FDU-Inkingi iratabaliza abanyeshuli b'abakene

Visi Prezida w'agateganyo. Tel : (+250) 728636000 [email protected] http://www.fdu-rwanda.org - http://www.victoire2010.com. Join us on Facebook: ...
84KB taille 4 téléchargements 280 vues
Inkingi Forces Démocratiques Unifiées United Democratic Forces

++(250) 728636000  [email protected] www.fdu-udf.org - www.victoire-ingabire.com - www.victoire2010.com Kigali - Rwanda “Pour un Etat de Droit, la Democratie et l’Egalité de chances”; "For the rule of law, democracy and equal opportunity"

ITANGAZO Kigali, 10 Gashyantare 2011

TURATABARIZA ABANYESHURI B'ABAKENE. Mu mpera z’ umwaka wa 2010 Leta y’ uRwanda yafashe icyemezo cyigayitse kandi gihutiyeho cyo guhagarika inguzanyo yageneraga abanyeshuri biga muri za kaminuza za leta ibinyujije mu kigega SFAR. Ishyaka FDU inkingi ryamaganye icyo cyemezo kuko kigaragaza ko Leta ya FPR ititaye ku bakene. Icyo cyemezo kigamije guhuhura imyigire y’ abana b’ abanyarwanda isanganywe ibibazo by'inzitane nk'uko raporo ya komisiyo y’abadepite ishinzwe uburezi yabishyize ahagaragara mu mwaka wa 2010 yemeza ko ireme ry’ uburezi cyane cyane muri za kaminuza riri hasi cyane. Ishyaka FDU –INKINGI ribabajwe cyane n’ingaruka icyo cyemezo cyatangiye kugira ku banyeshuri batishoboye bakuriweho iyo nguzanyo. Abana b’abakene ntibazongera gukandagiza ikirenge muri za kaminuza ibi bikaba bisubiza irudubi ikibazo cy’ubusumbane bukabije hagati y’abakire n’abakene.

Impungenge ishyaka FDU – INKINGI ryerekanaga zikaba zaratangiye kwigaragaza hakiri kare aho mu ishuri rikuru nderabarezi rya Kigali (KIE) umwana umwe yiyahuye kubera kubura inguzanyo yari kumufasha gukomeza kwiga. Ku wa gatatu taliki 2 Gashyantare 2011 undi munyeshuri wiga muri kaminuza nkuru y’ Urwanda y’i Butare (UNR) yituye hasi mu cyumba aho yasubiragamwo amasomo ahita ajyanwa kwa muganga kubera ikibazo cy’inzara kuko yari amaze iminsi itatu yose atarya.

Leta ya FPR yari yatangaje ko abana bose badafite ubushobozi bazakomeza kubona inguzanyo ariko icyagaragaye ni uko iryo robanura rikemangwa cyane: abenshi mu bana bo mumiryango itishoboye barimo ndetse n’ imfubyi ntibibonye ku rutonde rw’abagombaga guhabwa inguzanyo. Abandi banyeshuri ubu bahagaritse amasomo abandi bariyandikishije ariko ntibiga. Iki kibazo kigomba kubonerwa umuti mu maguru mashya.

Birababaje kubona abana barimo kuvutswa uburenganzira bwabo bwo kwiga kandi bigararira buri wese ko nta bushobozi bafite bwo kwirihira za kaminuza. FDU-INKINGI Boniface Twagirimana Visi Prezida w'agateganyo Tel : (+250) 728636000 [email protected] http://www.fdu-rwanda.org – http://www.victoire2010.com Join us on Facebook: http://www.facebook.com/pages/Victoire-Ingabire-Umuhoza-forPresident/109504816547 - Watch us on YouTube: http://www.youtube.com/user/FDUInkingi123 - Follow us on Twitter: http://twitter.com/VictoireUmuhoza