INKINGI riramagana imishinga y'amategeko yo ... - FDU Rwanda

... http://www.fdu-rwanda.com/donation. Join us on Facebook: http://www.facebook.com/pages/Victoire-Ingabire-Umuhoza-for-President/109504816547 -.
380KB taille 3 téléchargements 302 vues
Inkingi Forces Démocratiques Unifiées United Democratic Forces

++(250) 728636000

[email protected]

www.victoire-ingabire.com - www.fdu-rwanda.com Kigali - Rwanda “Pour un Etat de Droit, la Democratie et l’Egalité de chances”; "For the rule of law, democracy and equal opportunity"

Kigali ku wa 06 Kamena 2012

KWIYONGERERA IMISHAHARA KU BATEGETSI NI UGUSONGA UWAREMBYE

Muri iyi minsi harimo harasuzumwa imishinga y’amategeko yongerera imishahara n'amashimwe y'agatangaza adasanzwe abayobozi bakuru b’igihugu ndetse n’abadepite na ba Senateri . Abo bayobozi ngo bafite ibibazo by’ubukene ku buryo hejuru y’umusharara banakeneye guhabwa amafaranga y'agahimbazamusyi yo guhaha ibyo kurya, kwakira abashyitsi mu rugo no ku kazi, guhabwa amacumbi, kugurirwa ibikoresho byo mu nzu, kuvurwa n'ibindi. Ibyo birakurikira umushinga w’itegeko ryo kongerera «abanyapolitiki» bo ku rwego rwo hejuru amafaranga agera kuri 35%. Iyi mikorere isa no kunyunyuza igihugu ni ugusonga uwarembye kubera ko ubukungu buriho bucumbagira. Iyi mishinga yombi ntabwo isobanura ko iryo yongezwa ry’imishahara n'agahimbazamusyi rishingiye ku izamuka ry’umusaruro cyangwa iry'ubukungu bw’igihugu, nta nubwo inerekana ukuntu aba bayobozi bakuru b’igihugu n’abadepite aribo bugarijwe cyane n’ubukene ku buryo ari bo bonyine bakwiye kongererwa imishahara mu gihe abandi bakozi barimo abarimu, abasirikare, abapolisi n’abaganga nabo ubu barira ayo kwarika kubera guhembwa intica ntikize. Iyi mishinga irategurwa kandi mu gihe abayobozi b’inzego z'ibanze bagirwa inama zo kwizirika umukanda bagakorera ubushake kuko igihugu kidafite ubushobozi bwo kubabonera umushahara aribyo ntandaro ya ruswa iriho ica ibintu mu nzego z’ibanze. N'ubwo aba bayobozi bakuru basanzwe bahembwa akayabo bakanagenerwa n’ibya mirenge, Raporo y’ubugenzuzi bukuru bw’imari ya leta y'umwaka 2009-2010 yagejejwe ku Nteko ishinga amategeko ku wa 15 Gashyantare 2012, yererekana imicungire mibi y’imari n’umutungo wa Leta aho ku gace gato cyane kakorewe igenzura miliyari zisaga makumyabiri (20,000,000,000 frws) zaburiwe irengero bamwe muri aba bayobozi bakaba babifitemo uruhare. Ibi ni nako bivugwa mu mishinga y’ibikorwaremezo nk’amashyanyarazi ahavugwa za miliyoni z’amadorari ziburirwa irengero. Urugero ni umushinga w’amashyanyarazi wa Rukarara waheze mu kirere. Benshi mu bagira uruhare muri iyo micungire mibi ntibakurikiranwa.

 (+250) 728636000 [email protected] www.fdu-inkingi.org - www.victoire-ingabire.com - Donation: http://www.fdu-rwanda.com/donation Join us on Facebook: http://www.facebook.com/pages/Victoire-Ingabire-Umuhoza-for-President/109504816547 Watch us on YouTube: http://www.youtube.com/user/FDUInkingi123 - Follow us on Twitter: http://twitter.com/VictoireUmuhoza

-2Mu gihe aba bayobozi bakuru bari gutegura imishinga y’amategeko ngo biyongerere imishahara n’andi mafaranga atagira ingano y’inyongera(avantages),mu gihe bagendera mu bimodoka bya karahabutaka,niko abaturage hirya no hino mu byaro ku bigo nderabuzima batagira uburyo bwo kugezwa ku bitaro bikuru ndetse bamwe bakahaburira ubuzima; niko bakwa imisoro y’ikirenga n’imisanzu itagira ingano kugira ngo imishahara yabo bayobozi iboneke; niko ibikorwa by’amajyambere mu byaro bikomeje kudindira na bike bikozwe bikabura gisana . Twibutse ko inzara ikomeje kuyogoza hirya no hino ndetse n'ibiciro by'ibiribwa ku masoko bigahora bizamuka. Iyi nkubiri yo kwiyongeza imishahara iraba mugihe ingengo y’imari u Rwanda rukoresha hafi 50% iva ku nkunga z’abagiraneza ubwo asigaye akaba ahanini ashakirwa mu misoro itangwa n' abaturage. Ishyaka FDU- INKINGI riramagana iyi mishinga y’amategeko yo kongera imishahara y’abayobozi mu gihe bitajyanye n’ubushobozi ndetse no kuzamuka k’ubukungu bw’igihugu. Mu gihe kandi ubuyobozi bwakwemeza ko ubukungu bwazamutse, izamuka ry’imishahara ntiryakorerwa bamwe ngo abandi basigare. Ubuyobozi bubereyeho gushyira imbere inyungu z’abanyarwanda muri rusange aho gukurura bwishyira. Iyi mikorere irasa no kunyunyuza rubanda. Ishyaka FDU-INKINGI rirasaba abayobozi ko aho kwiga imishinga yo kwiyongerera imishahara, ibiramambu ingufu zashyirwa mu kuzamura imibereho y’abanyarwanda , kugabanya ubushomeri bwugarije urubyiruko, gukemura ikibazo cy’uburezi, Kurwanya ihohoterwa ry’uburenganzira bw’ikiremwa muntu, kubaha no kubahiriza amahame ya demokarasi. FDU-Inkingi Boniface Twagirimana Visi-Perezida

 (+250) 728636000 [email protected] www.fdu-inkingi.org - www.victoire-ingabire.com - Donation: htt://www.fdu-rwanda.com/donation Join us on Facebook: http://www.facebook.com/pages/Victoire-Ingabire-Umuhoza-for-President/109504816547 Watch us on YouTube: http://www.youtube.com/user/FDUInkingi123 - Follow us on Twitter: http://twitter.com/VictoireUmuhoza