Page 1 A (+250) 728636000 [email protected] www.fdu

www.fdu-inkingi.org - www.victoire-ingabire.com - Donation: http://www.fdu-rwanda.com/donation. Join us on Facebook: ...
105KB taille 1 téléchargements 82 vues
Inkingi Forces Démocratiques Unifiées United Democratic Forces

℡++(250) 728636000

 [email protected]

www.victoire-ingabire.com - www.fdu-rwanda.com Kigali - Rwanda “Pour un Etat de Droit, la Democratie et l’Egalité de chances”; "For the rule of law, democracy and equal opportunity"

 

Itangazo rigenewe abanyamakuru. Ishyaka FDU-Inkingi rikeneye ukuri n’ubutabera ku gikorwa cy’iterabwoba cy’ihanurwa ry’indege y’uwari umukuru w’igihugu w’u Rwanda Yuvenali HABYARIMANA. Kigali, kuwa 16 Mutarama 2012. Tariki ya 10 Mutarama 2012, abacamanza b’abafaransa Marc Trevidic na Natalie Poux, batangaje imyanzuro ya raporo y’iperereza rya tekiniki kw’ihanurwa ry’indege y’uwari umukuru w’igihugu w’u Rwanda Yuvenali Habyarimana na mugenzi we w’Uburundi Sipiriyani Ntaryamira. Ikintu gikuru kandi gishya muri iyo raporo ni uko impuguke zavuze ko ibisasu byahanuye iyo ndege bishobora kuba byararasiwe ahantu hatandatu hatandukanye, harimo ahantu habiri bakeka cyane : irimbi rya gisirikare rya Kanombe cyangwa mu nsi yaryo. Impuguke zinavuga ko ibisasu by’ubwoko bwa missile byakoreshejwe byaguriwe mu gihugu cy’Uburusiya. Leta ya Kigali, yifashishije Ambassade y'Urwanda mu gihugu cy'Ubufaransa n'itangazamakuru ryayo n'iryo mu mahanga, yahise yemeza ko Raporo ivuga ko ibisasu byahanuye indege yari itwaye Habyarimana Yuvenali na mugenzi we Sipiriyani Ntaryamira byarasiwe mu nkambi y'abasirikari i Kanombe kandi ko ari ingabo z'Urwanda za kera zarashe iyo ndege; ibyo byatangajwe na Leta ya Kigali byari bigamije kwereka Abanyarwanda n'amahanga ko FPR na bamwe mu bayoboke bayo bacyekwagaho kugira uruhare muri icyo gikorwa cy'iterabwoba cyo guhanura indege ari abere. Ishyaka FDU-Inkingi, rimaze kumva ayo magambo yatangajwe na Leta ya Kigali n’izindi mpaka zirimo gukururana n’iyo raporo, riratangariza abanyarwanda ndetse n’amahanga ibi bikurikira : 1. Turazirikana mbere na mbere kandi twifatanyije mu kababaro n’imiryango yabuze ababo muri ako kaga k’ihanura ry’indege. Kubona iyo miryango, dore hashize hafi imyaka 18 batazi ukuri ku babo bahitanywe n’iyo mpanuka yo mu rwego rw’iterabwoba ni akaga gakomeye cyane gatuma badashobora gushira impumu ngo bongere biyubake.

℡ (+250) 728636000   [email protected]   www.fdu‐inkingi.org ‐ www.victoire‐ingabire.com ‐ Donation: http://www.fdu‐rwanda.com/donation  Join us on Facebook: http://www.facebook.com/pages/Victoire‐Ingabire‐Umuhoza‐for‐President/109504816547 ‐  Watch us on YouTube: http://www.youtube.com/user/FDUInkingi123 ‐ Follow us on Twitter:  http://twitter.com/VictoireUmuhoza 

