Abacuruzi 15 bababajwe n'ibicuruzwa byabo biri kubora nyuma yo

bakura amaramuko dore ko nta nzu n'imwe ituwemo yafunzwe. Umwe mu bo twaganiriye utarashatse ko umwirondoro we utangazwa, ati "Twabonye umurenge ...
183KB taille 1 téléchargements 96 vues
Abacuruzi 15 bababajwe n’ibicuruzwa byabo biri kubora nyuma yo gufungiranwa http://www.igihe.com

Bitunguranye, ku wa gatanu inzu 15 z’ubucuruzi zo mu Kagari ka Kagina mu Murenge wa Kicukiro mu Karere ka Kicukiro ; ubuyobozi bwazifungishije ingufuri n’iminyururu icyakora abazikoreragamo bavuga ko ibicuruzwa byabo bigiye kuborera mu nzu naho abandi baturage bakavuga ko babuze aho bahahira.

Aba baturage bavuga ko batazi icyateye ubuyobozi kubashyira mu bwigunge bafungirwa aho bakura amaramuko dore ko nta nzu n’imwe ituwemo yafunzwe. Umwe mu bo twaganiriye utarashatse ko umwirondoro we utangazwa, ati ”Twabonye umurenge, akagari na Polisi bazanye iminyururu n’ingufuri ngo nimusohoke dukinge. Ntibanatumeyesheje ngo ejo tuzaza tubafungire amabutike, ntitubona icyateye abayobozi kutwima icyo kurya n’icyo kunywa.” Aganira na IGIHE imusanze iwe, umucuruzi ukorera aha mu myaka 35 yaragize ati “Ntitwabwiwe niba dutuye nabi nk’uko bibwirwa abandi iyo bagiye gufungirwa. Kugeza ubu nta rupapuro na rumwe dufite rutumenyesha icyo twazize. Barimo kwangiza ubuzima bw’abaturage barenga 400 batuye hano. Turahahira he se ? Ubu se ko abana bavuye kwiga bararya iki ?” Umuturage witwa Mariya avuga ko yari akirimo kwishyura inguzanyo yafashe muri banki, akishyura ayo akuye muri butike ye yafunzwe. Ati “Ibicuruzwa byanjye bigiye kuborera mu nzu. Nari nkirimo kwishyura inguzanyo. Ubu se ibi na byo mbifate nk’impanuka yangiza ibintu utayiteguye ?” Ubwo IGIHE yaganiraga n’Ushinzwe Irangamimerere mu Murenge wa Kicukiro Rutijana Aimable ku cyateye gufungira aba baturage bitunguranye, yavuze ko we atazi na gato icyateye iri funga adusaba kubibaza Umuyobozi w’Umurenge ariko tumushatse kuri terefoni ntibyakunda ko tuvugana.