kumushaka kandi nawe arabyemera, maze iyo nyangamugayo irahamwarira. Iperereza n’urubanza i Gihara Mu gitondo cyo ku wa 14/12/2009 abaturage baje kare, Inteko gacaca yakererewe, abagororwa bava kuri gereza ya Muhanga batinze bihagije, abantu bose bakomeje kwibaza niba urubanza ruri bube, ku bwa burembe Inteko itangaza ko igiye gukorera iperereza aho ikiburanwa kiri. Abari bafite imodoka bazinjiyemo abandi batega amapikipiki barazamuka n’i Gihara ku Kiliziya ngo ba. Abaturage bahatuye bashoboye kuza barabajijwe, abagize inteko bagera no ku nzu za bamwe baturanye na Kiliziya ndetse binjira no mu Kiliziya buri wese mu bahahungiye yerekana aho yinjiriye n’aho yasohokeye. Urubanza rwaburanishirijwe mu cyumba cy’inama cyo kwa Padiri, maze abantu barisanzura baravuga bagaragaza n’amarangamutima yabo, bamwe bafatanya n’inyangamugayo za Gihara, abandi bafatanya n’abashinja Kinumanuma, ariko Inteko gacaca

ibyitwaramo neza ntiyatuma bayijyana aho bashaka mu nzangano zabo bagaragarizaga imbere ya rubanda. Perezida w’Inteko yababwiye ko bazashaka umwanya bakavugana ibyo bapfa bakiyunga, ariko ntibabivange na gacaca. Iyo umunyamakuru yazamuraga inyandiko zifite ibyangobwa byose zimaze imyaka myinshi zanditswe, Inyangamugayo za Gihara zazamukiraga rimwe zose zikabaza uko izo nyandiko zageze mu maboko y’uwo munyamakuru, bagashaka kumushinja kwiba amadosiye batigeze babwira Inteko gacaca ya Kimironko kandi afite akamaro muri urwo rubanza rw’abishe mu Kiliziya ya Gihara. Iyo amazina ya bamwe yagerwagaho bakabazwa aho abo bantu bari, bavugaga ko ari interahamwe zizwi zishe abantu ariko ngo zimwe zikaba zarafunguwe mu buryo butazwi kandi bamwe muri bo ari bo babafunguye, nyamara babazwa aho bari bakavuga ko batahazi, babazwa impamvu batabashakisha bamwe bagaceceka abandi bakavuga ko ubavuze(umunyamakuru) ari we uzi aho bari. Icyo twamenye cyabaye ku mugoroba wo ku wa 14/12/2009, ni uko uwitwa Hashimu yashatse gutema bamwe mu bari muri yo gacaca yabereye i Gihara batavugaga rumwe nawe. Yacunze aho bari mu kwica akanyota bari biriranywe muri gacaca, anyarukira mu rugo azana umuhoro abwira abo bantu ko ari interahamwe, kandi ko agiye kubica. Amakuru dufite ni uko byamenyeshejwe umuyobozi w’umudugudu, bikaba bizagezwa no kuri polisi. Bamwe mu baturage twaganiriye, inyangamugayo zaturutse ku Kimironko zimaze gutaha, badashaka kuvuga amazina yabo ngo bitazabaturukaho, badutangarije ko ukuri kuri jenoside yabereye muri Kiliziya ya Gihara kuzwi na: Usenzeneza Joseph, Naramabuye Eugène, Gahutu Damascène, Nishimwe Claudien, Musabyimana Céléstin, Ngenzi Aléxande, Murigo Erneste, Niyongira Sostene, Murigande Innocent, Mushumba Vincent, Musabyimana Innocent, Hategekimana Marcel,

