Microsoft Word - Kwifuliza Umwaka mushya muhire.doc - opjdr

Page 1. Page 2. Page 3. Page 4.
37KB taille 23 téléchargements 229 vues
Organization For Peace Justice & Development in Rwanda, (OPJDR) Inc.

Organisation Pour la Paix, la Justice et le Développement au Rwanda, (OPJDR) Inc.

OPJDR IBIFULIJE UMWAKA MUSHYA MUHIRE WA 2010 Nº: 020H/PK/129

Banyarwanda, Banyarwandakazi, Umuryango Nyarwanda uharanira uburenganzira bw’Ikiremwa muntu mu Rwanda (OPJDR.Inc) ufite icyicaro cyawo muri Etats Unies z’Amerika ubifulije Noheri nziza n’Umwaka mushya muhire wa 2010. Imana ikomeze ibahe ibyiza muyifazaho. Muri ibi bihe bikomeye ku banyarwanda, OPJDR irabasaba kuzilikana abanyarwanda benshi barangije uyu mwaka mu maganya n’agahinda, akarengane, kimwe n’akababaro mu buryo bwinshi batewe n’amarorerwa yababayeho mu ntambara yo muri 1990-1994 kimwe n’inkulikizi zayo kugeza iki gihe; OPJDR irabasaba kuzilikana abadafite uko bigira muri iki gihe kubera ubukene barimo bashyizwemo ku ngufu n’abagamije kurimbura bagenzi babo, bigabiza imitungo y’abo batavuga rumwe cyangwa se badahuje ubwoko, amadini n’uturere; OPJDR irabasaba kuzilikana imbabare, ibimuga, n’abarwayi b’ingeri zose babitewe n’intambara, agashinyaguro n’ubwicanyi byo muri 1990 -1994 n’inkurikizi zayo; OPJDR irabasaba kuzilikana no gusabira impunzi z’abanyarwanda aho ziri hose ngo zikomeze zigira amaramuko maze umunsi umwe zizasubire mu gihugu cyazo no mu byazo; OPJDR irabasaba gusabira abari muri za gereza mu Rwanda no hanze bazira akarengane, uko bavutse, akazi kabo, aho baturuka, umutungo, cyangwa se bazira kuvugisha ukuli, no kurenganura abarengana. Abo bose Imana ibahe ibyo bayifuza. OPJDR irashimira byimazeyo abanyarwanda kimwe n’abanyamahanga bakomeje kwitanga mu bikorwa by’ingeri zose bigamije kuzana amahoro mu Rwanda, ubumwe mu banyarwanda n’amajyambere ya bose, Imana ibakomeze maze ibongerere ingufu zo kubageza ku nshingano biyemeje. OPJDR irashimira bamwe mu bategetsi n’inzego z’igihugu bagerageza guharanira amahoro y’umunyarwanda nk’urwego rw’Umuvunyi mu Rwanda (Ombudsman) cyane cyane aho ruherutse kwamagana inzego za leta n’abakozi badakora akazi kabo uko bikwiye. OPJDR ikaba iboneyeho kongera kwamagana ruswa no kubeshya mu bucamanza no muri Gacaca nkuko byagaragaye muri iyo raporo. 5830 West Thunderbird Rd, Ste B8-PMB207 Glendale, AZ 85306 PHONE: (603) 361-6473 & (602) 284-2294 www.opjdr.org OPJDR is non-profit and apolitical. Its mission is to promote the respect of human rights and Cultural, educational, and economic development in the Great Lakes Region of Africa.

