Page 1 AFRIKA Y'EPFO NA SWAZILAND: IMPUNZI MUBE MASO

kubera kumenya neza imikorere n'imigambi ya Leta ya FPR – Inkotanyi n'abo bafatanyije ko ari iyo. , kubera ubushishozi, n'ubukunzi bw'amahoro bw'ib ihugu ...
321KB taille 34 téléchargements 286 vues
AFRIKA Y’EPFO NA SWAZILAND: IMPUNZI MUBE MASO UMUGAMBI WO KUBICA WARANGIYE, ABICANYI BA DMI N’INTORE BABAGEZEMO

Perezida Kagame na FPR- Inkotanyi ye bamaze kubona ko imigambi yabo n’inkoramaraso zabo zo muri DMI iri kuburiramo mu bihugu bitandukanye ariko cyane cyane ibihugu bigize umuryango wa SADC, kubera kumenya neza imikorere n’imigambi ya Leta ya FPR – Inkotanyi n’abo bafatanyije ko ari iyo kwica abatavuga rumwe nayo, gusahura, kwiba no guteza umutekano muke mu bihugu impunzi zahungiyemo. Ibihugu bigize umuryango wa SADC, kubera ubushishozi, n’ubukunzi bw’amahoro bw’ibi bihugu, tutibagiwe n’ubuhanga bwo kureba kure mu byo abanyagihugu babo ndetse n’abashyitsi gicumbikiye bakeneye, umwicanyi Paul Kagame yasanze agomba gupangira imigambi ye y’ubwicanyi muri Malawi na Swaziland mu bihugu bya SADC. Amakuru yizewe aturutse i Kigali, aravuga ko DMI ikoresheje wa mutaka wayo wo hanze ari wo « Diaspora Nyarwanda », yari imaze iminsi itegura uko yazengereza impunzi z’abanyarwanda ziri muri Zambiya, Africa y’Epfo, Mozambique, Malawi na Swaziland, bazicamo ibice, gukangurira bamwe muri bo kwifatanya na FPR, gushinja ibinyoma , guhimba ibyaha ku mpunzi birimo ubwicanyi no gusahura umutungo w’igihugu, kuzica ndetse no guhungabanya umutekano w’impunzi n’ uw’ibihugu bizicumbikiye . Ni muri urwo rwego rero mu minsi mike ishize hateguwe inama y’igitaraganya ya ba diaspora cyane cyane abo muri Malawi na Swaziland, hanyuma hatoranywa abagomba gutegura umugambi mubisha wo kwica impunzi z’abanyarwanda zibarizwa muri Zambia, Malawi, Africa y’Epfo na Swaziland. Muri Malawi Umugambi mubisha wo koreka imbaga y’impunzi zahunze umwicanyi kabuhariwe Kagame Paul na Nziza Jack uhagarariwe na GASANA Jean Claude, NDATINYA Juvenal na KANA Seraphin. Aba bagabo bashinzwe gutegurira abicanyi inzira kubashakira aho baba harimo n’ibyangombwa, gutanga amafranga ya ruswa muri bamwe mu bakozi b’ínzego z’ubutegetsi bw’ibihugu bateguye kwinjiramo ngo bice impunzi n’abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kigali. By’umwihariko impunzi ziri muri Swaziland na Africa y’epfo, zirabe maso kuko umugambi wo kuzimara warangiye gutegurwa, abari ku isonga ryo gutegura uyu mugambi mubisha bari muri Swaziland kuko Africa y’Epfo byananiranye kubera umubano utameze neza hagati ya Leta ya Kigali, ibi ariko nti bivuze ko bamwe mu bashinzwe umutekano muri Swaziland na Africa y’Epfo barangije gufata amakotanyi kugira ngo barimbure impunzi.

