Page 1 akagira umutima wicuza. Ikibazo kibaho iyo umukuru w

mu mitima y'urubyiruko rw'Abahutu ko ari abicanyi ko rwose nta kindi bakwiye ahubwo kuri we u Rwanda rwarengeje ibipimo by'urubuga rwa politki ngo kuko " ...
113KB taille 1 téléchargements 177 vues
FPR mu mugambi wo gushimangira ipfunnwe mu Bahutu http://www.leprophete.fr Parution: Tuesday 2 July 2013, 11:39 Par:Chaste Gahunde

Ku itariki ya 30 Kamena perezida Kagame yaganirije urubyiruko rwari ruturutse mu gihugu cyose mu biganiro byerekeye amateka. Icyagaragaye kimwe no mu zindi gahunda za FPR, ni uko amateka avugwa igice cyane cyane hagamijwe kwerekana ko Abahutu aribo bonyine bazaniye u Rwanda umuvumo bityo bakaba bakwiye gusaba imbabazi. Ubwabyo gusaba imbabazi si ikibazo kuko uwakoze icyaha yagombye kuzisaba kandi akagira umutima wicuza. Ikibazo kibaho iyo umukuru w’igihugu yumvisha abantu ko n’abatarakoze ibyaha bagomba gusaba imbabazi ngo kuko ababikoze bakoresheje izina( ubwoko). Kugira ngo bamushimishe, abasore benshi barahagurutse baritotomba ngo bene wabo b’Abahutu bakoze nabi ! Mbese kwishora muri jenoside byagizwe icyaha rusange ntikikiri icyaha gatozi. Ikindi cyatangaje ni uko nta muntu n’umwe wo mu bwoko bw’Abatutsi wigeze asaba imbabazi ko yaba yarakoze nabi. Tuzi benshi mu Bahutu barenganyijwe haba mu gihe cy’intambara cyangwa se mu gihe cya gacaca. Muri urwo rubyiruko rwasabaga imbabazi harimo abana benshi barokokeye mu makambi y’impunzi, abarokotse agafuni ka FPR i Kisangani... abo bose nta n’umwe uhabwa agaciro ngo nibura hagire n’umusaba imbabazi. Abenshi babonye ko icyari kigenderwe muri iriya nama ari ugukomeza kurema igitekerezo mu mitima y’urubyiruko rw'Abahutu ko ari abicanyi ko rwose nta kindi bakwiye uretse kugirirwa ubuntu bakemererwa kuba mu Rwanda. Kagame yanagarutse ku rubuga rwa politiki. Ngo nta gihugu na kimwe ku isi gitanga urubuga rwa politiki kurusha u Rwanda. Ngo ahubwo kuri we u Rwanda rwarengeje ibipimo by’urubuga rwa politki ngo kuko “rwemera kubana n’abarwishe”! Kagame yongeye no kugaruka kubo yise abavugira Interahamwe na FDLR ngo n’ibigarasha bakorana, ngo ubutumwa abaha ni uko hari umurongo ntarengwa. Gahunda nk’izi za FPR zirarushaho gutera urwikekwe mu Banyarwanda cyane cyane abo mu bwoko bw’Abahutu kandi bishobora kuzagira ingaruka zitari nziza mu gihe kizaza. Uko byagenda kose ibi FPR ikora bikwiye guhinduka kandi nta kindi cyabirangiza uretse abantu bisuganyije bagakora revolisiyo izaha Abanyarwanda Ishema ryo kuba abo aribo aho guhora abantu bafite ipfunwe ry’ibyaha batakoze