Bizimana Zakariya, Segatorano Michel, Musonera Michel, Ndutiye Nathan, Sekaziga, Muberantwari Innocent, Mujyambere Martin, Mwambari Petero Celestin, Munyeshuri Petero, Mudaheranwa Fidèle, Munyangeri Faustin, Shirimpaka Martin, Kalisa, Munyakaragwe, Turamyabera, Bigirabagabo, Mugarura Thomas, Gatsinzi Petero. Uwitwa Kamonyo Omar we yanabwiye umunyamakuru ko Monika ushinja Kinumanuma ngo ku itariki ya 14/12/09 yari yaraye arwaniye iwabo muri Taba n’inyangamugayo yaje kumuvuguruza muri gacaca ku Murenge wa Runda ku itariki ya 11/12/09. Aya makuru tukaba tukiyatohoza kuko uwabitubwiye ashyigikiwe n’abandi bari kumwe tutabashije kumenya amazina yabo bavugaga ko iyo nyangamugayo yari yaje kubibwira Inteko gacaca ya Kimironko igataha itaragerwaho ngo ibivuge. Umuntu akaba atabura kwibaza umuntu w’inyangamugayo ya gacaca wiriwe mu rubanza ntagaragaze akaga yaraye ahuye nako hakiri kare mbere y’abandi batangabuhamya bose, kandi azi neza ko uwaturutse kure cyangwa ufite ibibazo ari we babanza. Aya makuru turacyayatohoza. Ku byerekeranye n’abavuga ko umukazana w’Umuvunyi wungirije witwa Consolata ngo yaba yarabohojwe na Kinumanuma, ari nayo mpamvu bashaka kumurengera, Kamonyo akaba yarabwiye umunyamakuru ko atari byo. Uyu mugore ngo yahishwe na Kamonyo aza gupfa nyuma ya jenoside azize uburwayi busanzwe. Icyakora ngo umugabo we Rurangwa yarasiwe ku ishusho muri jenoside hashize igihe avuye aho yari ahishwe na Kamonyo. Abamwishe ngo barabiburanye barabihanirwa. Urubanza rwarasubitswe hafungwa umuntu umwe by’agateganyo wiyongera ku bandi babiri bari barafunzwe ku itariki ya 11/12/09, hemezwa ko ruzasubukurwa ku itariki ya 19/12/2009. Icyo twamenesha abasomyi, ni uko uru rubanza rurimo amarangamutima menshi y’abaturage, hagati y’abashinjwa n’abashinja, ku

buryo nta ruhande rurigaragaza ko rwaba rushishikajwe cyane no kumenya abishe abatutsi bagera ku 2000 bari muri iyo Kiliziya, ndetse no kumenya abapfuye bose, ahubwo ugasanga n’abacitse ku icumu ba Runda bihitiramo kumenya abantu bamwe batagera no ku 10, kubera imiryango ikomeye abishwe bakomokagamo, nk’aho abantu bose batangana imbere y’amategeko. Icyakora Inteko gacaca y’Umurenge wa Kimironko ikaba igaragaza ko ishaka kumenya ukuri kose ku mpande zombi, dore ko iha buri wese umwanya uhagije akisanzura kugeza ubwo abantu bazisanga basubira mu byo bavuze inshuro nyinshi. Umwe mu banditse ibaruwa dufitiye kopi yo ku wa 28/9/2009 yandikira umuhuzabikorwa wa gacaca ya Runda, akaba yaravuze ko, ibyo avuga bidashimisha bamwe mu bacitse ku icumu baturanye mu Kagari ka Muganza, kubera ko ashinja abahutu b’inshuti zabo. Uyu ubivuga akaba agaragaza ko nawe yahigwaga muri jenoside yakorewe abatutsi, akaba yaranahungiye muri Kiliziya ya Gihara, ariko akagira amahirwe ntiyicwe, ahubwo akaba akoreshwa. Muri iyo baruwa akaba avuga ko atorohewe, hagati ye n’abacitse ku icumu bamubuza gushinja ibyabereye muri iyo Kiliziya aribo: Rutemeza Frederic, Munyankindi Joseph, na Ntagorama Jean Bosco. Akavuga ko aho amariye kwandika impapuro atanga ubuhamya bwanditse, ako gatsiko kiyongereyeho: Gashirabake Eugene, Naramabuye Eugene, na Hitimana Pierre, “ari nawe bashaka cyane ko ntawe umushinja na Kalisa Callixte”. Akaba asoza iyo nyandiko ye avuga ko bahora bamutumaho aho afungiye i Gitarama bamutera ubwoba ngo arashinja uwo badashaka ko ashinja, “ngo nimfa nzihamba”. Mbere y'uko tujya mw'icapiro, uru rubanza rukaba rwari ruteganijwe gusomwa kuwa 24 Ukuboza 2009. Habiyambere Valens

