AMASANO ABA MENSHI ! Umugabo bamujyanye mu kigo bavuriramo abasazi i Ndera. Rimwe muganga abonye ko uwo musazi atavuga amateshwa nk'abandi, aramubaza ati:”ese ni iki cyatumye bakuzana hano?” Umusazi ati :”ndakubwira”. Aratangira ati: "nashatse umugore w’umusumbakazi (umugore usanzwe afite umwana yabyaye ahandi) azana umwana w’umukobwa,bukeye data arongora uwo mukobwa. Ubwo umugore wanjye aba abaye Nyirabukwe wa data, kandi ariwe Sebukwe, nanjye mba mbaye Sebukwe wa Data, nawe abaye umukwe wanjye, wa mukobwa namushyingiye aba Nyirabukwe wa Nyina na Nyina ahinduka umukazana w’umukwe we." Yarakomeje ati: "haciye umwaka wa mukobwa abyara umwana w’umuhungu, uwo mwana aba murumuna wanjye, aba n’umwuzukuru wanjye. Nawe (uwo mwana) aza kubyara umuhungu. Wa mukobwa data yarongoye aba mushiki we kandi ari Nyirakuru. Wa mwana w’uwo mukobwa aba se wabo w’uwanjye kandi aba na mwishywa we. Umuhungu wanjye nawe aba Nyirarume wa muramu wanjye kandi ari umuhungu wabo." Yunzemo ati: "none rero ndi Sebukwe wa Data. Umuhungu wanjye ni muramu wa data kandi ari umwuzukuru we. Byongeye kandi uwo mwana arambyaye kuko ari musaza wa Nyirabukwe w’umugore wanjye. Umugore wanjye ni Nyogokuru kuko ari Nyina wa Mukadata . Nanjye ubwanjye ndi Sogokuru wanjye kuko mbyaye Mukadata nkaba n’umugabo wa Nyogokuru." Umusazi arangije ati: "narabibatekerereje babonye ari nk’amayobera banzana hano banyita Umusazi."
Most of the cells (71%) exhibited IRC mediated by an anion eÂ¥ux (Fig. ... the cell studied in this example was 38 Ñm. c: 18% of the cells show a complex inward ...
Ingabo y'igihugu iyo ari yo yose ifite uruhare runini mu kubaka u Rwanda. 7.1. U Rwanda rw'amahoro. Intambara tumazemo imyaka itatu yatweretse akamaro ...
God fearing, a woman of valour. Mrs. Cipora Perel, daughter of reb. Abraham Aba HaLevi, passed away on the. ______. May her soul be bound up in the bonds ...