Amasano aba menshi!!!!

yarongoye aba mushiki we kandi ari Nyirakuru. Wa mwana w'uwo mukobwa aba se wabo w'uwanjye kandi aba na mwishywa we. Umuhungu wanjye nawe.
135KB taille 43 téléchargements 224 vues
AMASANO ABA MENSHI ! Umugabo bamujyanye mu kigo bavuriramo abasazi i Ndera. Rimwe muganga abonye ko uwo musazi atavuga amateshwa nk'abandi, aramubaza ati:”ese ni iki cyatumye bakuzana hano?” Umusazi ati :”ndakubwira”. Aratangira ati: "nashatse umugore w’umusumbakazi (umugore usanzwe afite umwana yabyaye ahandi) azana umwana w’umukobwa,bukeye data arongora uwo mukobwa. Ubwo umugore wanjye aba abaye Nyirabukwe wa data, kandi ariwe Sebukwe, nanjye mba mbaye Sebukwe wa Data, nawe abaye umukwe wanjye, wa mukobwa namushyingiye aba Nyirabukwe wa Nyina na Nyina ahinduka umukazana w’umukwe we." Yarakomeje ati: "haciye umwaka wa mukobwa abyara umwana w’umuhungu, uwo mwana aba murumuna wanjye, aba n’umwuzukuru wanjye. Nawe (uwo mwana) aza kubyara umuhungu. Wa mukobwa data yarongoye aba mushiki we kandi ari Nyirakuru. Wa mwana w’uwo mukobwa aba se wabo w’uwanjye kandi aba na mwishywa we. Umuhungu wanjye nawe aba Nyirarume wa muramu wanjye kandi ari umuhungu wabo." Yunzemo ati: "none rero ndi Sebukwe wa Data. Umuhungu wanjye ni muramu wa data kandi ari umwuzukuru we. Byongeye kandi uwo mwana arambyaye kuko ari musaza wa Nyirabukwe w’umugore wanjye. Umugore wanjye ni Nyogokuru kuko ari Nyina wa Mukadata . Nanjye ubwanjye ndi Sogokuru wanjye kuko mbyaye Mukadata nkaba n’umugabo wa Nyogokuru." Umusazi arangije ati: "narabibatekerereje babonye ari nk’amayobera banzana hano banyita Umusazi."