1

OPJDR iramagana bidasubirwaho agatsiko k’abanyarwanda, inzego zimwe za Leta, kimwe n’abantu ku giti cyabo bagamije kurimbura abo batavuga rumwe, abo badahuje ubwoko, uturere n’amadini bagamije inyungu zabo bwite. Banyarwanda banyarwandakazi, Birababaje kuba umunyarwanda ubu aho ari hose abara ubukeye, aho gukora gahunda nk’abandi ngo ategurire akazaza ejo, ahubwo agashimira Imana ko yaramutse. OPJDR irabibutsa ko ibi byose bikorwa n’abantu, kandi abantu bakaba bashobora kwibeshya, kubeshywa, ariko kandi bakaba bashobora no gukosorwa, gahunda mbi n’ibikorwa bibi bikaba byahindurwa gahunda nziza zubaka ibikorwa byiza bibereye abanyarwanda bose. Muri iki gihe tugezemo, ikibazo cy’abanyarwanda nti kikili icyo hagati y’abahutu n’abatutsi ahubwo cyahindutse icy’agatsiko ka bamwe mu batutsi gashishikajwe kurimburana imizi abanyarwanda bose batagashyigikiye, cyangwa kadashaka, abatera ibibazo kimwe n’abashobora kubitera, kugirango kabashe kuguma ku butegetsi, kagumane imitungo y’abandi, cyangwa se ngo abakagize badakulikiranwaho ibyaha bakoze. Abandi muri abo banyarwanda n’abakorera ako gatsiko kugirango babone bwacya kabili, bagakora ibikorwa bibi bisaba ubutwari ngo bereke ba shebuja ko ari abagabo, ko ari abakozi batinyuka, abo bose bakaba bahagaritswe n’ubutegetsi bugomba kuramba. Rubyiruko Bana b’u Rwanda: OPJDR irabasaba aho muri hose guhaguruka mugatekereza ku Rwanda rwejo. Mugomba kwibuka ko ibikorwa bibi byose mwasanze ari umurage wanyu. Rubyiruko bana b’u Rwanda, uyu murage si uwa none ahubwo wakomeje guhererekanwa uko ibihe byakomeje gusimburana mu Rwanda. Nyamara nta tegeko ryigeze rijyaho rivuga ko ari umurage utagira iherezo. Intambara yadusigiye abana b’imfubyi bagera ku bihumbi magana atatu (300,000), muri bo ¾ bakaba ari abana barera barumuna babo kandi nabo ubwabo badashoboye kwirera. Ibyo byose benshi muri mwe byabaguye hejuru mutazi icyo muzira cyangwa icyo ababyeyi banyu bazira. Ariko nimwe murimo mubyishyura. Murishyura inka mutariye. Rubyiruko rero muhaguruke mwange kandi murwanye umurage mubi mwasigiwe wo kwangana, ubwicanyi, kwiba, kuroga, noguhemukira uwo mutavuga rumwe wese. Mwirinde intambara kandi murwanye intambara kuko itigeze ikemura ibibazo ahubwo aho kubikemura irabyongera, rubyiruko bavandimwe, mushyigikire ibiganiro hagati y’abatavuga rumwe maze ibibazo bikemurwe mu mahoro nta muvundo nta n’amaraso y’abanyarwanda yongeye kumeneka. Ubu bushobozi buri mu maboko ya guvernoma y’u Rwanda yonyine. Iramutse ibishatse nta maraso yakongera kumeneka mu rwanda. Muhaguruke mufatanye n’abandi banyarwanda b’inyangamugayo, muyisabe kuganira n’abatavuga rumwe nayo. Ku mashuri, mu tubari, muri za groupes zanyu, mubiganireho. Murugo iwanyu mubiganireho n’ababyeyi, n’abashyitsi maze abo bose mubahe message kandi mubumvishe ko nta wundi muti wo kutongera kumena amaraso mu rwanda dutegereje utari ibiganiro hagati y’abatavuga rumwe bose bidaciye ikibungo.

5830 West Thunderbird Rd, Ste B8-PMB207 Glendale, AZ 85306 PHONE: (603) 361-6473 & (602) 284-2294 www.opjdr.org OPJDR is non-profit and apolitical. Its mission is to promote the respect of human rights and Cultural, educational, and economic development in the Great Lakes Region of Africa.