UMUSESO

Urup. 14

No 388, 28- 04 Mutarama 2010

IBIMBABAZA

Indi shusho igayitse ku bategetsi mu Rwanda

‘Affaire’ Min. Musoni, Col. Muzungu Vs Me Muhizi:

U

mwaka mushya muhire ku basomyi b’iyi nyandiko bose (ni mu minsi ine gusa, tukinjira muri 2010, nufuza ko twese twageramo). Dusohotse muri 2009, umwaka waranzwe na byinshi mwasomye muri iyi nyandiko n’izindi nyinshi mu kinyamakuru Umuseso. Muri iyi nyandiko ndawusoza ntangazwa nuko tugikomeza kumva umutegetsi w’u Rwanda udaterwa ikimwaro cyo gutsimbarara ku by’abandi, akaba yageza aho abirenganyiriza utsimbaraye ku kuri, hakazamo n’ibisanzwe biraza benshi badasinziriye by’ubutabera bukoreshwa n’abategetsi-ndavuga ku ishusho igayitse tweretswe na affaire ivugwamo Musoni James, Col, Muzungu n’akarengane k’umunyamategeko Olivier Muhizi. Yego, mu kinyamakuru Umuseso nomero 386, cyo ku wa 14-21, Ukuboza, 2009, umunyamakuru yatohoje birambuye, anatangaza inkuru igaragaza uburyo abategetsi babiri; Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, akaba n’umujyanama wa Perezida Kagame ku miyoborere ya FPR, James Musoni na Col. Muzungu bakoresheje ububasha bwabo n’imbaraga muri Leta kugambanira umunyamategeko, Olivier Muhizi kubera inyungu zabo bwite. Nkuko iyo nkuru yatohojwe neza ibigaragaza, Musoni na Muhizi bakoresheje urwego rw’ubutabera nkuko bisanzwe, buhimbira icyaha Muhizi, biturutse ku rubanza yunganiragamo umunyarwanda washakaga kugaruza ibye byabohojwe na Musoni James na Muzungu. Ibyabohojwe akaba ari ibibanza, abo bagabo bombi bavugwa kuba barubatsemo, Musoni agatura, Muzungu nawe agatuzamo abe. Ndakeka ko hari benshi batangajwe n’uko hakiri abantu bakiri mu bibohozanyo, nanjye byarantangaje, ariko kubera abantu babivugwamo, hari aho bitangaje cyane-kuba umuntu nka James Musoni akiri mu bintu yabohoje. Natangazwa cyane ni uko nakumva ko ibyo atunze, yabibonye mu buryo bwiza gusa. Iyo nkuru nayisomye nyuma y’igihe gito mvuze ku mutegetsi nyarwandanyuma yaho ubutegetsi bwa Kagame bushyiriye hanze amabanga amwe n’amwe kuri Tewonesite Mutsindashyaka, wahoze ari umutegetsi ukomeye ubu akaba afunzwe, ashinjwa kwigwizaho ibya rubanda no kubeshya ibijyanye n’ibyo atunze. Maze gusoma inkuru yasohowe n’Umuseso, yanyeretse indi shusho igayitse ku mutegetsi nyarwanda, nayo imaze