Abakuriye icyo gikorwa ni Dr Rukundo ufite ivuriro muri kapitali ya Mbabane ( Swaziland) na Manzini, uyu akaba afite ubwene gihugu bune (4) ubwa Swaziland, Rwanda, America (USA) na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), Bwana Twahirwa Leonard bakunda kwita Mr Cheap (Mayadi), ni umuherwe w’umucuruzi, bavuga ko akoresha amafranga menshi y’amakotanyi yahawe na FPR – Inkotanyi. Abakozi ba DMI n’intore bahasesekaye muri Swaziland, bafite umugambi wo kwinjira muri Africa y’Epfo no gukora ibikorwa by’ubwicanyi muri Swaziland na Africa y’Epfo.

Uyu ni Twahirwa Leonard Tubibutse ko aho i Manzini (Swaziland) tariki ya 22/06/2013 umunyarwanda w’impunzi witwa HABIMANA Didier yishwe n’agatsiko ka diaspora karimo Bwana Nahimana Jean Remy na Bosco MUTAGANDA, abo bicanyi bakoreshejwe na Ambassade y’u Rwanda iri muri Africa y’Epfo; ubu urubanza rukaba rutaraba kubera ruswa itangwa mu nzego z’ubutabera za Swaziland. Umuryango wa Habimana Didier amaso akaba yaraheze mu kirere. Ibi bikaba byarakozwe mu rwego rw’igerageza kugira ngo barebe ko ibikorwa byabo byazashoboka muri Swaziland. Banyarwanda muri Swaziland na Africa y’Epfo, abicanyi kabuhariwe Francis Gakwerere, Appolo na Rutembeza Didier wahoze ashinzwe DMI muri ambassade y’u Rwanda i Pretoria akirukanwa kubera ibitero bagabye kuri Gen. Kayumba Nyamwasa Faustin babatashyemo ni ikipe y’abo basesekaye muri Swaziland baragenzwa no kwica impunzi muri Swaziland na Africa y’Epfo.

Bwana Rutembesa Didier ari ibumoso na Gakwerere Francis )

Inama zo gutegura ibi bikorwa, inyinshi zibera kwa Bwana Twahirwa Leonard utuye Ezulwini muri Swaziland, niwe ushinzwe guhuza ibikorwa by’aba bicanyi bashakirwa uko babaho, aho bacumbika, kuborohereza ingendo n’ibindi. Ibi abikora afatanije na Dr Rukundo bijyanye no kuborohereza kugera mu ubuyobozi bwa Swaziland no gutangamo ruswa haba mu bashinzwe umutekano cyangwa bamwe mu bakozi bashinzwe impunzi. Ikipe ifatanije n’aba bicanyi igizwe na : Eric Abimana, Bosco Mutaganda, Hategekimana Desire, Josine umugore wa Eric, Mwebaze Edward. Aba nibo bashinzwe kuranga impunzi, kuzihimbira ibyaha bihabwa Leta ya Kigali binyujijwe muri ambasade y’u Rwanda iri Pretoria no kwa Minisiri ushinzwe ibiza no gucyura impunzi Madame Saraphine MUKANTABANA ndetse na Minisitiri w’Ingabo mu Rwanda Gen. Kabarebe James, gutanga amalisiti y’impunzi zose i Kigali kugira ngo zihimbirwe ibyaha babone uko bazica, gukorera inama muri Mozambique cyane cyane aho bita Benefica hagamijwe kugirira nabi impunzi ziri Mozambique na Swaziland bitwaje ubucuruzi bakora ibi bikorwa na Mutaganda Bosco na Munyagisenyi Fabien bakaba banashinzwe gutwara abicanyi bageze i Maputo babinjiza muri Swaziland.

Banyarwanda, banyarwandakazi, mpunzi mutuye mu bihugu bya SADC, murabe maso kandi mube intwari nk’uko mukunze kubyerekana, maze muburizemo iyi migambi mibisha igiye kubibasira. Abakunda amahoro mwese musabwe gutabara hakiri kare, mbere y’uko muzumva aba bagizi ba nabi bagaritse ingogo. Agapfa kaburiwe n’impongo.

Kamanzi Faustin Maputo-Mozambique