2

Rubyiruko bana b’u Rwanda, ibi muzabigeraho ni mubanza mukamenya amateka y’u Rwanda. Bizabagora ariko muzabigeraho nimwihangana mugashishoza kandi mukabikorana ubwitonzi. Muzasome ibitabo byanditswe n’abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga bakoze ubushakashatsi ku Rwanda. Muzasure inzu z’ibitabo z’abadage, ababiligi ndetse n’abafransa maze murebe ibyo abazungu babaye mu Rwanda kuri coloni y’abadage n’ababiligi batwanditseho, haba mu bitabo cyangwa mu maraporo bahaga guvernoma zabo, kimwe n’izo boherezaga i New York muri ONU. Mubaze abo bakambwe bakiliho baba barize, batarize, baba baragize uruhare mu mu butegetsi bw’igihugu cyangwa se ababireberaga bihita. Icyangombwa n’ukumenya gushungura ibyo wasomye, wahawe cyangwa wabwiwe. Muzibuke ko ari uwanditse cyangwa uwo mwaganiriye 75% akurura yishyira ubwo ukuri kwe kugaterwa n’aho yakuruye ajyana. Aho niho hari umutego, bizagusaba kwambara umwenda utagira aho ubogamiye maze ushishoze urebe aho ukuri guherereye. Ntuzishinge amabwirwe ahubwo, ubuhanga bwawe buzagaragarira mu kumenya gushungura ukuri ku kinyoma. Bategarugoli Bari b’u Rwanda, Muri ibyo byose umutegarugoli niwe uhababalira wa mbere dore ko akabaye kose ariwe gaheraho cyangwa karangiriraho mu ntsinzi. Ari uwatsinzwe, ari uwatsinze, uwahombye ndetse n’uwungutse ahitira cyangwa agahitana umutegarugori. Raporo zakozwe zerekana ko abategarugoli babarirwa hagati ya 250,000 na 500,000 bafashwe ku ngufu mu mu bwicanyi bwo muri 1994, hakaba habarwa abana bagera ku 20,000 babavutseho, mugihe 67% byabo bategarugoli bahakuye indwara ya sida. Kubera ko nta mbaraga nk’iz’ abagome, abategarugoli bategekwa gukora icyo umugome ashaka cyose abandi bakigura. Aya marorerwa rero atararebeye izuba ikibondo, ntasige umwangavu, injigija cyangwa se umukecuru akwiye kwamaganwa ku mugaragaro ntibigasubire kuba mu Rwanda rwacu. Ibi birasaba aho umutegarugori ari hose gushyira aho ake, agahaguruka agafatanya n’izindi nyangamugayo gushyigikira ibiganiro byazana amahoro yuzuye mu Rwanda. Munyarwandakazi rero aho uri hose haguruka ushyireho akawe, wibuke ko akenshi ijwi ryawe ryumvikana kurusha irya musaza wawe iyo hajemo ibyo kwiginga. Inkiko za Gacaca: Raporo zerekana ko inkiko za Gacaca zihatiye kurangiza imanza zashyikirijwe, hakaba hararangiye imanza nyinshi muri uyu mwaka turangije zose hamwe zikaba zigera kuri 1,500,000 ugereranije nizo gacaca yari ifite mu mwaka ushize mu kwezi kwa cyenda 2008 zingana na 1,127,706 ubwo hari hasigaye 4,679 zitararangira muzo inkiko zashyikilijwe. Ni muri Gacaca bamwe mu bategetsi n’imiryango ishamikiye kuri leta bahinduye Gacaca akarima na business byabo, maze batangira gushyira no gushyilisha ku maliste abatavuga rumwe nabo, abo badahuje amako, uturere, amadini, abafite imyanya myiza, umutungo n’ibindi bashaka kwigarurira cyangwa se gukoresha ngo bikungahaze. Amahugurwa arashingwa yigisha gushinja ibinyoma, ngabo abashinja binyoma muri za gacaca mu gihugu, i Arusha mu rukiko mpuzamahanga, mu nkiko z’iburayi, muri amerika n’ahandi. Gacaca iba ihindutse ingabo yo kwikingira aho kugirango icire akanyafu uwakosheje. 5830 West Thunderbird Rd, Ste B8-PMB207 Glendale, AZ 85306 PHONE: (603) 361-6473 & (602) 284-2294 www.opjdr.org OPJDR is non-profit and apolitical. Its mission is to promote the respect of human rights and Cultural, educational, and economic development in the Great Lakes Region of Africa.