igihe, abanyarwanda badakwiye gufata buhoro. Ariko, reka mbanze ngaruke gato ku isesengura ryakozwe n’umwanditsi w’Umuseso watohoje iyo nkuru. Umuseso, wagarutse kuri ‘affaire Musoni, Muzungu, Muhizi’ nka gihamya y’uburyo abategtsi mu Rwanda bakoresha inzego zitwa iz’ubutabera. Yego, ni gihamya imwe muri nyinshi zigaragaza ko abanyabubasha benshi mu Rwanda barusha inzego imbaraga, bakaba bazikoresha n’abazirimo uko bishakiye-bituma nkomeza gutangara iyo abantu nka Businge Johnstone, Martin Ngoga, Sam Rugege n’abandi bagabo bize bakomeje kwita ibyo bakora ubutabera no kwishimira ibyo bita intambwe igenda iterwa, aho kugira ikimwaro cyo kuba bakora mu rwego abategetsi babatesha agaciro bigeze hariya. Kuri njye, kugeza ubu ni ikimwaro gikomeye kuba yakwita ubutabera bw’u Rwanda iryo zina-mu gihe ibimenyetso bikomeza kwiyongera ku buryo bakoreshwa, bategekwa n’abantu gufata ibyemezo bambaye imyenda y’ubucamanza n’ubushinjacyaha. Kagame ubwe byagombye kumutera isoni kuvuga ko hari ubutabera mu Rwanda, ariko nk’umunyapolitiki uri muri ‘executive’, akurikije uburyo ubutabera bwigenga, uburyo bugabanya imbaraga z’urwo rwego rundi, agomba kuba yishimiye kuba muri urwo rwego yarashyizemo abantu badafite ikibazo kuba bategekwa icyo gukora kandi bakavuga ko bigenga. Gusa, ikibabaje cyane, ni ukuba atabona ingaruka z’ako karengane bitera; urugero mu gihe nkuko umunyamategeko yarenganyijwe bagenze be babibona, kandi akaba atari n’uwa mbere, rimwe na rimwe mu nyungu z’abantu ku giti cyabo, kuba Kagame bitamwereka ko ahatakariza kurusha uko ahungukira, ni ikibazo gikomeye kuri we, ingoma ye n’abanyarwanda. Buri munyarwanda nibura yakwifuza ko Kagame yabona icyo bivuze, akagira icyo akora. Mu isesengura, iyo bibaye ku nyungu z’ingoma, umuntu yumva impamvu Kagame abishyigikiye, ariko mu gihe ari inyungu z’abantu nka Musoni, Muzungu n’abandi nkabo, bitera kwibaza ku miyoborere n’amaherezo y’ubutegetsi bwa Kagame. Gushyigikira ko urwego rupfa kubera inyungu z’abantu ku giti cyabo-abategetsi. Ishusho igayitse Ariko, ibyo bikiri aho, nkuko nabigaragaje hejuru, iriya nkuru igaragaza indi shusho (hano itangwa na Musoni, Muzungu) ku bijyanye n’uko umutegetsi

y’ibyemezo bifatirwa mu manza nyinshi, kurenganya nabyo akaba atari bishya kuri we, yaba mu kazi k’ubuminisitiri, ububasha muri FPR n’icungwa ry’imitungo ya FPR. Hano, ariko birushaho gutera ikibazo ku muntu wavuzweho byinshi ntasubiramo hano (uhereye ku gusinya amaraporo atasomye, kurenganya benshi), kongera kumvikanaho kubohoza no kubitsimbararaho naho akahakorera akandi karengane ku munyamategeko washakishaka ko ubutabera bwubahirizwa gusa-nkeka ko bikabije, cyeretse niba Perezida Kagame we abibona ukundi.

na Charles B.

KABONERO mu Rwanda, yumva gutegeka ari ukwiha Butamwa na Ngenda ukoresheje ububasha wahawe-kabone niyo byasaba ko uburizamo ubwigenge bw’ubutabera ukoresha ababurimoupfa kuba ubarusha imbaraga. Ibyo, byerekana indi shusho y’undi mutegetsi nyarwanda, ukoreshwa kugeza aho ategekwa n’abo yakabaye arusha ububasha kubera umwanya afite; Madamu Cyanzayire n’abandi bacamanza bagenzi babo benshi, ni aho bazira. Hano haziramo na gihamya ya ya mitegekere y’u Rwanda, aho abantu ubasanga mu myanya, ariko nta bubasha bw’ibyemezo bifatirwamo bafite. Kuri abo, n’abacamanza nka Kaliwabo bo nta gitangaza, kuko uburyo baba baragiyeho akenshi usanga bubemerera gukora uko bakora. Ariko, biragayitse kandi kimwe n’ikoreshwa ry’ubutebera n’akarengane kabyo muri rusange, ntabwo ubutegetsi bubifitemo inyungu cyangwa se tuvuge ko buri gihe biba bitari mu nyungu zabwo. Ntaribagirwa, hiyongeraho kuba umutegetsi nyarwanda, ukurikije ibyatangajwe n’Umuseso, akiri wa wundi wumva ko umuturage nta guhitamo afite, imbere y’inyungu z’umutegetsi-urugero ni aho umuntu asaba ibye, abandi bo bagashaka kumuha amafaranga bashaka (Soma aho bamutumyeho Mukama ngo yemere Miliyoni mirongo 30.000.000, akore amasezerano abegurira umutungo), bamaze kugambanira uwamwunganiraga. Ni uwo mutegetsi w’u Rwanda-byumvikane ko bitavuze ko hari abategetsi dufite batabikora, ariko muri rusange abantu nka Musoni urebye urwego barimo, n’iyo myitwarire, ni ikimenyetso cy’uko ari ishusho ya benshi mu butegetsi. By’umwihariko, kuri Musoni James, ku bafite aho bahurira cyangwa bafite icyo bazi ku mikorere y’ubutabera bw’u Rwanda, bazi ko asanzwe ari umwe mu bantu bihishe inyuma

