Akarengane katumye urubyiruko n'abatwara abagenzi i Kigali

uza hirya no hino mu gihugu bishingiye ku byiciro by'ubudehe". abayobozi bahunga ibibazo by'abaturage baba ari abayobozi cyangwa abategetsi? Ese ...
217KB taille 29 téléchargements 225 vues
AKARENGANE KATUMYE URUBYIRUKO NDETSE N’ABATWARA ABAGENZI MU MUGI WA KIGALI BAHAGURUKA. 18 septembre 2013

http://ikazeiwacu.unblog.fr

Muri rusange mu Rwanda akarengane kageze kure, ndetse ubu kubaho utari iruhande rwa Kagame na FPR nta n’amahirwe uba ufite yo kubona umugati wa buri munsi utuma wowe n’abawe baramuka. Ibi ubutegetsi bwa Kigali bubinyuza mu nzira nyinshi. Hari iyo kwimwa akazi ubifitiye ubushobozi, kubangamirwa mu dukorwa duto duto twa buri munsi, ndetse no kwimwa amahirwe nk’umwenegihugu ngo nawe ube wazigirira akamaro mu minsi itaha.

Col Twahirwa Dodo, wambaye ingofero itukura, ni umwe mu bari gutoteza abatwara abantu i Kigali

Umuzi w’ikibazo Nkuko bitugeraho, ubu muri iyi minsi muri Kigali hari ikibazo gikomeye cyo gutwara abagenzi. Umujyi wa Kigali wabigiyemo maze uha isoko ryo gutwara abagenzi sosiyeti ishatu arizo RFTC yahoze yitwa ATRACO ikaba iyobowe na COL. TWAHIRWA DODO, Kigali Bus services (KBS) FPR ifitemo imigabane ndetse na Royal Express nayo y’umwambari ukomeye wa FPR. Ibi ntabwo byaje bikemura ikibazo kuko abagenzi bakomeje kuguma kumihanda ndetse kubera ko izindi modoka zitemerewe gukorera mu mugi, banyirazo baraziparika inzara ubu iranuma mu miryango yabo. Ku kibazo cyo kwimwa amahirwe, ubu rurageretse hagati y’abanyeshuri ba za Kaminuza zo mu Rwanda na Leta ya Kigali. Aba banyeshuri bimwe amahirwe yo kwiga kuko bimwe buruse maze umubare munini ufata icyemezo cyo guhagarika amashuri. Icyi cyemezo cya Kigali yafashe ihubutse ubu gisa naho cyaburiwe umuti kuko nkuko nshingiye ku kiganiro nagiranye n’umwarimu umwe wo muri kaminuza imwe yo mu Rwanda yantangarije ko ubu umwarimu ajya mu ishuri akabura abo yigisha. Yanzuye agira ati:” Leta yafashe icyemezo cya kigabo kuko ubu ifite byinshi biyihugije birimo intambara z’urudaca muri Congo, kugenda mu madoka ahenze, ingendo z’abayobozi zihenze cyane, imishahara yabo ikubwe iyacu inshuro icumi, n’ibindi.”

Izi ngeri ebyiri z’abanyarwanda (Abashoferi ndetse n’Abanyeshuri) ntabwo zatinye kwereka Leta akababaro kazo. Ku wa 17/09/2013, bishyize hamwe maze buri ruhande rwandikira Minisitiri w’intebe maze bagenera kopi Perezida Paul Kagame. Aba banyeshuri ndetse n’abashoferi bagaragaje ikinyabupfura mu kwerekana ikibazo cyabo kuko bitoyemo itsinda rito cyane rijyana amabaruwa yabo maze bagenzi baba babarindirira ahari Gare nshya ya Kacyiru inyuma ya Minisiteri y’Uburezi.

Uko Leta ya Kigali yabyifashemo nuko mbibona Aba banyarwanda bagaragaje akababaro kabo, Polisi yabirayemo irabafata ibatwara busimba mu mamodoka yabo rubanda yose irebera. Ubu amakuru atugeraho ndetse nandi ava kumbuga (Websites.) zaba iza Leta ya Kigali ndetse n’izifashwa nayo, ni uko Polisi yamaze guhimbira abanyeshuri ko aribo bateguye icyo gikorwa ndetse ko nibahamwa n’icyo cyaha bazafungwa kuva kumezi atatu (3) kugera ku mezi atandatu (6) cyangwa kwishyura ihazabu y’amafaranga ibihumbi ijana (100.000 Rfw) kugera kuri miliyoni imwe (1.000.000). Ariko ikibabaje kuruta ibindi ni ibyatangajwe n’umuvugizi wa Police ya Leta ya Kigali nkuko bigabaragara ku kinyamakuru www.umuseke.com. Aha yagize ati: “ bafashwe (abanyeshuri) bari mu myigaragambyo itemewe, barimo kurwanya gahunda ya Leta yo guha abanyeshuri batishoboye inguzanyo yo kwiga mu mashuri makuru na za Kaminuza hirya no hino mu gihugu bishingiye ku byiciro by’ubudehe”. Alleluhah Amen Muvandimwe ACP GATARE Damas!!!!!!!! Ese umuntu ashingiye kuri ririya jambo rya Gatare, abanyeshuri bigaragambije ni abakire bari kwanga ko abakene bafashwa na Leta ya Kigali? Ese ko avuga ngo abanyeshuri babangamiye gahunda ya Leta, kuri Gatare Leta ni iki? Ese aba banyeshuri bo ni abanyamahanga kuburyo baba batabarirwa muri iriya leta ya Kigali ivugwa? Ese ubundi kugaragariza ikibazo abayobozi mu Rwanda ni ukubangamira gahunda za Leta? Ese polisi yaba yafashe bariya bana ni ikihe cyaha baba bakoze gifatika? Ese niba abayobozi bahunga ibibazo by’abaturage baba ari abayobozi cyangwa abategetsi? Ese ubundi Leta ya Kigali ni idaha abanyarwanda uburezi buhamye kandi bungana, yaba imaze iki? Ese ibihano bivugwa ko harimo gutanga amafaranga, ko nubundi babuze ayo bishyura mu ishuri bazishyura mu nkiko ngo badafungwa ayo bakuyehe? Babafunge rero!!!!!

Mu kwanzura, ntawashidikanya kuvuga ko ibyo Leta ya Kagame ndetse n’agatsiko ke bakora bigaragara ko bananiwe kandi bateshutse ku nshingano zabo kuburyo bwose. Aho kurengera abanyarwanda yahisemo gukomeza kubicira ku rwara mu nzira nyinshi. Leta ya Kigali yakagombye kwisubiraho ikunamura icumu, ikareka akarengane iri kwimakaza mu bana b’ abanyarwanda.

PETERO URAYENEZA