3

Abigerera ibwami barahagurutse bashakira amaronko muri Gacaca batigeze batunga, ugasanga umuntu utarigeze atunga n’igare arihanukira akaregera miliyoni makumyabili ngo bamusahuye (FRW 20,000,000), maze abacamanza bakiherera byagera n’injoro bati turabyemeje nk’aho ku manwa bitatambuka. Nagirango nibutse ko ntawe uhirwa n’ibyo atavunikiye kandi uwo muturage usubije ku isuka uretse ko bizamugora ariko azongera abigereho kuko we azi kubivunikira. Umutwe wa Sena n’ Inteko Ishinga Amategeko mu Rwanda: Banyacyubahiro bashingamategeko, u Rwanda rwakomeje kugira isimburana ry’ubwicanyi kuva kungoma ya cyami kugeza ubu, OPJDR iboneyeho kubamenyeshako ubuzima n’imibereho by’abanyarwanda biri mu maboko yanyu. Ikaba ibasaba gushishoza maze mugatekereza ku rwanda rw’ejo. Murabizi neza ko ari hanze ndetse n’imbere mu gihugu ishyamba ritari ryeru, ko ejo cyangwa ejo bundi ikibyimbye gishobora kumeneka, OPJDR ikaba ibamenyesha ko abanyarwanda bababaye bihagije ko bamennye amaraso menshi bakwiriye gufashwa. Iyi gatebe gatoki yimakajwe mu Rwanda ishobora guhagarara muramutse mubishatse maze mugashyigikira ibiganiro bitaziguye hagati y’abatavuga rumwe. Abanyarwanda bakeneye Arusha ya kabili ivuguruye cyangwa se rukokoma yakomeje gushyirwa mu majwi kuva kera, ikigira hamwe uko abanyarwanda bashobora kugabana umugati w’igihugu ntawe uryamiye undi, igakemura ikibazo cy’ingabo z’ubwoko bumwe zibungabunga umutekano w’igihugu kigizwe n’amoko atatu. Guvernoma ntiyagombye gutegereza ko haboneka abo bahwanyije ingufu kugirango bemere ibiganiro, OPJDR ikaba ibasaba ko guvernoma ya nyuma y’amatora ateganijwe muri uyu mwaka tugiye gutangira yazaba ifite urwego rw’igihugu rushinzwe gutegura ibiganiro (dialogue) bitaziguye hagati y’abanyarwanda. Abategetsi: Mutegetsi nawe mukozi wa Leta ushinzwe kurebera abanyarwanda mu rwego urimo, subiza amaso inyuma maze ukore bilan y’ibyo wakoze muri uyu mwaka urangiye. Tekereza maze ushyire ku munzani ibyiza wakoze nkuko amategeko n’umutima nama wawe bigusaba maze ugereranye n’ibibi wakoze wihishe cyangwa se ubisabwe n’abagukuliye mu nzego maze urebe ikiruta ikindi. Icy’ingenzi ni ukwiyemeza gukora ibyiza ubutaha maze ugashyira imbere imibereho, ubuzima, n’umunezero w’umunyarwanda utavanguye. Ubuyobozi bwa OPJDR bubifulije umwaka mushya muhire w’Ibihumbi bibili na cumi, Uzababere umwaka wo kurwanya akarengane mu bana bose b’u Rwanda. Bikorewe i Manchester, NH, Ukuboza 23, 2009 Uhagarariye OPJDR Pascal Kalinganire

5830 West Thunderbird Rd, Ste B8-PMB207 Glendale, AZ 85306 PHONE: (603) 361-6473 & (602) 284-2294 www.opjdr.org OPJDR is non-profit and apolitical. Its mission is to promote the respect of human rights and Cultural, educational, and economic development in the Great Lakes Region of Africa.

4