Muri rusange, ‘Affaire Musoni, Muzungu na Muhizi’, ni ikimwaro ku butegetsi bwa Kagame, ubutabera n’ababurimo. Ku butegetsi bwa Kagame, ni ukuba kugeza uyu munsi bigishoboka ko umuntu yarengana gutyo ntihagire igikowa mu maguru mashya-kandi bizwi ko ibirenze aho, n’ubuzima bwe ashobora kubutakaza. Ku butabera ni ukuba inzego zabwo n’abazirimo, badashobora kwihagararaho na rimwe ngo barwanye ako gasuzuguro naho kuri bariya babiri inyuma, nyuma y’imyaka 15, n’umutegetsi ufite isoni nkeya, yagombye kugira izo kuba agitsimbaraye ku bibohozanyo, cyane cyane ku muntu nka Musoni umaze kubona uburyo bwo kwigezaho ibindi byinshi. Birababaje cyane ariko niyo si turimo, nako u Rwanda tubamo. Nongeye kubifuriza umwaka mushya muhire. [email protected]

STUDY FOR CAREER SUCCESS Invest in your future with professional study & training from this accredited British College, respected worldwide. Gain the skills and knowledge needed for a new or better job, good pay, self-development, security and top qualifications. For a FREE Prospectus and information visit the website, or write, fax, or email your name and details to:

The Registrar, Cambridge International College, PO Box 1378, Southampton, SO17 3WX, Britain Email: [email protected] Website: www.cambridgecollege.co.uk Whatever your educational level, knowledge or experience, CIC has study for you to achieve your potential and earn success:

Certificate, Diploma, Honours Diploma, BA and MBA Programmes

’ Business, Management, Administration, Project Management ’ International Business, Marketing, Sales, Advertising & PR ’ Accounting, Finance, Economics, Commerce, Banking ’ Hotel, Travel, Tourism, Hospitality, Purchasing, Logistics, Transport ’ Leadership, Strategy, Business Development, Organisation ’ Human Resource/Personnel, Employee Development, Insurance ’ English, Secretarial, Communication, Computers & IT, Stores Diploma Fees £190 or US$380 - so get ahead of others!

Fees include Study Materials, Training Guide, Tests & Answers, Exam, Assessment, Award. Study at your pace to ensure your success.

UMUSESO

No 388, 28- 04 Mutarama 2010

Urup. 15

GASHIKAZI

“u Rwanda rubaye urwa nde, ruzahereza he? - “Gucurwa bufuni na buhoro”: Buri butegetsi bwose burutegeka uko

I

bushaka, uko bwishakiye rero data ngo “uko zivuze niko zitambwa”

