RWANDAN RECONCILIATION THROUGH PROCESS OF GACACA

Platform for Dialogue, Truth and Justice, RDTJ), ishami ryarwo rya Cape Town muli. Afurika y'epfo no mw'izina rya RDTJ muli Afurika y'epfo yose;.
153KB taille 0 téléchargements 752 vues
Rwandan Platform for Dialogue Truth and Justice Cape Town, South Africa 28 Ugushyingo 2011

RDTJ yishimiye igihembo Bwana Paul Rusesabagina yahawe n’umuryango Lantos Foundation

Mw’izina ry’urubuga nyarwanda ruharanira ibiganiro, ukuli n’ubutabera ( Rwandan Platform for Dialogue, Truth and Justice, RDTJ), ishami ryarwo rya Cape Town muli Afurika y’epfo no mw’izina rya RDTJ muli Afurika y’epfo yose; RDTJ yishimiye kandi itewe ishema n’igihembo Bwana Paul Rusesabagina yagenewe na Lantos Foundation. Igihembo Bwana Paul Rusesabagina yabonye cyakagombye kuba ishema ry’abanyarwanda bose bafite inyota y’ukuri, kubana mu mahoro no kubabarirana. Aha RDTJ ikaba yishimiye byimazeyo abayobozi b’uyu muryango; barebye bagasanga umunyarwanda akwiye guhabwa ikigihembo. N’ubwo abayobozi b’uyu muryango bahuye n’igitugu gikaze cy’ingoma mpotozi ya FPR; ingoma irangwa no gutoteza abene gihugu yakagombye kurinda, ingoma irangwa n’iterabwoba; uyu muryango wahagaze ku ishema n’ukuri maze bima amatwi abavugabinyoma ba FPR Inkotanyi, maze baha Bwana Paul Rusesabagina igihembo kimukwiriye. RDTJ ikaba yongeye gusaba abanyarwanda gushimira uyu muryango yivuye inyuma. Igihembo Rusesabagina yahawe nikimubere umusemburo wo gukomeza kurwanirira ukuri nyako. Nakomeze inzira yatangiye yo kurwanya akarengane mu banyarwanda. Nikimwongerere imbaraga zo gukomeza guhuza abana b’abanyarwanda b’imihanda yose. RTDJ is a community-based non-profit and apolitical organization working towards the promotion of dialogue, truth, justice, reconciliation, peace and unity among all Rwandans.

1

Ku muryango Lantos Foundation: Nawo twawusaba umusanzu wo kumvikanisha muri Guverinoma ya Amerika, ndetse n’ahandi akaga abanyarwanda barimo kandi bakururiwe n’ingoma ya FPR. RDTJ ibasabye inkunga yo kudufasha twese abanyarwanda guhuza ibitekerezo mu gushakisha umuti urambye w’ibibazo byugarije abanyarwanda ndetse no mu gushaka amahoro arambye mu karere k’ibiyaga bigari. Kuri twebwe abanyarwanda: Twaridukwiye gusubiza amaso inyuma, tukisuzuma tukareba aho tuvuye, aho turi n’aho twerekeza. Hari byinshi byaturanze binyuranye. Ibibi n’ibyiza! Hari byinshi bidutandukanya; ariko hari n’ibyo duhuriyeho byinshi. Kandi ntabwo bivuga ko abantu bose bavuga rumwe ku gitekerezo kimwe. Ibyo bitekerezo binyuranye dufite, tubishyire hamwe, twicare tubisesengure, tuvanemo umwanzuro umwe wadufasha kubaka igihugu. Niyo mpamvu abanyamashyaka batavuga rumwe na Leta mpotozi ya Paul Kagame bagombye guhura bagashyira hamwe, bagatekereza ku miyoborere myiza y’u Rwanda mu bihe biri imbere. U Rwanda rukeneye impinduramatwara yo mu mizi (reforme radicale). Tuzahera mu kwandika amateka nta marangamutima. Aha hazakenerwa Commission yigenga twagereranye na “Commission Verite et Reconciliation” yo muri Africa y’ epfo. Gusubiza igihugu amahame ya demokarasi ashingiye kuri Repuburika. Gushyiraho ubutegetsi bw’abaturage, bukorera abaturage koko, budashingiye ku moko, uturere n’amadini kandi buri munyarwanda akumva ahagarariwe. Gusubiza Guverinoma imitungo ya Leta yanyerejwe. Gusubiza umuturarwanda utwe yambuwe na Leta y’abajura n’abasahuzi ya FPR; no kumusubiza uburenganzira bwe bwo kwishyira akizana. Gusubiza igihugu cy’u Rwanda n’abanyarwanda agaciro mu rubuga mpuzamahanga. Kubaka igihugu kigendera ku mategeko kandi akubahirizwa naburi wese mu bikorwa no mu mibereho ya buli munsi. Ibi bizagerwaho ari uko abanyamashyaka bari hanze bashyize hamwe mu maguru mashya, bagatangira gutegura gahunda ngenderwaho igaragaza imiyoborere myiza y’ u Rwanda rw’ejo. RTDJ is a community-based non-profit and apolitical organization working towards the promotion of dialogue, truth, justice, reconciliation, peace and unity among all Rwandans.

