Ese koko i Kigali hari abatanga umuti utanga akazi?

ndetse bashyiraho na numero ya telephone yabo kugirango abantu bamere nk'ababizeye. Bavura kandi ngo amashitani n'abazimu. Bemeza ko batanga umuti ...
134KB taille 32 téléchargements 291 vues
Ese koko i Kigali hari abatanga umuti utanga akazi? Inkuru yashyizwe kurubuga kuwa 30/07/2013 na CHIEF EDITOR umuseke.com

Mu mujyi wa Kigali hari aho uzasanga hamanitse amatangazo rimwe na rimwe usange yuzuyeho abantu bari kuyasoma. Uzasanga ikirimo cyane cyane gikurura abantu ari ngo « Tuguha umuti utanga akazi »

Kuko ngo benshi bashaka akazi, hari ababeshya ko bafite umuti wo kukabona Bene aba bavuga ko bakora ibintu bitangaje, ngo imiti itsirika imirima ntihagire uyisarura atari nyirayo, imiti izana abakiliya mu bucuruzi, ngo imiti yumvikanisha abatavuga rumwe….n’ibindi nk’ibi. Aba bantu bakorera mu murenge wa Jabana Akagali ka Kabuye mu karere ka Gasabo ndetse bashyiraho na numero ya telephone yabo kugirango abantu bamere nk’ababizeye. Gusa igikomejwe kwibazwaho na benshi ni ukuri kwabo. Ngo bagarura imitungo yazimiye Ngo bavura umusazi wiruka ku gasozi Bavura kandi ngo amashitani n’abazimu Bemeza ko batanga umuti w’urukundo (kubo rwabereye indwara ubwo) Ndetse ngo banatanga imiti ikuraho inyatsi. Aba bantu ku itangazo ryabo bandika ko kwisuzumisha ari 2000Frw. Umunyamakuru w’Umuseke mu ntangiriro z’uku kwezi yahamagaye numero zabo ziba ziri kuri iri tangazo, bakwitaba neza cyane bakakubwira ako kanya indwara zose bavura ako kanya bahita banakubaza niba uzanye 2000Frw ya ‘consultation’ Iyo ubabwiye ko utaje kwivuza uje ngo muganire ku ndwara bavura, bahita bakubwira ko bashaka abarwayi gusa. Umwe mu bantu baganiriye n’Umuseke akanga ko twandika amazina ye, yadutangarije ko yivurijeyo. Avuga ko aba bantu ari abatekamutwe nta kindi.

Ati « Icyo baba bashaka ni uko ubanza ukishyura ibyo bihumbi bibiri kwanza mukabona kuvugana, bagahuragura ibigamboooo. Bakagukandakanda mu ntoki no mu birenge bakubaza utuntu tw’amafuti gusa. » Uyu mugore wivurijeyo ngo yari yagiye gushaka umuti wumvikanisha abatavuga rumwe, ati « ariko ntibigeze banambwira nibura ngo nzazane uwo tutavuga rumwe, ahubwo bambwiraga ngo ukuntu nzajya mwitwaraho, ngo ariko niba nshaka ko umuti ukora vuba nzamuzane twitwaje ibihumbi bitanu .» Ku rubyiruko cyane cyane, basa n’abarutegeye ahakomeye kuko ngo bazi ko hari benshi badafite akazi, usanga ngo hari abana benshi b’abasore bahajyana ibyo bihumbi bibiri bagiye gushaka uwo muti utanga akazi, nyamara ngo byahe byokajya. Twifuje kuvugana n’ubuyobozi bw’Umurenge kuri iki kibazo ntibyadushobokera. Urubyiruko murye muri menge hari abagamije kubakuraho na ducye twanyu. Evence Ngirabatware UMUSEKE .COM