byo mu Rwanda bijya gucika hadutse ubugome, urugomo ubugambanyi “iryo shyano rya Gashyantare ritigeze ribaho mu Rwanda” byadukanywe n’abakoroni (Abavantara) maze u Rwanda barubibamo urwango, barutera kurwana, barwambika urwamba rwa bene wabo. Maze bakoresheje bamwe mu banyarwanda b’ibikoresho (bibaraka). Abakoloni bahereye kuri Kayibanda wadukanye amacakubiri akoresheje Parti Permehutu. Nyumvira nawe iyo mvugo y’incamugongo y’ihundugembe itagira rutangira. N’ubundi ngo akamasa kazaca inka kazivukamo; maze nawe uti iki? Maze Kayibanda ati: “kwica umututsi si icyaha, ikibi ni ukutamwica.” Si ugukabya bya gitindi, si ndi umutindi kandi ntibikambeho. Ayo magambo rwose Kayibanda yarayavuze muri Discours ye (si ibihimbano) biranditswe mu bitabo by’amateka y’u Rwanda maze nawe uti ki! Ubugome, urugomo n’ubugambanyi byarabandanyije kugeza no ku ngoma ya Habyarimana maze mu mvungo y’ubugome bwambaye umugoma ati: “i Gikongoro ntihateye inzara hateye amapfa.” Habyarimana yarashyekewe arabandanya ntiyarekera aho na none ati: “u Rwanda ni icupa ryuzuye amazi.” Abanyarwanda bari banze ntibashoboraga gutaha ngo barubanemo na bagenzi babo. Ubu se ko barubanamo (barara bagerekeranye) hari urara hejuru y’undi? Nyiri ikirimi kibi yatanze umurozi gupfa, na Habyarimana yasandariye mu kirere none Abanyarwanda barubanamo bose nk’abitsamuye. Sindikubwabo nawe ntiyahatanzwe; yitanga mu manyama ati: “burya si buno, noneho ntakazasigara kazabara inkuru” tuzabumarira ku icumu. Urucira mukaso rugatwara nyoko, umuntu aratekereza Imana ikagena. Abo bagome bambaye umugoma, bo gatsindwa n’iya kare yaremye u Rwanda baje gutsindwa!!!. None Leta y’ubumwe n’ubwiyunge iraganje, ibaye inganji, isigaye ari

ntibihagije kwigisha Abanyarwanda ku neza tudakoresheje ingufu (imbaraga ntizikora hakora ineza kandi ineza izana gutsinda ikibi). Kuki Yezu yatsinze urupfu? Abajya inama, Imana irabasanga. Ingando zirahari, intore zirahari, ibyo byose byaba bimaze iki tugikoresha imbaraga? Ugaya ibye abyibiramo. Kuki duca ukubiri n’ibyo twiyemeje? Iyaba dukora ibyo abakoloni badukoreraga tubarusha iki? Uburetwa, umugogoro, ibyo nibyo byateranyije Abanyarwanda; abakoloni bahatira abatware kubikorera bene wabo maze abatware biza kubagiraho ingaruka abakoloni bigaramiye maze nawe uti iki?

Haricyo abarusha? Kagame inganza marumbu. Ariko se koko intego yiyemeje kugenderaho niyo ikigenderaho niyo ikiriho? Reka daaa! Uheruka inzira mu ki. Ubu ibintu byarahindutse umukuru arabwirwa ntabaza urwishe ya nka ruracyayirimo. None se ubugome, urugomo n’ubugambanyi byaracitse ubu ntibikiriho maze nawe uti iki? Ntawe ubaza amenyo y’inkoko areba umunwa. Ngaho kurandura imyaka mu mirima, kwimura abantu ku gahato inkoni ibari ku mugongo, gutema intoki byari ibya Parmehutu. Ngo Ingoma zisa ntacyo zipfana; kweri ibyo birakwiriye? Ariko se amaherezo y’ibyo byose ni ayahe? Umusazi arasara akwagwa ku ijambo ati uko bwije n’uko bucyeye, ko ari ko bingana, amaherezo ni ayahe? Nyine Ingoma zisa ntacyo zipfana maze nawe uti iki? Nkigera ino dutahuka tuva mu mahanga (amahanga ni amahano), hano mu Rwanda icyo gihe nta mutwe warwanaga n’undi, nta musinzi wadandabiranaga mu ibarabara none umuntu araniga undi akamutera uwa kajwiga rubanda

