Page 1 Ibiti ibihumbi bine nk'ikimenyetso cy'umubare w

Ibiti ibihumbi bine nk'ikimenyetso cy'umubare w'Abanyarwanda bahoze ari mpunzi muri. Zambia kuri ubu bakuriweho sitati y'ubuhunzi, niwo mubare w'ibiti abo ...
263KB taille 1 téléchargements 110 vues
Zambia : Abanyarwanda bambuwe ubuhunzi batangiye gutera ibiti Yanditswe kuya 3-12-2013 na IGIHE

Ibiti ibihumbi bine nk’ikimenyetso cy’umubare w’Abanyarwanda bahoze ari mpunzi muri Zambia kuri ubu bakuriweho sitati y’ubuhunzi, niwo mubare w’ibiti abo Banyarwanda bagomba gutera buri mwaka, mu rwego rwo gusaba Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu ko bahabwa uburenganzira bwo gutura muri iki gihugu mu buryo bwemewe n’amategeko, no gushimira iki gihugu uko cyabakiriye bakiri impunzi. Aba Banyarwanda bagejeje ku Nteko ya Zambia iyo gahunda yo gutera ibiti kuri uyu wa Mbere tariki ya 02 Ukuboza 2013, bahoze ari impunzi biganjemo abahunze mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri 1994, bambuwe sitati y’ubuhunzi muri Kamena uyu mwaka wa 2013, abashobora kuhaguma akaba ari abafite ibyangombwa bahawe n’icyo gihugu, cyangwa se abandi bafite ibyangombwa by’Ubunyarwanda bakwifashisha mu kwaka ubwenegihugu bwa Zambia. Ibya pasiporo ntibabikozwa Mu kwezi gushize nibwo Guverinoma y’u Rwanda yatangije igikorwa cyo gutanga pasiporo ku bahoze ari impunzi z’Abanyarwanda batakaje sitati y’ubuhunzi aho bari hirya no hino mu bihugu bahungiyemo, ariko benshi mu bahungiye muri Zambia bo ntibakozwa iki gikorwa cyo gufata pasiporo z’u Rwanda. Amakuru dukesha BBC avuga ko aba bafite gahunda yo gutera ibiti 4,000 mu myaka itanu iri imbere, bakaba bavuga ko mu myaka bamaze muri Zambia ari impunzi bagize uruhare mu kwangiza ibidukikije, akaba ari intambwe yo gufasha abenegihugu mu guteza igihugu imbere. Nubwo aba bahoze bitwa impunzi bakomeje gutakambira Zambia ngo bahabwe ibyangombwa, iki gihugu kiyobowe na Perezida Michael Sata cyakomeje kubasaba gushaka pasiporo kugirango batuzwe. Zambia yaratsembye Minisiteri ishinzwe ibibazo by’imbere muri Zambia, Stephen Kampyongo, aharutse gutsemba avuga ko amategeko y’icyo gihugu atemera ko hari umuntu uba ku butaka bwacyo adafite ibyangombwa. Avuga ko n’abahoze ari impunzi z’Abanyarwanda bagomba gufata pasiporo z’igihugu cyabo kugira ngo bazabashe guhabwa impapuro zibemerera gutura muri Zambia byemewe n’amategeko agenga icyo gihugu. Muri iki gihugu cya Zambia, Abanyarwanda bagera ku 4,000 bahoze ari impunzi batakaje sitati y’ubuhunzi, kuva icyemezo cy’ikurwaho ry’ubuhunzi cyatangira gushyirwa mu bikorwa tariki 30 Kamena 2013. Zambia ni kimwe mu bihugu byatangije ishyirwa mu bikorwa ry’icyemezo cy’ ikurwaho ry’ubuhunzi rusange ku mpunzi z’Abanyarwanda tariki 30 Kamena 2013 nk’uko byari byarasabwe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR. Inzira eshatu

Kuri ubu aba bahoze ari impunzi bafite inzira eshatu bagomba kunyuramo : gutaha mu Rwanda, kuva muri Zambia, cyangwa se gufata pasiporo z’Abanyarwanda bakabona kwaka ibyangombwa bibemerera gutura.