Habyarimana Juvenal ntabwo yari Umunyarwanda – Polisi Denis

Polisi Denis akaba asanga ibyo byose hari igihe ngo bizashirana n'igihe kuko n'ubundi ari n'ibyayo bibi. sha ngo agirire nabi mugenzi we w'Umunyarwanda.
193KB taille 13 téléchargements 143 vues
Habyarimana Juvenal ntabwo yari Umunyarwanda – Polisi Denis Yanditswe ku itariki ya: 29-11-2013 http://www.kigalitoday.com

Mu kiganiro cy’amateka y’u Rwanda muri gahunda ya « Ndi Umunyarwanda » Ambasaderi Polisi Denis yasobanuriye abakozi b’ibigo bitandukanye mu ntara y’Iburengerazuba ko hari abantu bamwe bibeshyaga ko bari mu bwoko ubu n’ubu, ariko wacukumbura mu mateka ugasanga bari abavamahanga. Urugero Polisi atanga ni urwa Habyarimana Juvenal. Nk’uko abisobanura, ngo se wa Habyarimana Juvenal yinjiye mu Rwanda aturutse muri Uganda, aza atwaje amavalisi abamisiyoneri b’abazungu, byumvikana ko inkomoko ye itari mu Rwanda. Polisi Denis ati « n’ikimenyimenyi, Habyarimana nta se wabo yagiraga mu Rwanda ariko nyuma yaje kuba Umuhutu kurusha n’abo yasanze mu Rwanda ». Urundi rugero Polisi atanga ni urw’ibyo mu Rwanda bise amako, ariko ukabisanga no mu bindi bihugu bihana imbibi n’u Rwanda ariko ho bikaba bitarakoreshejwe mu gushyamiranya abantu. Urugero ni muri Congo, ahari abwoko bw’Abahunde bagiye baza mu Rwanda bagatura, nyuma bakaza kwisanga baragiye mu ruhande rw’Abahutu, ariko abasigaye muri Congo bagakomeza kwitwa Abahunde b’Abanyecongo. Polisi Denis akaba asanga ibyo byose hari igihe ngo bizashirana n’igihe kuko n’ubundi ari amateka kandi amateka ngo agera igihe akazimangana n’ibyayo bibi. Ariko ngo mu gihe bitarashira, uwumva ashaka kwitwa ubwoko runaka biramureba, apfa gusa kutabikoresha ngo agirire nabi mugenzi we w’Umunyarwanda. Gasana Marcellin JK : Mugushaka gusobanura ibidasobanutse, Ndi Umunyarwanda itangiye gutesha abategetsi bamwe b’abatutsi umutwe, Denis Polisi avumbuye ko abahutu bamwe ali Abahunde bo muli Congo? Arashaka nawe se kuzabanyuza Nyabarongo akabasubiza muli Congo? - Muli uko guta umutwe, alivuguruza avuga ko Habyarimana Juvenal adashobora kuba umuhutu kuko akomoka Uganda, nyamara akongera ati amoko yose ali mubihugu bikikije u Rwanda, niba abahutu bashobora kuba muli Congo, bakaba i Burundi nicyi cyabuza ko baba Uganda? Ko haba abatutsi, kuki hataba abahutu ngo se wa Habyarimana abe yaraturutse Uganda ali umuhutu? - Deni Polisi wigisha abanyarwanda amateka arongera ati: “Amateka ageraho akazimangana!! Aka ni akumiro, ubwose yazimangana akaba akibaye amateka?