Yarutaye mu rwobo: Habyarimana rureba ntawe umutabara. Si n’ibyo gusa, umuntu araguhigira mu ruhame ati: “nzakwica kandi koko akazakwica.” Ubu ubugome, urugomo n’ubugambanyi biravugiriza bisa n’ibyahawe intebe mu Rwanda, maze nawe uti iki? Nta munsi w’ubusa, nta joro ry’ubusa, Abanyarwanda baticana (badapfa) maze nawe uti iki? Ibijya gucika bica amarenga; ibyo byose biraturuka kuki? Rubanda rumaze kwiyanga rukorerwa amarorerwa yose navuze haruguru; ubugome urugomo n’ubugambanyi no nese rugire rute? Bibilia Zabuli iti: “murabikora nkicecekera mukagira ngo mpanye namwe, nzabishyira imbere y’amaso y’abantu nk’uko bikurikirana.” Kuki ibihano bihanukiriye nko kurandura imyaka ngo ntiteye ku murongo cyangwa ngo ntibikurikije amategeko nk’umwami w’abidishyi! Ngo inkoni ivuna igupfwa ntihana ingeso. Inkoni y’umubyeyi iba ndende. Kuki duhana twihanukiriye? Ubu koko kuva aho batangiriye kurandura ibirayi mu mirima, hari umuntu ugishobora kubyigurira? Biragura

umugabo bigasiba undi. Mu idini gatolika turirimba dusingiza Yezu Kiristu tuti: Si agahato uhinduza abantu ku kwizera, ni rukundo rwawe Yezu rubareshya bakaza maze nawe uti iki? Abaganda nabo bati “kugenda kuraba, gukomaho kunyonye” ( Aho ugiye uba ugiye kureba ibiriyo, kugaruka ni ukuvuga ibyo wabonye). Mu Bugande nyine bakunda umwami wabo kuko umwami wabo ababera urugero kuko umwami wabo kuko abaha urugero, kuko umwami wabo ntasinda, ntarira mu nzira, ntiyihagarika aho abonye hose, maze bigatuma abaganda bose babiziririza, ibyo umwami wabo aziririza kubera kumukunda. Mu Buganda niho habaye imbarutso yo kubohoza u Rwanda rwacu. Inyoni nto yigira ku nkuru kuguruka. Natwe twabaye mu Bugande kuki tutakwigira ku Bagande bitwaye iki? Inyanga kuzimira irabira kandi ntayima nyina akabara kuki natwe tutigira ku bagande maze nawe uti iki? Kuki dukoresha igitugu kandi ari cyo twarwanyije? Yego maaa! Ubu dufite ingando ndetse n’intore, ibyo

Umwanzuro Umusore umwe w’inshuti yanjye yarambwiye ati rya iminwa, ati: “nasanze hari imvugo igira iti, abatutsi bakubitaga ibiboko abahutu, babakubitira kwihingira (guhinga amashiku) ati nyamara nakuze nsanga nta batutsi bagitegeka n’icyo kiboko bavuga sinigeze nkibona naba nanga abatutsi mbaziza iki?” Ukuri kuratinda ntiguhera kandi guca mu ziko ntigushya. Uwo musore yararikocoye kama mbaya mbaya. Yaba abanyarwanda bose bavugaga batyo, batekereza gutyo, ubu u Rwanda abari ari paradizo; maze nawe uti iki? Si jye wahera, hahera ubugome urugomo, ubugambanyi, abahiniye hamwe bahenda abari hanze, natwe abanyarwanda dushyire hamwe dutsinde umwanzi. Sentindi sekibi n’amashyo yayo ya gitindi tuyate. Ishyano rive mu Rwanda. Urwango rubure intebe mu Rwanda, rutahemo ituze maze natwe Abanyarwanda dutuze dutere twunge ubumwe bene mugabo umwe. Bene kanyarwanda tuvuga ururimi rumwe rw’ikinyarwanda mu Rwanda rw’Abanyarwanda Amina Aleluya, ok Byee!!! Mudatenguhwa wanyu, intumwa ya rubanda, dutahe ni aho ubutaha! Jean Népomouscène Gashikazi FilsNyamaswa Ntindi Amoti.

Urup. 16

UMUSESO

No 388, 28 - 04 Mutarama 2010

Kwamamaza

ROTO FOSSES SEPTIQUES

Plastic Water Tank

Roto Toilets

LoftWater Tank

Horizonta Water Tank

ROTO s.a.r.l Kucukiro hateganye na Dalas Petrol Station. B.P. 6472 Kigali - Rwanda. Tel: (+250) 512310, Mob: 0788303966/ 0788530665, email: [email protected]