2

Niyo mpamvu umuryango nk’uyu wa Lantos Foundation tuwushimira cyane kuri iki gihembo yahaye umunyarwanda, tukaba tubasaba kutuba hafi muri ibi bibazo turimo. Kugira ngo izi gahunda zigerweho ariko, hagomba imbaraga n’ubushake bwa buri wese. Impinduka igomba gutangira mu mutima wa buri munyarwanda. Inyigisho zo kubabarirana mu materaniro ni ingenzi. Tuboneyeho n’umwanya wo kwibutsa abakomeza guhembera amarira ngo bariciwe ko atariwo muti w’ibibazo bitwugarije. Amahano yatugwiriye twese. Nta muryango utarabuze umuntu kubera intambara yatangijwe na FPR guhera muri Nzeri 1990. Kugeza ubu kandi abantu baracyapfa bazira ingoma mbi ya FPR. Hari imiryango yazimye burundu; hari imfubyi zitagira ingano, abapfakazi n’abandi batagira epfo na ruguru kubera amahano yatugwiriye. Abanyarwanda tugomba kwiyumvisha kandi tukamenya ko kwitana bamwana, cyangwa se abicanyi bitaduhesha icyubahiro imbere y’Imana kandi ko bitaduhesha ishema imbere y’amahanga. Guhora dukekana, umwe agenzura undi nta shema biduhesha ahubwo ni umuvumo. Iyo nyito twiswe, twihitiyemo iteye isoni n’agahinda, imbere y’Uhoraho n’imbere y’amahanga. Niyo mpamvu twese hamwe,umuhutu,umututsi n’umutwa dukwiye gushaka umunsi wo kwinegura, tukigaya, tukarira, tukihanagura kuko nitwe twihekuye kubera irari, kwishyira hejuru no kudashishoza kwacu. Uwo munsi tuzasaba Imana imbabazi, dusabe amahanga imbabazi. Tuzasabana imbabazi ubwacu, tubabarirane maze tuboneze twubake u Rwanda ruzira amatiku, ubwibone, kwikubira no kwikanyiza. Duture dutunganirwe mugihugu kizira imiborogo. Ng’uko uko RDTJ ibona umusanzu twakura mu gihembo Lantos Foundation yageneye Mr Rusesabagina, ni uko amahanga yadufunguye imigozi n’iminyururu yari idufunze amaguru n’amaboko ubwo yasohoraga mapping report.

Nimukanguke burakeye. Callixte Kavuro Umunyamabanga wa RDTJ, Cape Town Branch

RTDJ is a community-based non-profit and apolitical organization working towards the promotion of dialogue, truth, justice, reconciliation, peace and unity among all Rwandans.

3