Gutabaliza abaturage batuye Cyimicanga mu mugi wa Kigali

... http://www.fdu-rwanda.com/donation. Join us on Facebook: http://www.facebook.com/pages/Victoire-Ingabire-Umuhoza-for-President/109504816547 -.
358KB taille 4 téléchargements 218 vues
Inkingi Forces Démocratiques Unifiées United Democratic Forces

++(250) 728636000

[email protected]

www.victoire-ingabire.com - www.fdu-rwanda.com Kigali - Rwanda “Pour un Etat de Droit, la Democratie et l’Egalité de chances”; "For the rule of law, democracy and equal opportunity"

Kigali, ku wa 29 Gashyantare 2012

TURATABARIZA ABATUYE CYIMICANGA (KIMIHURURA, KIGALI) Ubuyobozi bw'Akarere ka Gasabo bwatangiye gahunda yo kwimura shishi itabona abatuye Cyimicanga mu murenge wa Kimihurura. Ntibarahabwa indishyi zijyanye n'iyimurwa rya rya huti huti; ntibarerekwa aho bazaba bikinze. Impamvu zitangwa ni uko aho hantu ubutegetsi bwa FPR buvuga ko ari mu gishanga, ngo bukaba bufite impuhwe zo kubarinda ibiza n'ibyorezo.

Ikindi kibazo kivugwa cyane n'abahatuye ni uko imitungo yabo irimo n'amazu yabaruwe ku giciro gito ku buryo n'iyo bakwishyurwa nta cyizere bafite cy'uko bashobora kuyubakamo amazu ari muri urwo rwego. Bikaba binyuranije n'amategeko ubutegetsi bwashyizeho. Itegeko n°18/2007 ryo kuwa 19 Mata 2007 rirebana n’iyimurwa, mu ngingo yaryo ya kabiri agace ka kabiri risobanura ko indishyi y’ubutaka n’ibyabukoreweho bibarwa hashingiwe ku biciro biri ku isoko. Ingingo ya 24 y'iri tegeko inavuga ko uwimurwa agomba kwimuka mu gihe cy’iminsi 90 uhereye igihe amaze kwishyurirwa. Ariko siko bimeze kuko ubuyobozi bw’akarare ka Gasabo bwahaye abo baturage iminsi 15 ngo babe bavuye aho bari batuye kandi butanabishyuye imitungo yabo, ntibunabereka aho bakwerekeza ubu bakaba bari mu gihirahiro.

Ikibazo cyo kwimura abaturage mu buryo budakurikije amategeko kikaba kimaze kuba umuco, cyane cyane mu mujyi wa Kigali ndetse bakanabarirwa imitungo yabo ku giciro gito. Urugero ni uko aho Leta ya FPR yishyura amafaranga 900 cyangwa 1200 buri metero kare (m²), ihindukira ikahagurisha akayabo k’amafaranga ibihumbi ijana(100 000) kuri m² imwe.

Ishyaka FDU-Inkingi rirasaba Leta ko abo baturage bahabwa ibyo amategeko abateganyiriza: kubarirwa agaciro nyako k'ibintu; kwishyurwa mbere yo guhambirizwa; kubafasha kubona aho baba berekeye mu gihe batarabona ahandi bajya no kubaha ikibatunga mu gihe bakiri mu gihirahiro. Biteye isoni kumenesha mu byabo abaturage ushinzwe kurebera.

FDU-INKINGI Boniface Twagirimana Visi Perezida w'agateganyo

 (+250) 728636000 [email protected] www.fdu-inkingi.org - www.victoire-ingabire.com - Donation: http://www.fdu-rwanda.com/donation Join us on Facebook: http://www.facebook.com/pages/Victoire-Ingabire-Umuhoza-for-President/109504816547 Watch us on YouTube: http://www.youtube.com/user/FDUInkingi123 - Follow us on Twitter: http://twitter.com/VictoireUmuhoza