‐ 2 ‐ 

2. Turazirikana kandi abanyarwanda miliyoni zirenze batikijwe, bakamburwa ubuzima bwabo, kubera ko ihanura ry’indege ryabaye imbarutso y’itsembabwoko ryibasiye abatutsi muri 1994 n’ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu ry’abandi banyarwanda. Ntibyagarukiye aho, kuko n’impunzi zakurikiranwe mu nkambi no mu mashyamba. Raporo Mapping y’Umuryango w’Abibumbye ikaba ivuga ko amarorerwa yazikorewe ari ibyaha byibasiye inyokomuntu by’itsembatsemba, bishobora no kuba byakwitwa itsembabwoko. Ugutinda mu kuvuga abantu bose bakoze ayo mahano birakomeza gushengura abiciwe bose no kubuza inzira y’ubwiyunge hagati y’abanyarwanda. 3. Abicanyi nibo bafite inyungu muri izi raporo uko zigenda zikurikirana, zivuguruzanya, ari nako zigenda ziyobya amayira. Umuco wo kudahana ubakingira ikibaba. Kuko biragaraga ko, urebye ibihato bigenda bishyirwamo, urubanza rutazacibwa vuba. Hagati aho abo bicanyi bo bakaba bakomeje kwirara. 4. Raporo ntivuga ko kuba ziriya mpuguke mu hantu zatanze hashoboraga gukoreshwa mu kurasa iriya ndege, harimo n’i Kanombe, bihinduye abere abari basanzwe bakekwaho kuba baragize uruhare mu kurasa iriya ndege. Muri abo harimo bamwe mu bari abayobozi b’ingabo zari iza FPR Inkotanyi, nk’uko babishinjwa n’icyemezo cy’ubucamanza bw’Ubufaransa cyitiriwe Bruguère. Raporo tekiniki y’abahanga ntikuraho icyemezo cy’ubucamanza. Turasaba ubucamanza bw’abafaransa gukomeza gukora anketi, bubaza abagabo bashobora kwerekana ingingo n’ingero simusiga zatuma koko tumenya abakoze ariya mahano. Twavuga Dogiteri Theogene Rudasingwa, wahoze ari Ambassaderi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Major mu ngabo za APR, akaba umunyamabaga mukuru wa FPR n’umunyamabanga w’inkoramutima mu biro bya Prezida Kagame. 5. Uwahanuye iriya ndege nta gushidikanya ko ari mu bantu bakomye imbarutso mu bikorwa by’agahomamunwa by’itsembabwoko byakurikiye, aribyo Genocide yakorewe abatutsi mu 1994, n’ibindi byaha by’intambara n’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu. Abanyarwanda bakeneye rero kuva mu rujijo, bakeneye kumenya ukuri ku by’ihanurwa ry’iriya ndege, bakeneye no kumenya umuntu cyangwa abantu babigizemo uruhare kandi bakabihanirwa hakurikijwe amategeko. 6. Ishyaka FDU-Inkingi rishishikajwe no kumenya ukuri, rigasaba ko ubutabera bushyirwa imbere, hagamijwe ko umuco wo kudahana no gukingira ikibaba abakekwaho ibyaha wakunze kuranga amateka y’igihugu cyacu cy’u Rwanda ugacika burundu nk’uko biri mu mahame yaryo. Igihe cyose abakoze ariya mahano bazaba badaciriwe urubanza ngo bahanwe, ukudahana kuzahinduka umuco karande mu banyarwanda. 7. Ishyaka FDU-Inkingi rirasaba Umuryango w’Abibumbye gukoresha anketi ihuriweho n’abahanga b’ingeri zose bigenga kugira ngo abakoze amahano yo guhanura indege ya Perezida Habyarimana bakanamwivugana, bashyirwe hanze kandi bacirwe urubanza. 8. Turangije dukangurira abanyarwanda kwima amatwi propagande zikikira ukuri aho zava hose. Ayo mareshyamugeni agamije kugarurira ubutegetsi ubusugi no kwibagiza abanyarwanda inshingano ikomeye dufite muri iki gihe, ali zo : kurandura ubutegetsi bw’igitugu n’umuco wo kudahana, tukimakaza igihugu kigendera ku ℡ (+250) 728636000   [email protected]  www.fdu‐inkingi.org  ‐  www.victoire‐ingabire.com  ‐  Donation: htt://www.fdu‐rwanda.com/donation  Join us on Facebook: http://www.facebook.com/pages/Victoire‐Ingabire‐Umuhoza‐for‐President/109504816547 ‐  Watch us on YouTube: http://www.youtube.com/user/FDUInkingi123 ‐ Follow us on Twitter:  http://twitter.com/VictoireUmuhoza 

‐ 3 ‐ 

mategeko na demokrasi, uburenganziramuntu, ukwishyira ukizana no kurinda ubusugire bwa buri muntu, ukurwanya irondakoko n’irondakarere, uguharanira ubwiyunge no guha abanyarwanda amahirwe angana.

Boniface TWAGIRIMANA Umuyobozi wungirije wa FDU-Inkingi

℡ (+250) 728636000   [email protected]  www.fdu‐inkingi.org  ‐  www.victoire‐ingabire.com  ‐  Donation: htt://www.fdu‐rwanda.com/donation  Join us on Facebook: http://www.facebook.com/pages/Victoire‐Ingabire‐Umuhoza‐for‐President/109504816547 ‐  Watch us on YouTube: http://www.youtube.com/user/FDUInkingi123 ‐ Follow us on Twitter:  http://twitter.com/VictoireUmuhoza