Nimukanguke burakeye : Iterambere ridasangiwe ni iteranyuma

Urwanda iyo ubirebye neza ubona ari nk'akarwa kigenga kiberaho binyuranye n'isi ( democratie yihariye, ubuyobozi budasanzwe buri "special".......)!.
200KB taille 1 téléchargements 237 vues
Nimukanguke burakeye: Iterambere ridasangiwe n'abenegihugu ni ITERANYUMA ! Ruberanziza Paul. http://www.leprophete.fr

Uyu na we ni umwenegihugu nk'abandi !

Mu bihugu byateye imbere abaturage batanga imisoro myinshi koko, ariko uburyo iyo misoro ikoreshwa

biba

biciye mu murongo ugororotse, bigasobanurirwa

abenegihugu neza uburyo imisoro yabo ikoreshwa. Iwacu mu Rwanda uzumva abayobozi bakunda kuvuga ngo, nta gihugu badasora, niko bimeze kw'isi hose barasora. Ibi nibyo koko! Ariko mu Rwanda ikibazo si imisoro, ahubwo ikibazo ni ukumenya icyo ikora! ( la grande problématique est là ! ). Ubundi imisoro icyo imaze mu bindi bihugu, ni ukunganira ingengo y'imari kugira ngo hakorwe ibikorwa remezo bifitiye igihugu akamaro ( kubaka amavuriro, imihanda, amashuri...) no gufasha abenegihugu bafite ibibazo binyuranye. Ko dukamurwa mu misoro, tukaba dusigaye turi nk' ibikatsi, ayo makori yaba atugarukira? Urwanda iyo ubirebye neza ubona ari nk'akarwa kigenga kiberaho binyuranye n'isi ( democratie yihariye, ubuyobozi budasanzwe buri "special".......)! Igituma mbivuga gutya ni uko tuyobowe buhumyi kandi twese tukabona aribyo! Ni igihugu kiyobowe n'IGIPINDI, aho buri mwenegihugu wese usanga afite tendance yo kubaho no kubakira mu gipindi!! Iri ni ishyano!! Ninde uzatubera DIOGENE,

umuphilosophe w'umugereki wagendanaga itara mu isoko ku manywa y’ihangu bamubaza icyo ariho ashaka agasubiza ngo « ndashaka umuntu » ! Turebere hamwe ingero nkeya zerekana ukuntu igipindi cyatubereye nk'ikinya tukaba dusinziriye : (1)Muribuka gahunda yigeze kubaho ya "One dollard campaign"(1$)? Byavugwa biyo ko ari ugutanga idolari rimwe gusa nyamara kuri benshi byari “fifty dollards campaign” kuko njyewe ku giti cyanjye n’abandi benshi twakaswe fifty dollards (50$) ku mushahara ! Ikibazo wenda si ayo mafaranga yatswe abaturage mu buriganya , kuko dusa n’abamenyereye guhora tunyunyuzwa imitsi ! Ikibazo nyacyo ni iki : Ese ayo mazu yagombaga kubakirwa 'abana bacitse ku icumu yaba yaruzuye? Bayatuyemo? Muransubiza ko njyewe ndwaye amaso nkaba ntareba neza,

yenda

ayo

mazu

abana

bayabonye

kera

!

Mukomere

cyane!

(2)Gahunda yiswe « Girinka munyarwanda » : Mu by’ukuri inka nyinshi zitangwa n'abaterankunga, izindi zikagurwa mu mafaranga yakwa abacuruzi mu mu nzira isa n’iy’uburiganya buvanze n’agahato ! Izo nka zose nta n'ubwo zigera ku baturaga ( Farms z'abayobozi bakuru zo se zajyamo iki ?) Ariko n'izigeze ku baturage zose zitwa ko ngo zitangwa na Perezida wa repuburika !! Perezida wa repubulika yakase angahe kuri wa mushahara w’akataraboneka ahembwa ngo ayatange muri uwo mushinga ? Ni igitangaza !

(3)Uretse abafite uburambe mu gushaka guhindura abanyarwanda IMPUMYI ku manywa y’ihangu, njyewe mbona nta terambere riri mu Rwanda, ibyo tubona NIHO ISI IGEZE! Muti gute ? Mu Rwanda amavuriro menshi yubatswe ku bwa Habyarimana, keretse amake cyane yaguwe(kwagura) cyangwa agasingwa irangi ! Imihanda ni uko, ikibuga cy'indege ni cyakindi tuzi ..........! (Ababizi neza bavuga (bucece) ko n’imihanda mike yasanwe ari imishinga Leta ya Habyarimana yasize yenda gukorwa kuko amafaranga yayo yari yaremewe n’abagiraneza !) Nyamara iyi Leta yacu yahawe inkunga zitagira ingano zari zigamije gusana igihugu nyuma y'intambara na jenoside! Aho izo nkunga zarigitiye amateka azashyira aherekane ! Iterambere rero birirwa baduhatira ntaho riri !Nonese muri 2080 Abanyarwanda twese nituba dutuye mu mazu agerekeranye(Etages),tuzarenganya Perezida Kagame ngo ntiyadutuje twese muri za Etages? Non niho isi izaba igeze anyway. Igihugu kiracyatunzwe no gusabiriza nk'uko byahoze, ikimenyimenyi ni uko nk'iyo inkunga z'amahanga zihagaritswe gato, ubuzima buhagarara mu gihugu, nk'uko

bimeze muri iki gihe , n'ubwo bitavugwa cyane kubera kwirarira! Gusa amaherezo umuco wo kwiyemera no kwirarira nudacika , hari ubwo Leta yacu yazararira amahuri ! (4) Mu Rwanda duheruka twakwa amafaranga ariko nta feed back y’uko akoreshwa! Turatanga gusa! Tukongera tugatanga , ku bushake cyangwa ku neza ! Gutanga gusa, buri kanya, mu buryo bunyuranye ! Gutanga ibyo tudafite, ku buryo hari n’abasigaye bajya kwiba kugira ngo babone icyo baha iyi Leta yacu y’Ubumwe ihora itwaka ibyo itatubikije ! Mbega akaga ! Ariko mwambwira ko iyi miturirwa yubakwa n'abantu ku giti cyabo, imariye iki aba babyeyi bacururiza ku dutaro mu muhanda ? Bazajya bareba izo nyubako z'abaherwe gusa ibibazo byabo

bikemuke?

"Iterambere"

ridasaranganyijwe

n'abenegihugu

ni

iteranyuma , kubivuga ukundi ni ugutebya gusa ! UMWANZURO Abanyarwanda tumeze nk'inka zikamwa, ariko zitabanje guhabwa ubwatsi n'amazi yo kunywa ! Burya kutagira un Etat de droit ni ukunyagwa zigahera, ni ukubura byose

nk'ingata

Dukanguke

imennye,

abenegihugu

rero,

kandi

Ruberanziza Paul. Kigali Rwanda !

bapfa

bahagaze,

dushishoze

buhoro

maze

buhoro...! turambe.